Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Koreya ya Ruguru yongeye gutera misile

Abategetsi b’igisirikare cya Koreya y’Amajyepfo batangaje ko Koreya ya ruguru yateye misile balistike kuri uyu wa gatatu igwa ku nkengero z’inyanja ku ruhande rwa Koreya y’Amajyepfo.

Igisirikare cya Leta zunze ubumwe z’Amerika cyo kivuga ko hageragejwe misile ebyiri ariko ko imwe yahise ishwanyuka ubwo yaterwaga.

Minisitiri w’intebe w’Ubuyapani Shinzo Abe yavuze ko ibyo bigaragaza ko n’umutekano w’Ubuyapani, igihugu gituranye n’izi koreya zombi ubangamiwe.

Uko kugerageza izo misile kwa Koreya ya ruguru kwamaganwe n’amahanga
aho Amerika yahise itangaza ko yiteguye kwikingira no gukingira ibihugu bicuditse nayo.

Ibaye misile ya kane igeragejwe n’icyo gihugu mu gihe cy’ibyumweru 2 gusa.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X