Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Loni irasaba abatuye isi kwitwararika ihohoterwa ry’abagore n’abakobwa mu ntambara

Loni yahwituriye isi guhagarika ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa mu ntambara, kuko bigize ibyaha by’intambara kandi kikagira ingaruka cyane ku bagikorerwa kurusha abagikora.

Loni ivuga ko mu ntambara abagore n’abakobwa bashimutwa, bagakoreshwa imibonano mpuzabitsina ku ngufu, kandi ngo na bake barekurwa usanga abenshi muri bo bahezwa mu miryango ntibitabweho.

N’ubwo Loni ivuga ko yashyize imbaraga mu gukurikirana abakora ibi byaha by’intambara, ababikorerwa bakomeje kwiyongera, mu gihe abakurikiranwa ari mbarwa, nyamara guhohotera abagore n’abakobwa byagizwe intwaro yifashishwa mu ntambara, kuko bitera ubwoba abaturage bagata ibyabo, bikanorohereza abarwanyi kugenzura uduce abaturange bavuyemo.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Ban Ki Moon avuga ko ibi ari ukubangamira bikomeye ikiremwa muntu.

Ati“Mu by’ukuri bigaragara nko bibangamira amahoro n’umutekano ku isi, ni uguhonyora bikabije uburenganzira bw’ikiremwa muntu n’amategeko mpuzamahanga akirengera, bikanaba imbogamizi ikomeye ku bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge n’ibiharanira iterambere, ahanini byibandwaho mu bihugu bisohotse mu ntambara makimbirane.”

Umuryango w’abibumbye unagaruka ku buryo imitwe y’iterabwoba nka Islamic State muri Irak, na Boko Haram muri Nigeria, ihohotera abagore abagore n’abakobwa.

Hatangwa urugero runafatwa nk’urubabaje, rw’abakobwa basaga 200 Boko Haram yashimuse mu myaka ibiri ishize, kuri ubu ngo bahatirwa imibonanao mpuzabitsi, bakanashyingirwa ku gahato.

Icyakora Ban Ki Moon agaragaza ko hashyizwe ingufu mu kubahiriza amategeko, hakurikiranwa abanyapolitiki n’abasirikari bakora ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu ntambara.

Urugero, ni urwa Jean Pierre Bemba muri RDC, Urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha rwahamije ibyaha by’intambara, birimo ubwicanyi no gusahura imitugo y’abasivili no gufata abagore n’abakobwa ku ngufu.

Loni isaba ko abagore n’abakobwa bashimuswe, barekurwa vuba, kandi hakanashyirwaho uburyo buhamye bwo kwita ku barekurwa.

Ni mu gihe Urwego rwa Loni rushinzwe gukurikirana ihohoterwa rishingiye ku gitsina, rikorwa mu ntambara, ruvuga ko abenshi mu bashimutwa, nyuma bakarekurwa, batereranwa, bakanahezwa mu miryango.

Zainab Hawa Bangura, Intuma yihariye y’umuryango w’abibumbye, ikurikirana ihohoterwa rishingiye ku gitsina, rikorwa mu ntambara n’amakimbirane yagize ati “Abenshi mu bo Islamic State na Boko Haram bashimuswe n’iyi mitwe nyuma bararekurwa, bakomeretswa imitima n’ uko imiryango ibatererana, ikabaheza, iyo bagarutse. Ntitugomba kubagarura gusa, ahubwo tugomba kubafasha kubona amahirwe y’ icyabateza imbere nk’ uko bikorwa ku bandi baturage.”

Loni ishimangira ko ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, ari icyaha rukumbi ku isi, gitesha agaciro abagikorerwa, kurusha abagikoze.

N’ubwo yashyize ingufu mu kubahiriza amategeko, hakurikiranwa abanyapolitiki n’abasirikari bakora ibyaha by’ihohoterwa mu ntambara, usanga abakatirwa n’inkiko kubera ibi byaha bakiri bake cyane, nyamara abahohoterwa biyongera umunsi ku wundi.

Muri Mutarama uyu mwaka, Agashami k’umuryango w’abibumye kita ku mpunzi, HCR, kabaruraga ingero 481 z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ryakorewe abagore n’abakobwa mu mwaka wa 2014 na 2015, muri RDC n’u Burundi.

Icyo gihe, HCR yabaruraga ingero 231 z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ryakorewe mu Burundi, kuva mu ntangiro z’umwaka wa 2015, muri icyo gihugu hatangiye imvururu zishingiye ku kutumvikana ku mubare wa mandats z’umukuru w’igihugu.

Ariko kugera ubu nta n’umwe uragezwa imbere y’ubutabera, akurikiranyweho ibi byaha.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nsabiyimbona yanick - 12/06/2016 saa 11:17

turasavye abo bantu bahohotera abagore nabakobwa babihagarike
Kanda hano umusubize

BIZOZA - 11/06/2016 saa 12:39

NIBAMANZE BARENGUTSE NKURUNZIZA,ABAGORE ABAKOBWA BOYAFASHE KUNGUVU BARARENZE,IYI MANDA YIWE AZOBAMARA
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X