Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

M23 yahungiye mu rwanda ngo yiteguye gutaha

Igice cy’abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa M23 bahungiye mu Rwanda kiravuga ko cyiteguye gutahuka kigasubira muri R D Congo. Uhagarariye iki gice Bishop Jean Marie RUNIGA yabwiye yatangaje ko ari bo banditse basaba ko bafatwa nk’umutwe wa Politike.

JPEG - 65.1 kb
Abarwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda

Jean Marie RUNIGA avuga ko igihe bazaba batahutse bazakomeza ibikorwa bya politike kandi ngo bakeneye kumvikana na guverinoma ya Congo ku birebana n’amasezerano y’amahoro.

Nyuma y’ibyavuzwe na Bishop Runiga, umuvugizi wa Leta ya Congo Minisitiri Lambert Mende Omalanga. Minisitiri Mende, yatangaje ko guverinoma ye yifuza kubona abahoze ari abarwanyi ba M23 batahuka ariko ngo ibyo kubashyira muri guverinoma bizanyura mu nzira zo kwiyamamaza kimwe n’andi mashyaka

Umutwe wa M23 warwaniraga mu buasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma iza gushegeshwa n’ibitero wagabweho n’ingabo za Congo ifatanyije n’izumuryango w’Abibumbye MONUSCO.

Aha u Rwanda rwashinjwe gutera inkunga uwo mutwe ariko u Rwanda ruza kubuihakana. Abahunze babaga muri uwo mutwe basaba ko Leta ya Congo yabashyira muri Guverinoma bakitwa ishyaka nk’ayandi, ariko Congo yo igaragaza umushake buke.

Pierre Rugano

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Bahat - 26/10/2016 saa 07:03

Yamaze Abanamurirutsuro Nibahanwe Zimurinda Bodwe Kastro
Kanda hano umusubize

- 2/10/2016 saa 14:04

runiga vahamwe na boduwe uzataha boduwe nuwo gupfa kuko niwe nyirabayazana woguhunga
Kanda hano umusubize

- 20/06/2016 saa 15:53

m23 iba uganda mwa bantu mwe
Kanda hano umusubize

Bamenyi - 21/06/2016 saa 01:05

Ngo iba Uganda? ba runiga se nabandi baba he?
Kanda hano umusubize

Ndagijimana innocent - 21/09/2016 saa 19:10

Njye ndumva leta yakorohereza M23 igataha kuko amahoro ariyo yambere.
Kanda hano umusubize

titi - 20/06/2016 saa 08:15

None se Lambert mende uvuga ngo ibyo kujya muri goverinoma bazabanze biyamamaze, we ko ari Ministre harya yari yamamaje, yatsinze nde se, ariko Mende niba aruko agira amagambo menshi avuga nibitabaho. Ese ubundi M23 yo irimo kurindagira isaba ngo ibe ishyaka rya politike, ubundi ijya kumara abana babandi amashyaka ya politike ntiyabagaho. None birabayobeye ngo barashaka gutaha bakajya muri Guverinoma. Ayii nyaa, ndabasetse
Kanda hano umusubize

- 19/06/2016 saa 21:39

Bononnye igihugu abantu bapfa ubusa bakwiye guhanwa( x2)
Kanda hano umusubize

- 8/08/2016 saa 11:20

buriwese agiragasarabake nawentiworohewe ahubwo cunga umunwawawe Ibitekerezo byawe birihasi
Kanda hano umusubize

ndungutse evariste - 19/06/2016 saa 19:18

genda wakigoryi we,abantu baraharanir'uburenganzira bwabo wow'ukazan'ibyubusutwa wa muhigiwe.
Kanda hano umusubize

mboma - 19/06/2016 saa 15:47

M23 izabaho kuko ifite impamvu zo kubaho kandi izatsinda
Kanda hano umusubize

HABINEZA JAEN D’AMOUR - 20/06/2016 saa 07:06

NIBATAHA BAZITWARARIKE NAMAHORO NACYO BAGERAHO.
Kanda hano umusubize

Buryo - 19/06/2016 saa 13:20

Batahe bayamanitse kimwe nuko dushaka ko FDLR itaha imanitse amaboko.
Kanda hano umusubize

- 19/06/2016 saa 13:52

Ibyo ni ibyawe!
Kanda hano umusubize

kaboza JMV - 19/06/2016 saa 15:25

Hum, yewe ga yewe!!!!!
Kanda hano umusubize

kariza - 20/06/2016 saa 00:28

dakwemeyepe nibayamanike ntawuzabaseka
Kanda hano umusubize

samantha lindsay - 19/06/2016 saa 13:05

Nibatahe nkizindi mpunzi ntacyo bakwiye gusaba ahubwo Abakoze ibyaha babihanirwe nkuwo ngo Runiga wabujije igihugu umudendezo ahanwe. Ariko ubundi ntacyo M23 ikwiye gusaba ntanicyo ikwiye guhabwa igifite intwaro ntacyo yagezeho nkaswe Umunwa!!!!!ndabaset se
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X