Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Major Nkubana Emmanuel yaburiwe irengero

Major Emmanuel Nkubana wahoze mu ngabo za RDF akaza guhungira mu Bubiligi, biratangaza ko yaba yaburiwe irengero ubwo yari yinjiye mu gihugu cya Uganda avuye mu Bubiligi. Leta y’u Bubiligi ikaba isaba Uganda n’u Rwanda gutanga ubusobanuro ku ibura rye.

Mu ibaruwa Guverinoma y’u Bubiligi yandikiye iya Uganda yayisabye kuyiha amakuru y’aho umusirikare wahoze mu ngabo z’u Rwanda aherereye nyuma yo kuvugwa ko yaburiye ku mupaka wa Mutukula aho ngo yari yagiye kubonana na bamwe mu bo mu muryango we mu cyumweru gishize.

JPEG - 22 kb
Maj Emmanuel Nkubana bivugwa ko yaburiwe irengero

Major Emmanuel Nkubana wahoze mu gisirikare cya RDF yahunze igihugu mu 2007 ahungira mu Bubiligi ndetse ngo akaba yari yaranahawe ubwenegihugu bw’iki gihugu. Yves Vanderweeën, uhagarariye inyungu z’u Bubiligi muri Uganda, yemeje ko yabonye amakuru y’ibura ry’umuturage wabo kandi bandikiye minisiteri y’ububanyi n’amahanga wa Uganda bayisaba ibisobanuro.

Ubwo ikinyamakuru Daily Monitor cyabazaga umunyamabanga wa leta uhoraho muri iyi minisiteri, Ambasaderi James Mugume, yakibwiye ko atigeze abona ubwo busabe kuko ngo atari ahari ariko avuga ko ari bubikurikirane.

Vanderweeën kandi yatangaje ko basabye ibisobanuro na guverinoma y’u Rwanda, ariko ngo nta gisubizo barabona kuva muri izi guverinoma zombi.

Ikinyamakuru Imirasire.com cyashatse kuvugisha minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa guverinoma, Louise Mushikiwabo, ngo agire icyo avuga kuri aya makuru, ariko ntibyakunda kuko numero ye itariho. Bishoboka ko yaba akiri hanze y’igihugu dore ko yaherekeje Perezida Kagame muri Mozambique.

Inshuti za Major Nkubana zabwiye Daily Monitor ko yari yafashe icyumba muri Guest House iri ku ruhande rwa Tanzania ahitwa Mutukula, aho ngo yaraye maze mu gitondo akambuka ajya muri Uganda kubonana n’abo mu muryango we aba ari nayo nshuro ya nyuma baheruka kumva amakuru ye.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko igipolisi cya Tanzania kimaze kumenya amakuru cyagiye mu cyumba yarayemo kigasangamo imizigo ye gusa iperereza ryacyo rikerekana ko yambutse ajya muri Uganda, ariko umukuru w’igipolisi muri Masaka muri Uganda, Maxwell Ogwal avuga ko ntabyo azi.

Yagize ati: “Nta kirego twigeze twakira cy’ishimutwa muri Mutukula. Iyo aza kuba yarambutse (Nkubana) nari kubimenya”. Ibi bikaba byanashimangiwe n’undi mupolisi wari uri ku mupaka wa Mutukula wavuze nawe ko Nkubana atigeze aca ku mupaka wa Mutukula nta nibyo bumvise.

Major Nkubana yavukiye i Mbarara muri Uganda. Mu 1990 yinjiye mu gisirikare cya Uganda, nyuma yinjira muri RPF ndetse ngo akaba yari umwe mu itsinda rya mbere ry’ingabo za RPF zateye u Rwanda.

Si ubwa mbere kandi inzego z’umutekabo za Uganda zishinjijwe gufasha gufata abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda baba bahungiye muri Uganda, aho mu 2013 zafashe Lt Joel Mutabazi wahoze mu mutwe ushinzwe kurinda perezida Kagame zikamwoherereza u Rwanda.

Uyu akaba yarashinjwaga gucura umugambi wo kwivugana umukuru w’igihugu ndetse akaba yaraburanishijwe agakatirwa burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

YEYE - 2/11/2016 saa 14:00

Bavandi,reka mbagire inama, muntu wese ushaka gusubiza u Rwanda mw'icuraburindi mumarira n'imiborogo gusubiza hasi ibyo u Rwanda rumaze kugeraho ntabwo bizaguhira ndakurahiriye, sindiho ndabwira Emmanuel gusa kuko sinzi ko ariyo gahunda ye nawe nimba ariyo afite namenye ko ngaruka yabyo arurupfu nkuko ijambo ry Imana rivuga ko ingaruka y icyaha ari urupfu.mwatuje mukareka guta umwanya ko Imana ikunda uRwanda nadi irufite mubiganza byarwo.Muntu nawe ukeka ko nyirabukwe numukobwa we baba aribo bamutanze .ese emmanuel yari yararongoye?mwita ibitabapfu mushinja abandi kuko namwe ntawabura ibyo abishinja.none se ko nshimye emmanuel bashakagaho impapuro uwazishakaga yaba yarazibonye? willy we yazize iki ra? we uwo mudamu yamushakagaho iki ko ahubwo ariwe warufatiye runini uwo willy. mugye muceceka inzira ntibwira umugenzi.
Kanda hano umusubize

kiwa - 1/11/2016 saa 16:27

jye nkubana muzi hano twakoranye dusarura ama tomate gusa umuntu wese uba diaspora uzanga urwanda ntibizamuhira sinishimiye ko agize ibyago ariko siniyumvisha ukuntu atinyuka ibintu yakoraga ahemukira urwamubyaye.jye ndahamagarira abantu cyane diaspora tugomba gukunda urwanda ntiduhemuke uko byaba kose
Kanda hano umusubize

mujuni james - 28/10/2016 saa 19:59

Sha ururi kumbwa ko arirwo ruri kumuhigi mwakwicecekeye
Kanda hano umusubize

Ganza bonaventure - 28/10/2016 saa 16:19

Mwagiye mutegereza mukareba ko adatanga agatego? Ubona umuntu w umubirigi agenda akazimirira TZ kandi agiye Uganda?
Kanda hano umusubize

Sheja - 28/10/2016 saa 09:38

Arikose umuntu azajya yifata abyuke ngo ararwanya Leta, abantu bagiye batuza bakaba abaturage bigihugu nkabandi twese ko ntacy bidutwaye
Kanda hano umusubize

tayihangwe - 28/10/2016 saa 03:06

bamutate kbsa
Kanda hano umusubize

j claude - 27/10/2016 saa 20:14

birababaje
Kanda hano umusubize

kamo - 27/10/2016 saa 17:19

Arakaza mboga zizanyeewe
Kanda hano umusubize

good - 27/10/2016 saa 07:23

nibamufatenyine,yaragiyehe?nawe bawe bamushyize aho yashyize abandi
Kanda hano umusubize

john - 27/10/2016 saa 07:22

haaaaaaaa ni ukuvuga ngo yinjiye mugisirikare cya uganda mbere ya 1990 ataravuka yinjira mucya FPR AKIVUKAnone ubu ni major birasekeje
Kanda hano umusubize

gagaga - 27/10/2016 saa 11:35

John ntabwo uzigusoma interuro irangizwa nakadomo somaneza.
Kanda hano umusubize

Mahoro - 27/10/2016 saa 15:53

Ariko c nibura uzi gusoma? Niba c ubizi uzi akamaro k'utwatuzo mu nyandiko????!!!
Kanda hano umusubize

Egide - 27/10/2016 saa 06:20

Mbega mbega weeee!!!Sha uyunkubana yabaye CO wange 2002 kugeza 2004 yakundaga Indaya byasaze! yarafite umushofri witwa Ozimi!!Ariko ibyoyamukoreye biragatsindwa.Bavuye Ibutare twabaga Gikonko azayitwaje AKANA ngo agasamure.abwira chauffeur we ngo agende inyuma amuhe yitwarire imbeshuye kugirango atumva ibyo bavuga ageze munzira ayita munsi yumuhanda.Ahita abwira Chauffeur at I uvugeko ariwowe warutwaye.sibwo abyishyizeho!ntibamukatiye c hafi yokwamburwa nuruhushya rwe?!!!sha yatumunyamanyanga kurwego rwohejuru.harinubwo abadukuriye bigeze kudusura baturutse mu G2 kubera umwuka mubi yariyazanye mungabo.yewe ndamwibuka cyane asinda pe.ndamwibuka arya amavuta yimodoka babaga bamuhaye.ndamwibuka yakoraga nkukorera undi .gusa sinarinziko yahunze igihugu.
Kanda hano umusubize

paul - 27/10/2016 saa 14:13

ako nahakino ka politike
Kanda hano umusubize

mujuni james - 28/10/2016 saa 19:54

Uvuze ubusa sha
Kanda hano umusubize

mujuni james - 28/10/2016 saa 19:55

Uvuze ubusa sha
Kanda hano umusubize

kiwa - 1/11/2016 saa 16:16

jyewe nkubana twakoranye mu matomati ahantu hitwa duffel kwa pittors gusa yashatse kungira inshuti dusangira juppilers gusa nahise mugendera kure mbonye uko yigize ikigarasha burya urwanya urwanda wese ntibizamuhira ubundi uko byagenda ko se ntamuntu muzima cyane ndabwira aba diasporas ukwiye kwanga urwamubyaye sinishimiye ibyago agize ariko ndamugaya cyane ko yahemukiye urwanda akanga kuba intore ngo arishinga igisambo Kayumba nabanzi be jye ndintore nzahora ndiyo
Kanda hano umusubize

kamuzinzi - 27/10/2016 saa 05:39

Ariko se abantu barahunga bakongera bagahunguka kuki badaca kuri ambassade z'u Rwanda? Bantu mwese mujya muli Uganda mumenye ko Rwanda na Uganda ni brothers. Rero iyo wiyemeje kujyayo ugomba kwemera no kuza iwacu, Rwanda irasobetse ntawayisobokora,ubutasi burarusha KGB na CIA cyangwa FBI. Wkwirirwa ukoronga igihugu hanyuma ukikora yewe abantu dushishwa nabi.
Kanda hano umusubize

jeanmakuni - 27/10/2016 saa 05:20

haaaaaaaaaa ngahora ubuse Urwanda ruhuriyehe nibira uyu yahagurutse ababwiye ko agihe mbere yokumushakira aho mubonye hose uriya mubigi abanze amenye aho uyumukoboyi yari yerekeje abone kumushaka.
Kanda hano umusubize

- 26/10/2016 saa 21:04

Ndagira ngo nsubize Kiki musaba ko mbere y'uko yandika agomba kubanza yasoma neza ibyanditse et pas inventer ou déformer ibyavuzwe: bavuze ko yinjiye muri RPF mu 1990 none wowe urivugira ko yavutse 1990, ubwo ubivanye he koko?
Kanda hano umusubize

inya - 26/10/2016 saa 20:45

keretse nkubu agufunze wowe urimo kumuhamagara nibyo byagufasha
Kanda hano umusubize

inya - 26/10/2016 saa 20:43

keretse nkubu agufunze wowe urimo kumuhamagara nibyo byagufasha
Kanda hano umusubize

cheikh Kibata Djuma - 26/10/2016 saa 19:51

Ababirigi nibareker'aho gusuzugura Abanyarwanda
Kanda hano umusubize

cheikh Kibata Djuma - 26/10/2016 saa 19:48

Mana Ishobora byose Agasuzuguro kAbabirigi karakabije karakabije Aho baduhereye badusuzugura bari bakwiye kureker'aho kuko ntacyo twari twabishyuza Ariko se byashoboka bite ko Umuntu yaburira Mutukura Urwanda rukabazwa Ibisobanuro by'uwo Muntu naba atari ukuyobya uburari bakurikiranye Bakabaza igihugu yarayemo cyangwa icyo yazindukiyemo, ariko ntabakomeze kudutoneka batwereka ko turi Intsina ngufi kuribo ariko bashobora kuba bibeshya kuko burya sibuno !!!!!!
Kanda hano umusubize

Kibaki - 26/10/2016 saa 19:46

Njyewe haribintsetsa guhunda leta yu Rwanda warangiza ukajya muri Uganda.Birutwa nuko wakwisubira i Nyamirambo cyangwa muba marine bariya baba murufunzo rwa Nyabugogo.
Kanda hano umusubize

bigabo - 26/10/2016 saa 16:49

Ndabona u Rwanda ruzajya runabazwa iby'abarwayi barwariye i Buruselli ! ndetse igisigaye ni ukubazwa urupfu rwa Bodwuin !!!!! akaje karaje !
Kanda hano umusubize

Rwema - 26/10/2016 saa 16:32

Ariko iyo kwandika ngo umunyamabanga wa Leta uhoraho muba mushaka kuvuga iki?
Kanda hano umusubize

Mutarazirana bebeto - 26/10/2016 saa 15:47

Yewe ibya major Nkubana Emmanuel wasanga ari Nyirabukwe Toutou n'umukobwa we Nicole bamutanze icyo bamushakagaho ko bakibonye ibyangombwa kumuzanira Shema izo n'ingaruka zo kwizera umugore utari sérieuse wibazaga ko willy Ndahiro bakoze ubukwe akamuta atari umusore mwiza? Toutou n'umukobwa we Nicole ni indaya zizwi.bazumirwa bakomeze urugendo rero muri RNC . Mbabajwe na famille Rutangungira bavukamwo barabasebeje pe.
Kanda hano umusubize

kanyana - 26/10/2016 saa 15:25

Ariko umuntu urwanya Urwanda agahubuka iburayi cyangwa Amerika akajya Ibugande ajye aba yiteguye kuzasubira mubyo yavuze!
Kanda hano umusubize

- 26/10/2016 saa 14:46

arko leta yagorwa ye ubwose irisobanura haraho yari yamutumye ra?
Kanda hano umusubize

mazizi - 26/10/2016 saa 14:29

Aba Babiligi niba batabeshyewe baba basetsa cyane! Kubaza u Rwanda umuntu waburiye hagati ya Uganda na Tanzania? Ibi bihugu byombi se byaba ari Privinces 2 z'u Rwanda? Diplomasi y'isi yaba ishaje nabi mba ndoga Rudahigwa.
Kanda hano umusubize

- 26/10/2016 saa 19:31

Nicyobazo gikomeur
Kanda hano umusubize

Rukato - 26/10/2016 saa 20:16

Mazi ntabwo uri mazizi uri makakama.Umuntu uburiwe aho nako muri Uganda niwe wambere uhaburiye? hari nabandi bishwe kandi ngo umwanzi agomba kwicwa ngo ahubwo abatamwica ntibaba bakora akazi kabo neza.Ibyose ntabuzi?
Kanda hano umusubize

Gogo - 27/10/2016 saa 11:33

Uwiyise Rukato ashobora kuba yarapfuye, umuzimu we ukaba ari wo wandika ibi.
Kanda hano umusubize

Gusugusu - 27/10/2016 saa 11:26

Ari byo ko Ababiligi basabye u Rwanda ibisobanuro ku ibura rya Nkubana, ahubwo u Rwanda ni rwo rukwiriye kubaza U Bubiligi icyatumye batwara "Impunzi y'Amanyanga" yahoze muri RDF, barangiza bakayiha n'ubwenegihugu batarubajije. Nti nka wa wundi wagize ati umubiligi wahoze mu ngabo yahungira mu Rwanda tukamuha ubwenegihugu ibintu ntibicike? Siga ho twabonye n'uko byagenze kuri wa Mupadiri wa Dialogue, bati mumuduhe tumwiburanishirize. Ntibyarangiye ahubwo Kiriziya yabo imugize "Intwali"?
Kanda hano umusubize

Nike - 26/10/2016 saa 14:24

Yewe bitwenge, uri bitwenge nyine nkuko wabyiyise . Niko ndakubaza téléphone ya Mushikiwabo uyishaka ho iki ? Ibura ry'uyo nkubana rihurirahe n'urwanda ? Ese ubundi bwo ni muntu ki ?
Kanda hano umusubize

Nike - 26/10/2016 saa 14:24

Yewe bitwenge, uri bitwenge nyine nkuko wabyiyise . Niko ndakubaza téléphone ya Mushikiwabo uyishaka ho iki ? Ibura ry'uyo nkubana rihurirahe n'urwanda ? Ese ubundi bwo ni muntu ki ?
Kanda hano umusubize

mzeee - 26/10/2016 saa 14:10

ariko ariko ariko,Mans yanjye buriya umu officer w'umubiligi aje mu Rwanda tukamuh'ubuhungiro n'ubwenegi hugu twabakira???icyakora abazungu baradusuzugura bagirwa no kubihorera
Kanda hano umusubize

- 26/10/2016 saa 13:48

uyu muntu se ntimutubwiye haba hari ibibazo yari afitanye na Leta ya Uganda cyangwa se iy'u Rwanda?
Kanda hano umusubize

j claude - 27/10/2016 saa 20:11

yahunzijyigu ngo ibibazo
Kanda hano umusubize

Makanzu Benjamin - 26/10/2016 saa 13:42

Naze,adusobanurire,icyo,yahunze. Ntacyo'azaba
Kanda hano umusubize

- 26/10/2016 saa 22:36

Ruriye Abandi Ntirukwibagiwe
Kanda hano umusubize

kiki - 26/10/2016 saa 13:41

Birababaje bakomeze bashakishe wenda araboneka. Ariko na none umuntu ungana utya mwavuze ko yavutse muri 1990 nabyo sinzi mubirebe neza. Haaaa hafi hashoboka icyakora ndabona yaba 1980. ariko 90 byo no no no
Kanda hano umusubize

Rwanyonga - 26/10/2016 saa 19:30

Bavuzeko mu 1990 yinjiye mu gisirikare cya Uganda, akaza gukomereza muri RDF, ntahanditse ko yavutse muri 1990
Kanda hano umusubize

lolo - 26/10/2016 saa 21:30

wasomye nabi!
Kanda hano umusubize

john - 26/10/2016 saa 22:19

Wasomye nabi ntabwo yavutse muri 90 ahubwo 1990 nibwo yinjiye mu ngabo za Uganda
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 26/10/2016 saa 12:54

Bishoboka kuva 1990 kugeza ahunze atari yakamenya icyatumye arwana abatazi icyo barwaniye nibo bataye umurongo mumuco wa KIMAFIA IYO UTAYE UMURONGO URAHIGWA WAFATWA UKICWA sigitangaza rero niba indahiro yarahiriye yaramuhamye yiyemeza gutera igihugu
Kanda hano umusubize

Kalisa - 26/10/2016 saa 12:48

Ariko abazungu baratubonye mba ndoga Musinga wagabiye Sogokuru! Ni gute umuntu 'aburira" (kuko ntawe uzi neza niba yarabuze, yihishe cyangwa yaranishwe) hagati ya Uganda na Tanzania maze u Rwanda rugasabwa ibisobanuro? Ubu Umubiligi ukomoka muri Congo Kinshasa azagirira ikibazo muri USA babaze ibisobanuro Leta ya Congo? Ubundi se uwo Nkubana ni iki ku buryo ibura rye ryatuma ibihugu bisabwa ibisobanuro? Agasuzuguro wapi rwose...
Kanda hano umusubize

ZIRUGURU EPA - 26/10/2016 saa 12:41

Abanyarwanda bahunze igihugu bamaze kuburirwa irengero cyangwa kwicirwa mu mahanga bamaze kuba benshi cyane.Igitangaje nuko abenshi bari baratashye bava mu buhunzi from Uganda.History y'u Rwanda ntisanzwe.
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 26/10/2016 saa 12:39

Ariko ubundi Ko byabananiye bakwigatukiye maze bakaduha amahoro nabo batiretse,naho icyo nabwira uriya Mubirigi n'uko Ngo urusha nyina w'umwana imbabazi ABA ashaka kumurya.
Kanda hano umusubize

bitwenge - 26/10/2016 saa 12:21

NURWENYA GUSA NGO PHONE YA MUSHIKIWABO YITABA ARI MURWANDA GUSA IYO AGEZE HANZE YURWANDA. PHONE YE NTAGO IKORA ??? NATAHUKA BURUYA AZABASUBIZA BIHANGANE !!!
Kanda hano umusubize

- 2/11/2016 saa 14:41

mmmmmmmmmm
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X