Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Leta igiye kubona Minisitiri w’intebe mushya

Tharesa May wari usanzwe ari Minisitiri w’umutekano mu gihugu cy’Ubwongereza yamaze kwemererwa na mugenzi we gukurira ishyaka Conservative nyuma y’aho yiyemeje gukuramo ake karenge.

Kuba atorewe kuyobora Conserative party biramuhesha amahirwe yo kuba Minisitiri w’intebe agasimbura David Cameron weguye nyuma y’aho igihugu cye kiviriye mu muryango w’uBumwe bw’I Bulayi.

JPEG - 21 kb
Tharesa May wari usanzwe ari Minisitiri w’umutekano mu gihugu cy’Ubwongereza

David Cameroon wari usanzwe ayobora iri shyaka , avuga ko azakomeza kuyobora inama y’abaminisitiri ye ya nyuma hanyuma asubize ibibazo by’abadepite mbere y’uko ajya gushyikiriza ibaruwa yo kwegura Umwamikazi Elizabeth bizakorwa ku munsi w’ejo kuwa gatatu.

Theresa May yiyemeje kuzageza igihugu cye ku buyobozi bwiza cyifuza kugirango gishobore gukura ingingo zikibereye mu biganiro byo kuva mu muryango w’ubumwe bw i Bulayi, no kubona ijwi mu rwego mpuzamahanga ndetse , hamwe no kunga abanyagihugu.

Yemereye kandi Abongereza bose kubereka inzira imwe, aho ngo bazaba bafite ububasha bwo kunoza ubuzima bwabo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X