Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ku nshuro ya mbere Ubuyapani bugiye kohereza muri Sudani y’epfo ingabo zishobora kurwana

Abasilikali b’Ubuyabani bamaze kugera mu gihugu cya Sudani y’Epfo mu bikorwa by’umutwe w’ingabo z’umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro.

Iryo tsinda ry’abasilikali 350 rije gusimbura abandi bari bahasanzwe ariko badafite ubushobozi bwo gukoresha ingufu kurinda abaturage igihe bibaye ngombwa.

Bibaye ubwambere Ubuyapani bwohereza abasilikali hanze y’igihugu basabwa gukoresha ingufu igihe bibaye ngombwa kuva intarambara ya kabili y’isi irangiye.

JPEG - 35.2 kb
Ku nshuro ya mbere ingabo z’u Buyapani zigiye muri Sudani y’epfo zishobora kujya zirwana bibaye ngombwa

Mu byo izo ngabo zizaba zishinzwe, harimo no kurinda inyubako n’ibigo bitandukanye by’umuryango w’abibumbye. Tsuyoshi Higuchi, ushinzwe itangazamakuru mu gisilikali cy’Ubuyapani yavuze ko abasilikali 63 bari bategerejwe I Juba kuri uyu wa mbere.

Umwaka ushize Ubuyabapani bwatoye itegeko riha ububasha ingabo zabwo kujya mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu mahanga. Ubusanzwe Ubuyapani bwari bwariyemeje kutohereza ingabo zabwo kurwana mu bindi bihugu cyeretse ari igikorwa cyo kurwanira ubusugire bw’igihugu.

Igihugu cya Sudani y’Epfo kimaze iminsi mu bibazo by’intambara na politike kuva aho ingabo zishyigikiye umukuru w’igihugu Salva Kiir zirwaniye n’izuwahoze amwungirije Riek Machar.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kotaniro - 23/11/2016 saa 21:07

Ubanza souzi sudani harimari ishyushye kubona japenga yoherza ingabo ntibisanzwe kugihugu cyubuyapani kwohereza ingabo hanze kandi ziritayari gukozanyaho mu gihe bibaye ngombwa !!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X