Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

M23 ibabajwe n’abarwanyi bayo bishwe na FARDC

Abarwanyi ba M23 babwiye Leta ya Congo ko igitero ingabo zagabye mu nkambi ibamo abarwanyi basubijwe mu buzima busanzwe ahitwa Kamina mu burasirazuba bwa Congo , ko bagifashe nk’ubwicanyi ndengakamere ndetse ko bigomba gukorerwa iperereza ryimbitse.

Ku wa 15, Kamena 2016 abarwanyi ba M23 basezerewemu ngabo baba mu nkambi ya Kamina bagabweho igitero n’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bari bashinzwe ku barida nkuko bitangazwa na Bertrand Bisiimwa umuyobozi wa M23.

JPEG - 108.2 kb
Sultan Makenga wayoboraga urugamba rwa M23

Imiryango itegamiye kuri Leta ndetse na Sosiyete sivili batangaje ko umubare w’ingabo zapfuye umaze kugera kuri 27 mu gihe abandi benshi bakomerekeye muri icyo gitero.

Amakuru Chimpreports yanenye mu buryo b’ibanga ngo iki gitero cyatewe no kuba aba barwwanyi ba M23 basubijwe mu buzima busanzwe bari bari kwigaragambya kubera ubuzima bubi babayemo bigatuma ingabo z’igisirikare cya Congo zibarasaho.

Inyeshyamba za M23 zarambitse hasi intwaro nyuma y’igitero zagabweho n’ingabo za Congo zifatanyije n’ingabo z’umuryango w’abibumbye mu mwaka wa 2013. Ibi bitero byatumye aba barwanyi batsindwa bamwe bahungira mu Rwanda mu gihe abandi bahungiye muri Uganda.

Gusa abayobozi ba M23 bavuga ko nubwo hasinywe amasezerano yo kurambika hasi ntwaro, ngo ingabo za Congo zakomeje guhohotera no kwica urubozo ingabo za M23.

Bisiimwa atangaza ko hagati y’umkwezi wa 12 k’umwaka wa 2013 n’Ukwa cyenda kwa 2014 abagore n’abana b’abarwanyi ba M23 bapfuye biturutse ku mibereho mibi, ishingiye ku kubura amafurunguro.

Abarwanyi 182 ba M23 Bakuwe mu kigo cya gisirikare cya Bihanga kiri mu burengerazuba bwa Uganda bajyanwa I Kamina mu mwaka wa 2014, ari naho aba 27 barasiwe.

Bertrand Bisiimwa avuga ko urupfu rw’aba bahoze ari abarwanyi ba M23 rwabakoze ku mutima ndetse akaba asaba Leta ya Congo ko yakora iperereza ryimbitse nubwo ariyo ashinja kuba inyuma y’iki gitero.

Jean Pierre TUYISENGE-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Bugenge - 25/06/2016 saa 11:50

Iyi M23 n'abandi ba Nkunda, barabashutse bishora muntambara munyungu zuwabatumye none dore bahindutse imihirimbiri kandi uwabakoresheje ntacyashobora kubamarira.
Kanda hano umusubize

mugwanashaka madiba - 25/06/2016 saa 07:38

ntiyarambitse intwaro yarokejwe umiriro irata iromoka.hama ngo irashak ngo itahe mucubahiro ??ijahe?reka reka.ahubwo nimenyere izo ntete nyene niyaba ikinazibona
Kanda hano umusubize

Kingo - 23/06/2016 saa 21:26

Mujye mureka kujijisha Ese M23 yarambitse intwaro hasi cyangwa bayokeje uwikibatsi maze irashwiragira? Ese umuntu avuzeko FAR zarambitse intwaro hasi mwabyemera? Oya batsinzwe intambara niko bimera.
Kanda hano umusubize

Mbego - 23/06/2016 saa 21:22

Urwishigishiye ararusoma niko bavuga mu kinyarwanda.
Kanda hano umusubize

- 23/06/2016 saa 17:17

Nzabambarirwa n umwana w umunyarwanda !!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X