Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ku nshuro ya mbere Trump akigera yavuzweho ikosa rikomeye

Nk’uko CNN yagize iti “in first test, Trump makes big mistake”,S.E. Cupp ,inararibonye muri Politiki ya USA akaba n’umwanditsi w’uru rubuga aravuga ko kuba Trump atinyutse gushyira mu myanya y’ubuyobozi bukuru inshuti ze magara nari ikimenyetso cyo gutsindwa kwe kwa mbere ndetse agatsindwa adakinnye.

Ngo Kuba uyu mugabo w’imyaka 70 ashyize ku buyobozi Reince Priebusna Steve Bannon ni iki ni ikimenyetso cy’uko Trump yahoranye urwicyekwe no kutiyizera,ibi kandi akoze abenshi ngo babibonye nk’igihembo ahaye inkingi za mwamba zamufashije kugera ku buyobozi,ndetse no kwerekana ko nta na hamwe ateze azakandagira adaherekejwe n’izi nshuti z’akadasohoka abenshi banenga.

Cupp avuga ko iki ari itara acanye ryerekana ko aba Republicans bagiye kugira ijambo ndetse abagafatanya urunana nyamara ijambo rye ryo gushimira abamutoye ryaravugaga ko azakorera ibyiza abatuye USA bose.

Donald Trump yashyize inkoramutima ze mu myanya y’ubuyobozi, aho yagize Reince Priebus Umunyamabanga Mukuru mu biro by’Umukuru w’igihugu, mu gihe Stephen Bannon we yamugize umujyanama we wihariye.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Donald Trump yagize ati “Ntewe ishema no gukomezanya n’ikipe ikomeye nari mfite tugakomeza no kuyobora igihugu. Steve na Reince ni abayobozi bo babishoboye, twakoranye neza mu rugamba rwatugejeje ku ntsinzi y’amateka. Ubu rero nzaba mbafite bombi mu ngoro y’umukuru w’igihugu, dufatanye gutuma Amerika irushaho kuba igihangange.”

Reince Priebus wagizwe Umunyamabanga Mukuru muri Perezidansi ya Trump, yari asanzwe ari umuyobozi w’Ishyaka ry’aba-republicains, , akaba yari anafitanye ubucuti bwihariye na Paul Ryan, Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko.

Stephen Bannon yari asanzwe ari Umuyobozi w’Urubuga rwa Internet, Breitbart News, ruba ruriho ibitekerezo by’Aba-republicains, akaba ari we ugiye kuba Umujyanama wihariye wa Perezida Donald Trump.

Stephen Bannon, ni na we wari ukuriye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Donald Trump.

Priebus ni we uzaba ashinzwe ingengabihe ya Perezida Donald Trump, kuko Umuyobozi ushinzwe gukora gahunda y’ibikorwa by’umukuru w’igihugu, akaba ari na we ushinzwe kugenzura abashaka kubonana na we.

CNN ivuga ko mu iyimikwa ry’abo bagabo bombi ritavuzweho rumwe, aho bamwe nka Jonathan Greenblatt, Umuyobozi w’urugaga rushinzwe kurwanya isebanya, yavuze ko badashyigikiye ishyirwa mu mwanya rya Bannon kuko ari mu batibona na gato mu ndangagaciro z’Abanyamerika.

Nkindi alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mugwanashaka - 21/11/2016 saa 13:18

abo nubwoba bafise kubera amakosa bakoze mubiyaga bigari bakoresheje abapresident bamwe bamwe .bamuhora film documantaire yasohoye kuri bill clinton
Kanda hano umusubize

SAMANTHA LINDSAY - 18/11/2016 saa 08:08

Ibyo Yakoze Nibyo Kandi Nabo Yashyizeho Ni Abanyabigwi Nkawe Gusa Abaciye Ibikuba Bose Nafiteye Ubwoba Abo Bagabo Ko Batazakora Ibyo Bashaka Gusa Aba Bagabo Bagiye Gusubiza Isi Kumurongo Ibinywamaraso Rero Ntamwanya Bifite Kungoma Zaba Bagabo Naho Ubundi Igikuba Kirigucibwa Nabo Inyungu Zabo Zokwica Abaturage Zizabangamirwa
Kanda hano umusubize

rukato - 18/11/2016 saa 11:25

Baba Vanga wo muri Bulgaria(ho muri eastern Europa) yahanuye ko umuperezida w'umwirabura ariwe wa nyuma uzayobora kiliya gihugu kicyunze ubumwe!Reka dutegereze turebe!!
Kanda hano umusubize

Rugamba Alex - 20/11/2016 saa 03:33

ndasubiza uwo muhanuzi wavuze ngo Americ Obama navaho izacikamo ibigaragara nibinyoma kuko Trump agiye kuyobora
Kanda hano umusubize

kamuzinzi - 18/11/2016 saa 06:27

Ariko se abantu bazumva ryari ko ubwinshi bwatoye umuntu baba impamvu bamutoye,abigaragambya ntibashobora gutsinda abatoye umuntu, Amerika nayo iri kwigana Gabon,uwatsinze biba byarangiye,twe guta igihe ku bazungu bazi amacenga yabo.ahubwo muvuge abarikubura ifunguro aha mugihugu
Kanda hano umusubize

danny - 19/11/2016 saa 15:41

mureke twirebere ibyiwacu mu gihugu cyacu abo bazungu turekane nabo.
Kanda hano umusubize

Ruth - 17/11/2016 saa 14:48

nibyo ntiyabarererana baramufashije
Kanda hano umusubize

bitwenge - 17/11/2016 saa 02:38

Ariko nubwo uyu mugabo arumunyamafuti ariko ibyo yakoze nibyo wowese abantu baramushyigikiye abeshi bamutaye, ubwose ari wowe abo bantu bakugumye iruhande wamara kuba perezida ukabirengagiza ????? mumbwire aho byabaye ????
Kanda hano umusubize

Ruth - 17/11/2016 saa 14:44

nibyo da nundi wese nibyo yakora !
Kanda hano umusubize

Ruth - 17/11/2016 saa 14:44

nibyo da nundi wese nibyo yakora !
Kanda hano umusubize

Emmanuel Nsanzimana - 18/11/2016 saa 06:39

Nice Work Done By Donald
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X