Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Kuva k’Ubwongereza muri EU kwakuruye impagarara i Burayi n’ahandi

Umwanzuro wo kuva k’Ubwongereza mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) wakuruye impagarara mu bihugu by’Uburayi, Amerika n’Aziya, byatumye ifaranga ry’iki gihugu rita agaciro ku rwego rutaherukaga mu mateka.

Ikinyamakuru The East African cyatangaje ko abashoramari bihutiye kugurisha amapawundi (pound) n’indi mitungo irimo n’imigabane kubera impungenge ku hazaza h’igihugu nyuma yo kwitandukanya n’Uburayi.

Nyuma y’itangazwa ry’agateganyo k’ibyavuye mu matora, ipawundi ry’Ubwongereza ryaguye cyane ku kigero cy’icyenda ku ijana, bwa mbere mu myaka 31 ishize.

Ibiciro by’amavuta byaguye ku kigero gisaga gatandatu ku ijana n’imigabane ku masoko yo muri Aziya irahungabana mu biciro.

Uretse ibi, abasesengura baravuga ko icyemezo cy’Ubwongereza gishobora no kuba intandaro y’uko n’ibindi bihugu by’uyu muryango byashaka kuvamo, ikintu cyatuma usenyuka bidasubirwaho.

Nk’urugero, umwe mu badepite b’Ubuholande Geert Wilders na Marile le Pen, umunyapolitiki w’Ubufaransa bahise batangira gusaba ko ibihugu byabo nabyo byajya muri kamarampaka yo gutorera kuva cyangwa kuguma muri EU.

Ubwongereza nicyo gihugu cya mbere mu mateka y’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi cyitandukanije nawo.

Abongereza 52 ku ijana kuri 48 ku ijana batoye bashyigikira kuva muri EU.
Ku rundi ruhande icyemezo cy’Abongereza cyo kuva mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi gisobanuye ko iki gihugu kigiye kwishyira kikizaza mu bireba uko gitwara ubukungu bwacyo.

Ikindi bivuze ni uko Ubwongereza n’ibihugu byari bisanzwe bifitanye amasezerano bukiri mu bigize Uburayi cyane cyane mu by’Ubucuruzi, bigomba kongera kugirana ibiganiro biyavugurura.

Abasesengura berekana ko bishobora kuzasaba Ubwongereza igihe gishobora kurenga imyaka 20 ngo bushobore kugira amasezerano n’ibihugu byose ku Isi.

Ikigega mpuzamahanga cy’imari kiburira ko ubukungu bw’Ubwongereza bushobora kwinjira mu bihe bidasanzwe mu mwka utaha, kandi ubushomeri bukazamuka cyane.


Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kay - 26/06/2016 saa 20:05

hahah bagume hamwe bumve erega ntagahora gahanze nyamara abahanga barabivuze bitinde bishyire kera the dark continent nkuko muyita nitumara kumenya abo muribo neza muzisanga ahabi cyane. mutegereze gusa hazaba hatahiwe abo hakurya trump nawe arabasigamo ibice mbiswa ra njye kwiyuhirira inka
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X