Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

M23 ngo yaba yongeye gucikamo ibice 2


Umutwe wa M23 wahoze urwanya ubutegetsi bwa DRC, ubu ukorera mu buhungiro biravugwa ko waba wacitsemo ibice bibiri igice kimwe kiyobowe na Moise Tshokwe wamaze kwandikisha ishyaka ryiyomoye kuri M23 rikaba riteganya kwiyamamaza. Hagati aho abayobozi ba M 23 barahakana amakuru y’uko umutwe wabo waba wariyandikishije nk’ishyaka rya politiki.

Itangazo uyu mutwe wasohoye muri iki cyumweru, wavuze ko aya makuru ari ibinyoma, ko ahubwo ngo iri shyaka rishya ASP, ngo ryashinzwe na Moise Tshokwe umwe mu bahoze muri uyu mutwe cyakora ko ngo adahagarariye M23.

JPEG - 146.6 kb
Sultan Makenga na bamwe mu bahoze ari abasirikare ba M23

Hagti aho, Amani Kabasha uvugira M23 abanyamakuru ko kuva mu cyumweru gishize uyu mutwe wasubukuye ibiganiro na Leta ngo mu nzira ishobora no kuganisha ku kwemerwa nk’ishyaka.

Ati:”Mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri biri imbere tugomba gusubira I Kinshassa kugira ngo tuganire nanone kugira ngo ibyo twumvikanye i Nairobi bishyirwe mu bikorwa kugira ngo amahoro agaruke mu karere hanyuma impuzi zacu zitahuke.”

Si ubwa mbere bivuzwe ko muri M 23 bacitsemo ibice kuko kuri ubu iki gice gishya cyitwa ko kivutse kije gisanga ikindi kiyomoye kuri uyu mutwe kiyobowe na Past Runiga ndetse n’ikindi gice kiyobowe Bertrand Bisiimwa.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

rudatinya - 7/06/2016 saa 08:55

Reka mbabwire basomyi mureke ibyamoko abagogwe,abanyamurenge ...,abubwo mwibaze iki twakora iki nkabakongomani ngo amahoro agaruke murwatubyaye naho gutukana kumbuga ndabona nta muti ,abantu baheze I mahanga abari mu gihugu barara hanze namwe ngo m23,abagogwe nibindi ipfundo ryibibazo mbona ari ubuyobozi bubi bwugarije igihugu
Kanda hano umusubize

Batpiste - 6/06/2016 saa 09:02

M 23 yarasaze izatsindwa nishaka ireke kurwana kuko itabishoboye pe. ntangufu ifite
Kanda hano umusubize

maximo - 6/06/2016 saa 08:34

abantu bari mu nkambi nibashaka bacikemo ibice ijana UNHCR izakomeza ibahe ibigori nta jambo bazabona muri congo bahemukiye abavuga ikinyarwanda gusa
Kanda hano umusubize

urujeni - 5/06/2016 saa 21:12

ariko aba bahungu babagogwe barindagiye baarekeyaho kwiha amenyo yabaseka kweli , bakwigiye kuri bene wabo babanyamurenge, nyamara benshi twitaga abanyamu ngo nabatesi ,ngo ninjiji yewe ukuri kumaze guhishurako arabahanga baminuje kandi batuje nubwo batahawe amahirwe nokubona imyanya myiza , gusa wenda imana yabo kirabakarangira ibyabo
Kanda hano umusubize

Edward - 5/06/2016 saa 20:44

Ntimugatinye ubutabera . muge muca imanza zitabera mureke abantu bisanzure bityo ibyo mumaze kugeraho bizarambe amen
Kanda hano umusubize

joe - 5/06/2016 saa 10:40

m23 irashekeje gusa ntakindi
Kanda hano umusubize

tuyizere win G - 4/06/2016 saa 15:56

Ibya m23 nareta ibyabo namayobera
Kanda hano umusubize

tuyizere win G - 4/06/2016 saa 15:56

Ibya m23 nareta ibyabo namayobera
Kanda hano umusubize

tuyizere win G - 4/06/2016 saa 15:55

Ibya m23 nareta ibyabo namayobera
Kanda hano umusubize

EVODE - 5/06/2016 saa 17:45

NCAKAKUBA,UMUSIRIKARE
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X