Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ibihugu bya Afurika byatangiye kutumvikana ku cyemezo cyo kwikura muri ICC

Umugambi uhuriweho n’ibihugu bitari bike w’uko ibihugu by’Afurika hafi ya byose byakwivana mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’I Lahe mu Buholandi ushobora kutagerwaho vuba cyangwa ntushoboke mu buryo bwa burundu. Ibi biraterwa n’uko ibihugu bimwe na bimwe bya Afurika bidashaka kuva muri uyu muryango nawo igihugu cya Kenya cyazamuye iki kibazo nacyo cyatangiye gucisha make kigaragaza ko gishobora kugumamo

Ibi ngo biraterwa no kuba umubare w’ibihugu bidashyigikiye umugambi wo kwikura muri urwo rukiko ku ukomeje kwiyongera. Mu bihugu bidashyigikiye uyu wo guca ukubiri na ICC ku isonga haza Botswana.

Kwikura mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’I Lahe mu Buholandi ndetse n’imikorere yarwo muri rusange ni imwe mu ngingo zatwaye umwanya munini abategetsi b’Afurika bari bateraniye mu nama y’umuryango w’Afurika yunze ubumwe iherutse kubera I Kigali nk’uko byagarutsweho na Madame Louise MUSHIKIWABO minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda hari mu kiganiro n’abanyamakuru tariki 14 z’uku kwezi.

JPEG - 76.7 kb
Mokgweetsi Masisi Vice Perezida wa Botswana ngo ntashyigikiye ko igihugu cye kiva muri ICC

Icyakora uyu mugambi wo guca ukubiri na ICC mu ishusho y’umugambi mugari uhuriweho ushobora kugorana.Ikinyamakuru The East Africa kivuga ko uyu mugambi wari kunozwa mu nama y’umuryango w’Afurika yunze ubumwe iherutse kubera hano I Kigali ariko ngo ntibyakozwe.

Ibi ngo bishobora kuba byaratewe n’umubare w’ibihugu bidashyigikiye uyu mugambi wakomeje kwiyongera. Ku isonga mu bihugu bidashyigikiye ko Afurika ica ukubiri na ICC haza igihugu cya Botswana.

Mu kiganiro Visi Perezida wa Bostwana Mokgweetsi Masisi yagiranye n’ikinyamakuru Blomberg ubwo yari yitabiriye inama y’umuryango w’afurika yunze ubumwe yabereye mu Rwanda muri uku kwezi yongeye kugaragaza aho igihugu cye gihagaze ku bijyanye no kwivana muri uru kiko kw’ibihugu by’Afurika.

Yagize ati “Uburyo bwiza bwo kwirinda ntabwo ari ukuvuga nabi ahubwo ni ugukora ibisabwa n’amategeko,ntitugomba kwemerera Perezida wacu kugenda gutyo gusa kandi yarakoze ibyaha.

Ibindi bihugu nka cote d’Ivoire,Nigeria ,Senegal Tuniziya ndetse na Algeria itarashyize umukono ku masezerano y’I Roma ashyiraho uru rukiko nabyo ntibishyigikiye umugambi wo kwivana muri uru rukiko.

Igihugu cya Kenya ni kimwe mu bihugu byari bishyigikiye cyane ko Afurika yikura mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha,ariko The East African ivuga ko mu nama y’umuryango w’Afurika yunze ubumwe iheruka yagabanije ingufu mu gushyigikira uyu mugambi.
Ibi ngo bishobora kuba byaratewe no kuba ICC yarafashe umwanzuro wo kureka gukurikirana Perezida UHURU Kenyata na Vice Perezida we William Ruto bari batangiye gukurikiranwa n’uru rukiko.Aba bategetsi ba Kenya bashinjwaga kugira uruhare mu mvururu zakurikiye amatora yo mu mwaka wa 2007.

Mu birego byose uko ari 23 bimaze kugezwa imbere y’urukiko mpanabyaha rw’I Lahe mu Buholandi byose n’iby’abakomoka muri Afurika,ibi bifatwa nk’agasuzuguro n’abamwe mu bategeka ibihugu byinshi by’Afurika bashinja uru rukiko kwibasira abakomoka muri Afurika.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mozes - 29/07/2016 saa 11:10

birashekeje gusa, abayobozi Nibyo birirwa bahiga anyagihugu babo! Africa we!
Kanda hano umusubize

Byakuvuna - 29/07/2016 saa 00:32

Siderabantu weee ushobora kuba uri umu FDLR di kukumva wamaririje
Kanda hano umusubize

mugeni - 28/07/2016 saa 19:56

Uyu mutindi ni uwahe wa?
Kanda hano umusubize

Paul - 28/07/2016 saa 19:34

Ntukagereranye Ibitagereranywa. Masisi wa Botswana Yavuze neza cyane ntabwo Gukemura ikibazo Ari uguterana amagambo. Abanyafurika bazareke kwica abaturage babo no kugundura ubutetsi.
Kanda hano umusubize

Byakuvuna - 29/07/2016 saa 09:21

uti African izareke kwica abaturage bayo?ese wabwira izo leta waba uzi zitica ra?ex: USA iri mubihungu byambere byicira abaturange babyo yewe nabandi bokwisi ubufaransa se? cg ikihe,gusa gusa namwe ndabonako muri muruwo mutego wabagashake buhake iyi niyo New colonise nawe ndebera ngo ibirego 30 na byose nibyo muri Africa I Think nibaza nibo bakora ibyaha ese nibo bagiza isi wangu mureke kujyendera mudorerwamo yabo bagashake buhake ngo namwe mufane kubyo babazaniye muzi ko aribyiza,ubuse Bashir wa Sudan sibyamenyekanye ko umuyobozi wa ICC yakiriye cash ngo ahimbere ibirego Bashir.ikibazo sibyaha ahubwo abanyafurica nibo byaha cg? ikindi kdi ntimukojyere kuvuga ngo Africa bagudira ubutegetsi ese ntawa,bwira Meliguel wubudage igihe amaze kubutegetsi ese kuki we atavugwa wangu ibibazo Africa ifite sibariya nimwe ubwanyu mutitekerezaho ngo munihitiremo ikibakwiye ahubwo munezezwa nuko babafatira imyanzuro.
Kanda hano umusubize

AMPIRERE - 28/07/2016 saa 19:20

NANJYE NDIKUMWE NA BOTSWANA !
Kanda hano umusubize

alisriye - 28/07/2016 saa 17:51

Mon ami Byakuvuna utanze igitekefezo kiza cane arimo nyemerera nkubaze akabazo kamwe gusa: Buriya imbeba ninde??????
Kanda hano umusubize

Sinderibuye - 28/07/2016 saa 17:32

Bishyire hamwe barengere umuco wo kudahana??? Ndugu Byakuvuna Think twice ni byi byakuvuna nyine !!!!!
Kanda hano umusubize

Byakuvuna - 29/07/2016 saa 00:21

hahhhh Sinderibuye!!!!!! means Sinderibuye? nawe se wishakira indonke kuri bagashakabuhake cg iki gitekerezo cyagukozeho???ngo umuco wokudahana uwuhanase nuwuhe?ahana bande se bakoze ikise?ahanwa nandese? ibi nubisobanukirwa uzava kuri Sinderibuye ubwo uzatubwira icyo urera.
Kanda hano umusubize

Byakuvuna - 28/07/2016 saa 15:03

Gwiki??!!! ngo banze gushyigikira abandi kuvamo?umunsi umwe imbeba yariri munzu yabonye inzoka,iyo nzoka ishaka kurya ya mbeba nuko imbeba irayihunga ijya gutabaza inkoko yo mururwo rugo imbeba iti" wankokowe ndore hariya ha inzoka waje ko wowe nkwizeyeho ingufu ukayinyicira ko arikibazo hano nuko inkoko iraseka iti njye ntibideba kuko woe wirirwa munzu wagiza ibintu byabandi kdi njye nkaba nirirwa hanze ibyo sibindeba wirwarize imbeba yumvise inkoko iyihakaniye ijya no gutabaza ihene yo mururwo rugo nihene isubiza gutyo yo inihenura nuko inkoko yumvise nihene iyihakaniye yigira inama yo kujya kubwira inka yaho inka yo irayikwena cyane iyibwirako yo inirarira hanze ibyo bitayireba imbeba iti nuko muvuze.nuko mururwo rugo hari ninjoro umubyeyi aza gutuma umwana ikintu munzu umwana arajyenda munzu ntihabonaga umwana uko yakagiye kuzana icyo bamutumye yanzoka yari yakizugurijeho uko umwana ateruye yanzoka iramuruma umwana yahise apfa amaze gupfa ababyeyi baratabaza nuko uko abantu bazaga gutabara niko mururwo rugo babakiraga nuko kumunsi wambere babona ntakintu bari bugaburire abantu bigira inama yo kubaga inkoko nuko mugihe bari bafashe inkoko ngo bayibage yambeba yaraje iti narakubwiye ngo uze ufashe twikize iriya nzoka wabwiyeko bitakureba no ubu arinjye nawe ninde ubijyendeyemo ubu niwowe bahereyeho kdi iyo uza kuza tugafatanya sibaba bagiye kukurya,nuko imbeba irikomereza bukeye bwaho niko abantu biyojyeraga batabara mururwo rugo nuko barogera bigira inama yo kubaga ihene yambeba nuko irazi iti narakubwiye ubwirako bitakureba none ubu bajyiye kukubaga nyamara iyo uza kufasha tukica yanzoka sibari kuba bakubaze,nuko kugihe cyo gushyingura abantu babaye benshi cyane nuko babona ntacyo bakwakiriza abantu kuko bari benshi bigira inama yo kubaga nayanka,mugihe bajyaga gufata yanka y'ambeba yaraje yegera inka iti narakubwiye ngo ufashe twice yanzoka wabwiyeko bitakureba wowe ntaho uhuriye nibibazo byanjye ngo wibera hanze none dore bajyiye kukubaga kdi iyo uza kufasha dushyize hamwe ntibari kuba bakubaze imbeba irijyendera.nuko rero nibigire ntibabibideba kuko bashobora kuzaba nkayankoko,nayahene hamwe nayanka imbeba yituramiye.
Kanda hano umusubize

gafaranga - 28/07/2016 saa 17:39

Ariko njye mbona biriya bihugu byanze kuva muri ICC bifite raison. Iyo wumvise impamvu itangwa na bamwe mu bayobozi bo muri africa bashaka kwivana muri ICC ngo ni uko ruriya rukiko rucira imanza abanyafurika gusa. namwe munyumvire iyo mpamvu ! ubonye byibura iyo bavuga ko ICC ica imanza zibeera, ko abacamanza barwo baryamira ukuri iyo barimo guca imanza....iyo niyo yakabaye impamvu ifatika. none umuprezida azajya ku butegetsi arimbagure abanyagihugu be hanyuma ruriya rukiko niruha ubutabera abo baturage ngo ICC ntikabeho ! Niba ikibazo ari uko idacira imanza abandi baprezida ahubwo AU yakagombye kwandikira ICC iyiregera abo bandi bo muri america na europe niba koko bafite facts zerekana ko bakoze ibyaha. ICC rwose izakomeze byibura yatuma bamwe mu bayobozi bo muri africa bagira icyo batinya bakagabanya kwica abanyagihugu babo.
Kanda hano umusubize

Byakuvuna - 29/07/2016 saa 09:36

gafaranga ibyo byose uvuze unatekereza ko bitavuzwe byaravuzwe na Fact zirahari.hahhh nyimvira uno mutype ngo Africa izadikire ICC irega america cg Euro ibaze nawe kbs aho kwikemurira ibibazo tujye mushingano nimikino utatureba Africa ikeneye kwikemurira ibibazo ngo gaho Ngo Abapresident ba Africa ngo bica abanyagihungu babo wampa nkurujyero ubuse barenze USA yatsebye ubwoko bwabakavukire bamerica babateye imyuka yubumara ese hari nicyo byiswe,kdi ikibazo sibyo mwihaye byo kwivugisha ngo kwica abegihungu babyo abibindi bihunguse byose byanjye babica.ibibazo Africa nitwe twakabaye twikemurira ibibazo ntakindi
Kanda hano umusubize

gashikazi gashumba - 29/07/2016 saa 07:43

Ubwo rero nawe uravuze
Kanda hano umusubize

indimu - 29/07/2016 saa 16:04

aravuze nyine
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X