Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Major Desire Uwamahoro uvugwaho kwica abatavuga rumwe n’ubutegetsi yafunzwe na Perezida Nkurunziza

Officier wa Polisi mu Burundi Désiré Uwamahoro, umupolisi (officier) w’u Burundi wakuze gushyirwa mu majwi cyane ndetse akanasohoka muri raporo ya Loni ashinjwa ubwicanyi i Burundi, yatawe muri yombi n’urwego rushinzwe iperereza.

Désiré Uwamahoro abaturage bose batinyaga , yafashwe nyuma yo gukekwaho kunyereza amafaranga harimo no gucuruza amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu.

Bivugwa kandi ko yafashwe ku itegeko ryatanzwe na Perezida Nkurunziza, afatwa kuri iki cyumweru tariki ya 30 Ukwakira ajyanwa gufungirwa ahatazwi.

JPEG - 61.4 kb
Maj. Uwamahoro Desire uwo wambaye indorerwamo mu maso

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa ivuga ko uyu mupolisi yafashwe nyuma yo kwiba zahabu zicukurwa muri Butihinda mu Burasirazuba bw’igihugu akazigurisha amafaranga akabakaba 330 000 y’amadorali ya Amerika.

Byatangajwe kenshi ko Desire Uwamahoro ari we wari ushinzwe kuyobora abapolisi kabuhariwe bari bashinzwe kwirirwa bahangana n’abantu birirwaga mu mihanda bigaragambya bamagana manda ya 3 ya Perezinda Nkurunziza.

Agashyirwa mu majwi cyane mu bashinjwa kwica Ernest Manirumva wahoze wari umuyobozi wungirije w’umukuru w’ishyirahamwe OLUCOME rishinzwe kurwanya ruswa i Burundi.

Ernest Manirumva ngo akaba yarishwe azira amaperereza yari ageze kure ku madosiye menshi yari agendanye n’ibikorwa bya ruswa byavugwaga mu gipolisi cy’u Burundi, n’igurishwa ry’intwaro ridakurikije amategeko.

Maj. Desire Uwamahoro ngo ntawe utamuzi kubera ubwicanyi ashinjwa yakoreye abarwanyi ba FNL, by’umwihariko ngo akaba yarakatiwe igifungo cy’imyaka 5 n’urukiko rw’i Burundi.

Maj. Desire Uwamahoro ngo yakoranaga cyane na Gen Adolphe Nshimiyimana wari ushinzwe urwego rw’iperereza by’umwihariko akaba yari ashinzwe umutekano bwite wa Perezida Nkurunziza w’u Burundi, aho apfiriye uyu Uwamahoro ngo akaba ari we wari ushinzwe guhangana n’abarwanya Nkurunziza.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Jojo ngendahayo - 2/11/2016 saa 19:26

Nimureke basha uwo nimutsezo wandani MBE ishetani nkiyo ninde yoyubahuka nikugira abantu na makungu bibaze NGO basubiranyemwo naho namba ariko turindirane ukwizeza Imana ntaco inanirwa izomusubiriza mundumane kuvyo yakoze.
Kanda hano umusubize

- 2/11/2016 saa 18:42

jew nibaza ko ari umukino waba dede
Kanda hano umusubize

Samatha lindsay - 2/11/2016 saa 08:05

Wapi ntabwoHE Peter yahemukira uwo mugabo wamurwanyeho kariya kaageni ako nagakino ntibibaho ko inkoramutimaye nkiyo yazira 330.000$kandi mubihembo yahembye abamuhagazeho biyarenze Peter kandi asobanukiwe ko ntaho aragera muntsinzi ye irambwe ubworero si uwokwikuraho Amaboko gusa uko ni ugucecekesha imiryango mpuza mahanga
Kanda hano umusubize

titi - 2/11/2016 saa 07:52

Ni gatebe gatoki, Adolphe yari yaramaze abantu, Imana irabahorera, Uwamahoro desire yari yaramaze abantu, Imana irabahoreye, bunyoni wishe afsa mossi, Imana izamuhorera, nkurunziza wishe abasirikare ba ex fab, Niyompare azakwereka ikizungu, byose birangirira aha kwisi turimo, amaraso y'umuntu ntabwo Imana yakwemera ko apfa ubusa, uwicishije inkota nawe niyo azicishwa.
Kanda hano umusubize

brack - 1/11/2016 saa 23:46

uwica wese umuntu amuhoye ibitekerezo,umutungo,ubwoko, kutavuga rumwe,idini,ishyaka,azabona ishyano imana yarabaremye ngo muyiisenga nkuko yabibategetse musenga ibigirwamana ko itabishe?
Kanda hano umusubize

- 1/11/2016 saa 23:45

uwica wese umuntu amuhoye ibitekerezo,umutungo,ubwoko, kutavuga rumwe,idini,ishyaka,azabona ishyano imana yarabaremye ngo muyiisenga nkuko yabibategetse musenga ibigirwamana ko itabishe?
Kanda hano umusubize

kananihiii - 1/11/2016 saa 19:51

Nkurumbi abicanyi be arabamara aho bucyera yatangiye na rudolofu agerageza prime inshuro ebyiri afunze uwamabi aho bucyera arakurikizaho ndakugarika na bunyoni
Kanda hano umusubize

mmm - 1/11/2016 saa 17:16

nibyiza ibi byerekana ko ntawe uri hejuru y'amategeko mu burundi.
Kanda hano umusubize

Kijana Kalede - 1/11/2016 saa 16:12

mbega Imana yobikora?Shetani Nkizo Zikajanwa Imabuso.Mbe Baziko Aba Dd Bahemba Iki Aho Naho Batarwish Urwo Rushetani Nkuru Azobarya Uko
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X