Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Loni irashinja u Burundi gukongeza urwango mu Burundi no mu bihugu bibukikije

Adama Dieng intumwa yihariye ishinzwe kurwanya Jenoside ku isi irashinja leta y’u Burundi gukongeza urwango mu Burundi no mu bihugu bikikije iki gihugu ndetse no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994

Intumwa nkuru ya Loni ishinzwe kurwanya Jenoside ku isi, ivuga ko ibiherutse gutangazwa n’ubutegetsi bw’u Burundi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bikwiye gufatwa nko kuyihakana.

JPEG - 66.4 kb
Adama Dieng Intumwa yihariye ya Ban Kii Moon ishinzwe kurwanya Jenoside

Adama Dieng mu izina rya Loni avuga ko ibyatangajwe n’iri n’ishyaka riri kubutegetsi mu Burundi, CNDD-FDD, ari ibyongera urwango haba imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Ishyaka CNDD FDD ryavuze ko u Rwanda rubeshya ko haba harabaye Jenoside yakorewe Abatutsi nyamara ntayo.

Tariki ya 20 uku kwezi, umuyobozi w’ishyaka CNDD-FDD Pascal Nyabenda yagize ati “Ibivugwa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi nta shingiro bifite, umuryango mpuzamahanga wemeje iyi Jenoside ugamije gusa kuvanaho Leta y’Abahutu yari iriho icyo gihe.”

Aya magambo yamaganwe na Adama Dieng, intumwa y’ihariye y’umunyamabanga mukuru wa Loni ishinzwe ku rwanya Jenoside, aho yagize ati “Ubu butumwa bw’uyu muyobozi nta gaciro bufite, ahubwo bugamije gusa guhakana Jenoside, ibi bigamije gukomeza gukongeza urwango hagati y’amoko, haba mu Burundi ndetse no hanze y’iki gihugu.”

Dieng kandi yavuze ko Loni ikomeje guhangayikishwa n’abo bita Imbonerakure bari mu ishyaka riri ku butegetsi, bakomeje kubangamira uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu.

Ikinyamakuru Chimpreports kivuga ko Dieng yibukije Leta y’u Burundi ko ifite inshingano zo kurinda abaturage b’u Burundi, no kwirinda ibindi byose byakurura amacakubiri hagati y’abaturage.

U Burundi nubwo bwahakanye ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yabaye, nyamara iki gihugu na cyo kiri mu muryango w’Abibumbye wo wamaze kwemeza ko ubwicanyi bwabaye mu Rwanda mu 1994 ari Jenoside.
Ubwo Loni yemezaga uyu mwanzuro, u Burundi icyo gihe ntibwabihakanye.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

BENJAMIN - 25/08/2016 saa 21:41

Ariko njye mbona wagirango Abarundi bayoborwa na TRUMP.
Kanda hano umusubize

- 26/08/2016 saa 06:40

Reka Wamuvyeyiwe Ahubona Abarundi Twahagorew
Kanda hano umusubize

Umurungi Alice - 25/08/2016 saa 18:45

Niba hari utazi Adama Dieng nuko atazi ibyabereye muri rwa rukiko rwa Arusha (ICTR) aho ukuri kwigijweyo, hakimikwa ruswa n'ibindi ntarondoye byanditswe kuri ruriya rukiko. Yari inkingi ya mwamba mu itekinika ly'amadosiye kandi niwe wakoreshejwe mu kubulizamo kuba abicanyi bose bagezwa imbere y'ubutabera. Nguko uko abahutu aribo bonyine baburanishijwe. Nonese avuge iki kindi? Ko yahembewe busa?
Kanda hano umusubize

Murundi - 25/08/2016 saa 17:10

Mubareke...gusa bazibeshye bashotore u Rwanda n'izo nterasi zabo. Ntibazamenya inkuba ibakubise!
Kanda hano umusubize

Igihe - 25/08/2016 saa 16:08

CNDD- FDD MBONA ARISHYAKA RIYOBOWE NABASINZI CYANGWA ABAKORESHA IBIYOBYA BWENGE. Muzi ko basigaye bifata nka Nord Korea? Aho buzakera aba baturanyi babanyarwanda bazahoraho bahanganyr nurwanda nkuko Nord Korea ihangana na South Korea. Nubwo ibi bihugu biituranyi byo nsi yubutayu bwa Sahara byose bikennye, iyurebye neza usanga urwanda narugeranya na South Korea kuberinzego zazo nubukungu bwihuta bugaragarira buri wese, nisura nziza muruhando mpuzamahanga. Uburundi ni nka Nord Korea kubera guhora gutoteza urwanda nkabantu bifuzintambara, kandi banishongora ku bihugu bya rutura byo muburengerizuba bwisi kandi bukungahaye. Urwanda kimwe na South Korea = Umubano mwiza nibihugu byabazungu, Uuraya na Amerika Uburundi = North Korea , gukorana cyane nabarusiya + Abashinwa + Ukwishongongora kubazungu nka Buraya na Amerika.... Mwibuke ko ibi aruko jye mbibona nubwo bitaribyaba neza neza, ariho Uburundi buri kuganisha mukubiba urwango hagati yabaturage bibihugu byombi kandi ubusanzwe ntacyo bapfaga. 1. gukumira ibicuruzwa kujya mu Rwanda harubwo bizakurikirwa no gukumirana kubaturage, ejo muzabibona EAC nitabikurikiranira hafi... Aba DD nabasazi
Kanda hano umusubize

rastan kings - 25/08/2016 saa 15:42

uburundi byarayoberanye nabo byarabacanze gusa bazasiga umugani cg umuriro waka2 I mana irebere uburundi nabarundi babanyamutima hatarimwo izo mpyisi
Kanda hano umusubize

nyamitwe - 25/08/2016 saa 14:57

Mubarek bataye imitwe sibo cabagiye cagutse umuvumo urateba ntuhera ruhuna yarababwiye ko bazopfa bangara nka gahini,hageze rero!!!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X