Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Kuki intwali za Afurika zaharaniriye ubwigenge zibasiwe n’ umukoloni?

Ibihugu bitari bicye byo ku mugabane wa Afurika byagiye bibona izuba ry’ ubwigenge mu myaka ya za 1960 biturutse ku ntiti, intwari z’ abirabura zari zimaze gusobanukirwa aho Isi iva ndetse naho yerekeje.

N’ ubwo bimeze bityo, ntibyatinze kugaragara ko ibihugu bya Afurika byabonye ubwigenge igihe kitaragera urugero rufatika n’ urw’ u Rwanda aho Perezida warwo Gregoire Kayibanda yisabiye ko abazungu bamufasha gutegura kamarampaka(referendum)ubundi bagakomeza gutegeka u Rwanda.

JPEG - 31.9 kb
Patrice Emery Lumumba waharaniye ubwigenge bwa Zaire wishwe ku kagambane ka CIA na MI 16

Tugendeye kuri icyo gitekerezo cya Kayibanda dufite n’ izindi ngero nyinshi aho kugeza magingo aya abaperezida benshi muri Afurika bagifata abazungu nka ba se muri batisimu, urugero Madagascar, Mali n’ ibindi tutarondora.

Ni ukuvuga ko igihe cyose Afurika itazagira ubuyobozi bwiyumvamo ubushobozi nta na rimwe hazabaho iterambere kuko izakomeza itegereje akimuhana.

Uhereye kuri Sankara kugeza kuri Lumumba ni bamwe mu bahaniye ko afrika yigenga ndetse baza no kubizira


Afurika irakize ariko umunyafurika arahaguye

Abahanga bavuga ko umukoloni yaje muri Afurika yitwaje Bibiliya abwira umwirabura guhumuriza ,gusa umwirabura yaje gusanga afite Bibiliya mu gihe umuzungu afite ubutaka n’ ubukire bwose bwari buburimo.

Ibyo bigaragarira aho abazungu bavuye muri Afurika ariko bazi ibyiza bahasize niyo mpamvu barwanyije intwali zabirukankanye zimaze gutanga barahindukira baragaruka kugeza magingo aya basahura ijoro na manywa ntawabikoma imbere.

Si ibyo gusa kuko basanze uburyo bworoshe kandi bwihuse ari ugutera umwiryane mu banyafurika kugira ngo bagere ku nyungu zabo.

Umukoloni yabanje kwivuna umwirabura wese yabonagamo imbaraga
Mutara III Rudahigwa, Emmery Patrice Lumumba,Steev Biko, Diallo Telli n’ abandi tutavuze bagiye bafungwa bicwa mu buryo bunyuranye biturutse ku bitekerezo bikarishye no kureba kure.

Bishwe na nde? biroroshye cyane kubisubiza, bishwe n’ umuzungu ariko akoresheje umwirabura amwizeza paradizo.

Ese uwo mwirabura wakoreye umuzungu yihekura yaragororewe? Nk’ uko amateka ya politiki abitwereka nabo bazize urwo bajijije ababo.

Ni nayo mpamvu n’ uyu munsi hari umuntu ushatse kuzana ibitekerezo byiza byo kwigenga nawe abizira.


Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

jeremie - 26/09/2016 saa 07:23

uvuzukuri umuzungu numuntu mubi nuko twebwe bamwe bamwe tutabibona umuzungu araturaba mumutwe cane. Abany'afrika dukwiriye gukanura tukaraba imbere tutaravye ibitangaza vyumuzungu igiye kuraba umuzungu nishetani yuzuye. umuny'afrika mukumviriza umuzungu aje abanza gushira kumunzani ivyamubwiye azosanga atakuri kurimwo. murakoze
Kanda hano umusubize

Minego - 25/09/2016 saa 09:08

Byose biterwa nabamwe bemera kuba ibikoresho bya mpatsibihugu.Iyo baguhaye imbunda burya ntabwo baba baziguhereye ubuntu bihora biri munyungu zabo.
Kanda hano umusubize

gashugi - 24/09/2016 saa 17:02

njye nanga abantu bavuga ibya bibile turi muri politique, bambabarire bazanye babivuga bari mu nkuta z urusengero hano tuba dusesengura ibya politique
Kanda hano umusubize

GAHATSI GERARD - 25/09/2016 saa 08:56

Yewe GASHUGI we,ibintu bya BIBLE bitwereka INZIRA twanyuramo ngo tubone ubuzima bw'iteka.Naho ibya Politics nta handi bitujyana uretse kuzabura ubuzima bw'iteka.Reba aho politics igejeje iyi si yacu.Reba ibibera muli Gabon,DRC,BURUNDI,Zimbabwe,Syria,Amerika hagati ya TRUMP na CLINTON.Reba ibyo president wa RUSSIA arimo gukora muli Syria,Ukrain na Crimea.Uribuka ibyabaye mu Rwanda guhera 1959 kugeza 1994?Niki kikubwira ko bitazongera?Urabizi neza ko bitazongera?YESU nk'umunyabwenge kurusha abantu bose,yavuze ko "Iyi si itegekwa na SATANI" (Yohana 12:31).Niyo mpamvu imana izakuraho ubutegetsi bwose bwo mu isi ku Munsi w'imperuka (Daniel 2:44).Abategetsi bo ku isi,imana izabica ibagaburire ibisiga (birds) ku munsi wa nyuma.Byisomere muli Ibyahishuwe 19:17,18 na Zaburi 110:5.Abantu benshi bemera ko Politike ari mbi.
Kanda hano umusubize

umuhanga - 24/09/2016 saa 14:35

Ivuze ukuri mu mwandiko yawe, Kandi ukoresheje ubuhanga nubushakashatsi buhanitse. Aba barwaniriye ubwigenge iyo baza kubona amahirwe yo gutegeka changwa bakabaho ubu Africa, abazungu baba Bari ichakara iwachu nkuko turi ichakara iwabo Kandi kiba bank za Africa ubu zitanga amadeni ku bihugu byabazungu. Urabona abapere zida bacu barachiruka unyuma yabazungu kugira bakomeze kugira imbaraga, ariko umuzugu we umugambi we nugusahura ateza igihugu che imbere. None twakora iki kugira ibyo bihagarare?
Kanda hano umusubize

RIBAKARE Joseph - 24/09/2016 saa 16:48

Wowe witwa MUHANGA,soma inyandiko ya RUDAKEMWA iri munsi urebe ukuntu wibeshya cyane.
Kanda hano umusubize

Ndayimirije Dheudonne - 24/09/2016 saa 17:08

erega je mbona bikitugoye pe!Twogerageza guha agaciro ivyacu.Impuzu zikorewe i wacu tukazikunda,ururimi rw'iwacu tukarukunda,intambo z'iwacu tukazikunda,...Mw'ijambo rimwe turakwiriye kwiyemera ubwacu ntitwame tubona yuko ivy'umuzungu arivyo vyambere.Twoca dutera intambwe nziza y'intango.
Kanda hano umusubize

GATASHYA Daniel - 24/09/2016 saa 13:47

Reka nkubaze.Ubu intambara zibera muli Afrika kubera kurwanira ubutegetsi,ni ABAKOLONI babitera?Reba ibibera muli Gabon,Central African Republic,Burundi,DRC,Tchad,Somalia,Zimbabwe,etc....Bible ivuga ko abantu badashobora kwitegeka neza ngo bishoboke.It doesn't belong to man to direct his steps niko muli Jeremiah 10:23 havuga.Niyo LUMUMBA cyangwa SANKARA,bategeka ntacyo byari guhindura.Ubukene,indwara,ubusaza,urupfu,ubusumbane,kwikubira ibyiza by'igihugu,intambara,etc...,ntabwo byari kuvaho.Bible idusaba "gushaka mbere na mbere ubwami bw'imana" muli Matayo 6:33.Nukuvuga UBUTEGETSI BW'IMANA dutegereje.Mumenye kandi mushake ubwami bw'imana.Nibwo bwonyine buzahindura isi Paradizo (2 Petero 3:13).Muli Zaburi 146:3,4,hatubuza kwizera abantu kuko ntacyo bahindura ku bibazo isi ifite.Niyo mpamvu dusenga buli munsi dusaba imana ngo "UBWAMI BWAWE BUZE".Nibuza kandi buli hafi kuza,buzakuraho ubutegetsi bw'abantu (Daniel 2:44);bwice abantu bose bizera ibyisi gusa ntibashake iby'imana(Yeremiya 25:33;Yakobo 4:4).Hazarokoka abantu bake bashaka imana kandi bakayikorera nkuko byagenze ku gihe cya NOWA,hashize imyaka 4 300.
Kanda hano umusubize

Ndayimirije Dheudonne - 24/09/2016 saa 17:23

Vyukuri ivyo uvuga birumvikana.Ariko twosenga gusa,tukizera Imana gusa,mbega ibisigaye vyogenda bite?Imana yaraduhay ubwenge kugirango tubukoreshe.Yewe mwene data mbega paulo ntiyavuze ng udakora ntakarye?Kwizera,gusenga,...Nivyiza pe ndetse birakomeye nivyambere ariko none aha tuvugany ukuri abazungu uravye ivyo badukorera nivyo badukoresha,ntakintu gikwiye guhinduka koko?Abanyafrika natwe ntitwera.Mw'isi hari ukwikunda gukomeye kandi kwishe vyinshi.Mw'ijambo rimwe:hariho igikorwa c'umuntu kugirango ahindure isi.(Untahure neza:twosenga tukongerako ibikorwa murukundo.)
Kanda hano umusubize

- 24/09/2016 saa 13:31

none ko mutavuga uwazanye independance mu rwanda? Arabaho? Ninde? Si kayibanda canke rudahirwa III nkuko uvyibaza. Subira gutohoza wandike ivyo uzi sha.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X