Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Minisitiri Netanyahu uheruka mu Rwanda agiye kujyanwa mu nkiko

Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika wa Leta ya Israel yategetse ko hakorwa igenzurwa ryimbitse ku mpapuro z’ihererekanya ry’amafaranga ku buryo budasobanutse Minisitiri w’intebe Banjamin Netanyahu yagizemo uruhare.

Umushinjacyaha mukuru wa Israel Avichaï Mandelblit yagize ati “ nyuma yo kubona amakuru arimo abandi ariko Minisitiri w’Intebe Netanyahu yagizemo uruhare, turasaba ko hakorwa igenzurwa ryimbitse kuri ibyo byaha Minisitiri yagizemo uruhare.”

Nta makuru menshi minisiteri y’Ubutabera ya Israel yashatse gutangaza kuri ibi birego, ariko itangazamakuru ryo muri Israel ryatangaje ko ari ihererekanya ry’amafaranga ridasobanutse.

Nkuko tubikesha francais.rt.com yanditse iyi nkuru, umwe mu bavugira Minisitiri Netanyahu yabwiye itangazamakuru ryo muri icyo gihugu ko mu isuzuma bazakora ntacyo bazabona kuko nta kosa ririmo. Yagize ati “ nkuko byagiye bigenda mu bindi bakoze, ntacyo bazasangamo kuko ntakirimo”

Benjamin Netanyahu aravugwaho kuba mu minsi mike ishize yarakiriye amafaranga (Ruswa) y’Umufaransa tycoon Arnaud Mimran wari warakatiwe igifungo cy’imyaka umunani ashinjwa kunyereza umusoro ungana na miliyoni 283 z’amadolari .

Mu kwezi kwa gatanu hasohotse indi raporo y’umugenzuzi w’imali ya Leta yavugaga ko Netanyahu n’umuryango we basesaguye umutungo wa Leta mu ngendo z’indege bakoze hagati y’umwaka wa 2003 na 2005, ubwo yari minisitiri w’imali.

JPEG - 43.2 kb
Mu mwaka wa 2010 Ehud Olmert yafashwe nk’umuntu wagize uruhare rukomeye mu kwinjiza inzoga ku buryo butemewe muri Israel

Iyi si inshuro ya mbere umuminisitiri w’intebe wa Israel yaba agejejwe imbere y’ubutabera kuko uwari minisitiri w’intebe mu mwaka wa 2009 Ehud Olmert yarezwe kwinjiza imali mu buryo butemewe n’amategeko, kunyereza imisoro ya Leta, no gukoresha inyandiko mpimbano.

Mu mwaka wa 2010 Ehud Olmert yafashwe nk’umuntu wagize uruhare rukomeye mu kwinjiza inzoga ku buryo butemewe muri Israel, mu mwaka wa 2012 ahanishwa igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu y’amayero 15000.

JPEG - 28.6 kb
uwari Perezida wa Israel Moshe Katzav

Mu mwaka wa 2010 kandi uwari Perezida wa Israel Moshe Katzav yahamijwe icyaha cyo guhohotera babibi mu bakozi b’abagore bakoranaga ubwo yari minisitiri w’ubukerarugendo mu mwaka w’1990. Uyu yahanishijwe igifungo cy’imyaka irindwi mu mwaka wa 2011.

Jean Pierre TUYISENGE

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kkk - 15/07/2016 saa 08:07

Iyi nkuru ntirangiye kuko ntusobanuye niba ibibihano bakatiwe barabikoze igihe mwandik'inkuru mujye mureka kuyiterura uko yakabaye!! Mujye muyicukumbura mubone kuyitangaza
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X