Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Minisitiri w’intebe yasezeye inteko ishinga amategeko

Minisitiri w’intebe w’U Bwongereza David Cameron, yamaze gusezera inteko ishinga amategeko nyuma y’imyaka itandatu ari kuri uyu mwanya.

Mbere y’uko yegura yabanje guterana amagambi umukuru w’ishyaka ry’umurimo (Labour Party)ritavuga rumwe n’ubutegetsi Jeremy Corbyn.

Uku guterana amagambo kukaba kwari kwibanze ku bijyanye n’ubukungu ndetse no gushaka ko aguma ku butegetsi nk’uko amashyaka yose yabimusabaga.

David Cameron iyi tariki yamubereye itariki ya nyuma ari ku butegetsi bw’igihugu cy’igihangange cy’u Bwongereza nyuma y’imyaka itandatu yose ari ku butegetsi.

Mu nteko ishinga amategeko David Cameron yashubije ibibazo by’abadepite maze abona kubatangariza ko yeguye. Byitezwe ko nyuma yo kuva mu nteko ishinga amategeko arajya kubonana n’Umwamikazi Elizabeth ku icumbi rye riherereye I Buckingham. Aha akaba ariho David Cameron amushyikiriza ibaruwa ye isaba kwegura.

Ubwo yari mu nteko yahise asimburwa uwo mwanya na Madame Theresa May bari bicaranye.

David Cameron yatangaje bwa mbere ko yeguye nyuma y’aho atsindiwe mu matora ya kamarampaka yatumye u Bwongereza buva mu muryango w’Ubumwe bw’I Bulayi.

Madame May ugiye kumusimbura yavuze ko agiye gushyira mu bikorwa uburyo igihugu cye cyakwitara nyuma yo kuva muri uyu muryango n’ubwo we atari yabishyigikiye mbere.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X