Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Kumvikana kw’aho w’umwami Kigeli azatabarizwa bikomeje kuba ingorabahizi ku bagize umuryango we

Abagize umuryango w’umwami Kigeli V Ndahindurwa bakomeje kunanirwa kumvikana kw’aho umugogo (umurambo) uzatabarizwa ( Uzashyingurwa). Ibi byatumye abagize uyu muryango berekeza muri Amerika kujya kumvikana kw’aho umwami azashyingurwa.

Ababa mu Rwanda baherutse kugaragaza ko bifuza ko Umwami Kigeli yatabarizwa mu Rwanda, ariko abo muri Amerika ntibabikozwa, bifuza ko iyo mihango yabera muri Amerika aho Kigeli yari amaze igihe aba nk’impunzi.

JPEG - 74.6 kb
Bamwe mu bagize umuryango w’umwami baba mu Rwanda

Kunanirwa kumvikana, byatumye umuryango wa Kigeli uba mu Rwanda werekeza i Nairobi muri Kenya aho babanje kuganira n’abandi bagize uyu muryango baba muri iki gihugu, hanyuma bagahita bakomeza bakajya no kumvikana n’abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Pasiteri Ezra Mpyisi uri kumwe n’uyu muryango i Nairobi, yabwiye itangazamakuru ko basanze ibyiza ari ukubyumvikanaho bari kumwe, bityo bakaba bari mu nzira zerekeza muri Amerika. Avuga ko aba bose ari umuryango umwe, ari abavandimwe badashobora gushyamirana, ahubwo bakwiye kwicara bagafatira icyemezo hamwe.

Umwami Kigeli V Ndahindurwa, yari mwene Yuhi V Musinga. N’ubwo Kigeli yarinze agira imyaka 80 atarashaka umugore ndetse akaba atarigeze abyara, afite abandi benshi bo mu muryango we baba mu Rwanda, muri Kenya no muri Amerika.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nimumureke - 27/10/2016 saa 15:52

aliko umuntu mwanze ari muzima mutangiye kumushaka umurambose ngomuwukoreshiki none ngonu umuhutu aliko nabatutsi bose siko aribeza
Kanda hano umusubize

fkaa - 26/10/2016 saa 23:07

sha kutamenya imana nibi kbs
Kanda hano umusubize

nkubili - 26/10/2016 saa 21:22

Uwiyita Ntwali aho ntiyaba ariho ateshaguzwa?
Kanda hano umusubize

Ntwali - 26/10/2016 saa 07:16

Ubundi se kizigenza mubyara we arabivugaho iki?
Kanda hano umusubize

jacques - 26/10/2016 saa 06:48

Ubundise abazima baziko bazapfa.ariko abapfuye ntacyobazi,sinibaza rero impamvu abantu bashwanira umugogo w'umwami.aho yahambwa hose ntacyobivuze.gusa bibaye byiza haba Ari mu Rwanda kuko twabasha no kujya dusura imvaye tukahereka abataravuka bazaba bariho.ariko bitanakunze numva ntacyo bivuze naho ibyamoko mbonye haruguru ninde baje kwica agakizwa nubwoko CQ wakize kubera ubwoko amoko mayo nubusa ikinjyenzi nukubaho
Kanda hano umusubize

nchanto - 26/10/2016 saa 06:26

mwumvikane bavandimwe
Kanda hano umusubize

nchanto - 26/10/2016 saa 06:25

mwumvikane bavandimwe
Kanda hano umusubize

shumbusho - 26/10/2016 saa 06:03

None ko mbona ntagitekerezo cya bayobozi bu Rwanda na bohanze gitambuka .uwo Mwami rero adashyinguwe nkuko bikwiye intambara iravumbitse kumurambowe kubanyrwanda bose .
Kanda hano umusubize

rwasa - 26/10/2016 saa 10:21

Bamuzane ashyingurwe iruhande rwa Mbonyumutwa Dominiko tujye tubasulira limwe bose baradutegetse!
Kanda hano umusubize

gabiro - 26/10/2016 saa 15:30

Niko sha, Mbonyumutwa yarashyinguwe koko ariko Umwami we aratabarizwa wa munyamusozi we! Ikindi nta na rimwe utabarijwe ajya hafi y'ushyinguwe, urumva neza wa Mupalimehutu we!
Kanda hano umusubize

rwasa - 26/10/2016 saa 10:23

Bamuzane ashyingurwe iruhande rwa Mbonyumutwa Dominiko tujye tubasulira limwe bose baradutegetse!
Kanda hano umusubize

tuzo - 26/10/2016 saa 05:35

Ariko se kuki atanze akiri impunzi kandi icyo yahunze cyari kitakiriho. Ntekereza ko yahunze ingomba yabahutu yamemesheje abatutsi muri 59 none aho abatutsi bagaruriye ubutegetsi kuki atagarutse. Ese nimba yarashakaga kuza ari umwami ushaka gukomeza ingoma yacami yumva ibyo bintu byoroshye koko? Abantu baba barwaniye igihugu bakagitsindira hanyuma wowe ukaza uri bwicare mu ntebe???? Sorry kabisa imana imuhe iruhuko ridashyira....
Kanda hano umusubize

Claude - 26/10/2016 saa 13:13

Tuzo we ibyo uvuze nibyo rwose ahubwo igitekerezo cyawe gikwiye kugera kumuryango wabami rwose urasobanuye neza pe .
Kanda hano umusubize

wakawaka - 25/10/2016 saa 22:44

niba leta ntacyo yakora ngo Umwami w'urwanda ashyingurwe mu Rwanda nibamureke ashyingurwe aho yaguye nubundi yahabaga nk'impunzi, ibyo nabyo ni (echec :failure )kuri leta. Ndabizi neza ko leta ibyinjiyemo kuburyo buziguye nta nisaha byamara kuko ni ukwemerera umugogo we ukinjira mugihugu mu cyubahiro cyawo ntakindi, Kandi ibyo Military police cyangwa Police band babikora, ikindi ni ukwihanganira ababanaga nawe ,inshuti ze , ndetse n'abo mu muryango we baba mubuhungiro n'abo bivugwa ko batavuga rumwe na leta bagatabara ubundi ikiriyo cyarangira bagasubira ishyanga kuba impunzi na opposition uko bashaka ntawe ufashwe ngo yaje atabaye umwami watanze.ibyo ntahurizo ririmo. ahubwo abayobozi bacu bagihumeka, bibaze byabaye aribo batagihumeka
Kanda hano umusubize

Rwanyonga - 27/10/2016 saa 02:04

Ibyo uvuze ni ukuri waka, uyu ni umwami w' u Rda nabanyarwanda bose, leta yakagombye gufasha umuryango we agatabarizwa mu Rwanda kuko nikimenyetso cyamateka. Ijambo umwami risobanuye byinshi mu mateka y' u Rda.
Kanda hano umusubize

oroshya - 25/10/2016 saa 20:50

uyu ni umwami w'urwanda watabarutse. Niyo mpanvu ikirere cy'urwanda cyababaye kikabura invura. Nagera I Rwanda nibwo tuzagusha invura.
Kanda hano umusubize

keza - 26/10/2016 saa 12:01

igihe cyose yagwiriye se ntiyarariho ??? mwabaye mute koko ?? niba badashaka ko ashyingurwa mu Rda ngaho nibamushyingure iyo bashaka icyonzicyo nuko baba bibeshye niba igihugu kibyemera barakomeza ibintu mubiki!!! uwariwe wese ubihagazeho bitinde bitebuke azitwa ikigwari kuko leta yabemereye ko bamuzana kdi byose izabikora abandi rero bose bari munyungu zabo zidasobanutse kdi mbabwirko uwayobye yihuta kubi!!!! nababwira iki
Kanda hano umusubize

keza - 26/10/2016 saa 12:06

igihe cyose yagwiriye se ntiyarariho ??? mwabaye mute koko ?? niba badashaka ko ashyingurwa mu Rda ngaho nibamushyingure iyo bashaka icyonzicyo nuko baba bibeshye niba igihugu kibyemera barakomeza ibintu mubiki!!! uwariwe wese ubihagazeho bitinde bitebuke azitwa ikigwari kuko leta yabemereye ko bamuzana kdi byose izabikora abandi rero bose bari munyungu zabo zidasobanutse kdi mbabwirko uwayobye yihuta kubi!!!! nababwira iki
Kanda hano umusubize

batigol - 25/10/2016 saa 16:21

uwiyita sage ninjiji ya feck aracyazana amoko mû rwagadabo? Ndumunyarwanda,urumunyarwanda Turin abanyarwanda.
Kanda hano umusubize

muntuwimana - 25/10/2016 saa 16:12

Wowe ushaka gushingira ku moto no ku mazuru uvuga ibya macakuri ukwiye kumenya aho Urwanda rugeze kandi yo mazuru ushyira imbere havamo umwanda witwa ibimwira cyangwa ibicurane kandi wowe ushikamiwe n'amoko nubwo ibyo bicurane cyane iyo myanda itaribwa simpamyako yagutungira umuryango udafatanyije n'abandi.Va i buzimu gana ibuntu. Sinshaka kujya mu bya politike ariko umwami yari nyirigihugu ntabwo yari ashingiye ku moko niyo abakoroni batamuhirika ntabwo yari kuba impunzi.Wibuke ko atigeze ahemukira igihugu nta kosa ashinjwa byatumwa umuzanaho amoko.Akwiye gushyingurwa mu rwanda rwa Gasabo agaherekezwa n'abanyarwanda twese.
Kanda hano umusubize

Bagabo - 25/10/2016 saa 15:56

Ikibazo cyo gutabariza umwami cyagombye kuba icya Leta aho kuba icy'imiryango uretse ko Kuba yari impunzi nabyo ari mbogamizi kuri Leta kuko atanze yari mu maboko ya HCR na Leta ya USA! Umuryango nawo kumvikana bizawugora kuko bamwe ari impunzi abandi atari zo! Jye rero ndabona iherezo azashyingurwa mu gihugu cyamuhaye ubuhungiro nk'uko bigenda ku zindi mpunzi! Ibyo kuvuga ngo umwami ntiyashyingurwa ishyanga mbona atari ikibazo kuko na se umubyara nta we uzi n'aho yashyinguwe kandi u Rwanda ruracyariho.
Kanda hano umusubize

Bagabo - 25/10/2016 saa 15:35

Wowe wiyise Ismail iyo uvuze ngo nta moko akibaho mu Rwanda nibaza ni uzi icyo "ndumunyarwanda" isobanura n'icyo igamije!
Kanda hano umusubize

Mazina - 25/10/2016 saa 11:10

Ndasubiza uwo muswa ngo ni Sage,umenye ko Umwami atari umuhutu ntabe n'umututsi. Urumva ko abakomoka k'umwami bose bitwaga umuryango w'ibwami. UKURE RERO IYO VANGURA UHERA KU MAZURU,URETSE KO NTA N'IKINDI KIYAVAMO URETSE IKIMYIRA.
Kanda hano umusubize

jose b - 27/10/2016 saa 05:02

Nje ndatekereza ko yar'akwiriye gushyingurwa mu rwanda ,mucyubahiro nk'umwami kandi nokwihutira gushyiraho umusimbura , se ubundi leta y' urwanda irabivugah' iki? — umwami ntibavugako yapfuye ahubwo bavugako --- .-/ YANYEREYE/ .
Kanda hano umusubize

damas - 25/10/2016 saa 11:04

Eh,wowe uvuga ngo ka bass n'Abahutu,ko mbonye ifoto ya Ntarugera wasanze Umuhutu basa ari nde?Yaba cyokora wigereranya n'uko so asa!
Kanda hano umusubize

damas - 25/10/2016 saa 11:03

Eh,wowe uvuga ngo ka bass n'Abahutu,ko mbonye ifoto ya Ntarugera wasanze Umuhutu basa ari nde?Yaba cyokora wigereranya n'uko so asa!
Kanda hano umusubize

damas - 25/10/2016 saa 11:01

Eh,wowe uvuga ngo ka bass n'Abahutu,ko mbonye ifoto ya Ntarugera wasanze Umuhutu basa ari nde?Yaba cyokora wigereranya n'uko so asa!
Kanda hano umusubize

damas - 25/10/2016 saa 11:01

Eh,wowe uvuga ngo ka bass n'Abahutu,ko mbonye ifoto ya Ntarugera wasanze Umuhutu basa ari nde?Yaba cyokora wigereranya n'uko so asa!
Kanda hano umusubize

Toto - 25/10/2016 saa 10:56

Mwitonde umwiryane wateje Rucunshu ntubakurikirane. ?????????
Kanda hano umusubize

amini - 25/10/2016 saa 10:24

nibyo koko dayan uvuze ukuri ni umwami wacu si uwumuryangowe kuribyo bakwiye kumvikana banaha agaciro ko umwami aruwabanyarwanda
Kanda hano umusubize

sage - 25/10/2016 saa 09:37

Ko ndeba basa n,abahutu
Kanda hano umusubize

damas - 25/10/2016 saa 10:58

wowe kigoryi isura ni ubwoko?
Kanda hano umusubize

Buheta - 25/10/2016 saa 17:14

Ubwose ariwowe nawe nindurushije undi iknyabupfura? ariko uyumuco gushumba wadutse mu Rwanda koko tuzawukizwaniki? Uziko nabayobozi nabo batukana ukibaza niba bibagiwe kobagomba gutanga urugero
Kanda hano umusubize

Ismail - 25/10/2016 saa 11:46

Ariko Uziko Ntabwoko Bucyibaho Twese Turi Abanyarwanda Ntuzongere Sibyiza.
Kanda hano umusubize

- 25/10/2016 saa 14:18

abahutu basa bate?
Kanda hano umusubize

karemera - 25/10/2016 saa 18:22

najye ndabona harimwo abahutu da! ubanza koko umwami yarakomokaga mumoko yose da! cyagwase baragiye bivanga
Kanda hano umusubize

Michel Joe - 27/10/2016 saa 06:39

@karemera izina ryawe ni ryiza, ariko ururimi rwawe rwari rukwiye kujyanwa mu ikaragiro.
Kanda hano umusubize

jean - 25/10/2016 saa 09:27

haburiki imiryago yumvikane
Kanda hano umusubize

DAYAN - 25/10/2016 saa 09:17

Nyabuneka habeho guca bugufi no kumvikana ,ibyago bikomeye ni uko umwami yatanze ntihari hakwiye kubaho amakimbirane kubijyane no Gutabarizwa kwe ,Uyu muhango uhabwe agaciro ukwiye ,Byaba byiza atabarijwe hano mu Rwanda kuko ntabwo ari umwami wabo mu muryango we gusa ahubwo ni Uw'abanyarwanda bose .Gusa ibiba byose mwirinde ko byateza umwiryane mu muryango w'imfura nka Kigeli .
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X