Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Monusco yimukiye i Kinshasa kubera ubwoba bw’imyigaragambyo

ONU yakuye abasirikare bayo mu burasirazuba bwa RDC ibimurira I Kinshasa guhangana n’imidurumbanyo ishobora kwaduka kubera kongeza itariki y’amatora, nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru bya Abafaransa AFP.

Abasirikare 300 n’abapolisi ba MONUSCO bazaba bari I Kinshasa, ahabereye imyigaragambyo yahitanye abantu 49 mu kwezi gushize, nk’uko bitangazwa n’abo bategetsi.

“Turiteguriye icyaba cyose mu kurinda abantu mu mujyi wa Kinshasa,” ibi ni ibyatangajwe na Herve Ladsous.

Bishoboka ko abo basirikare boherejweyo bataba bahagije mu gihe haba imyigaragambyo mu gice kinini.

“Ni ngombwa ko twibuka ko Kinshasa ari umujyi ubamo abantu imiliyoni 11, MONUSCO na yo ikaba idafite abasirikare bahagije hamwe n’igikorwa cyo gucunga umutekano,” uko ni ko yavuze.

Ubwoba muri politike bukomeje kwiyongera kubera ugushaka kwa prezida Kabila kuguma ku butegetsi.

Hasinywe amasezerano yo kwigiza imbere amatora kugeza mu kwezi kwa kane mu 2018.

Ariko abatavuga rumwe na reta bamwe, banze ayo masezerano ahubwo bahitamo guhamagaza ihagarikwa ry’akazi kuri uyu wa gatatu.

Abantu benshi muri RDC bitabiriye iyo myigaragambyo batumiwemo n’abatavuga rumwe na reta mu gihugu cyose.

Mu mihanda yo mu murwa mukuru Kinshasa hari akaduruvayo, amaduka n’amashuri byinshi bikaba byafunze imiryango.

Abatavuga rumwe na reta basaba Perezida Kabila kuva ku butegetsi mu kwezi kwa cumi na kabiri arangije manda iteganyijwe mu itegeko nshinga.

Intumwa ya Onu muri Congo, Sambo Sidikou, mu cyumweru gishize yatangaje ko igihugu gishobora kwadukamo intambara mu gihe nta gikozwe ku bibazo biri mu gihugu.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Rutani - 22/10/2016 saa 07:29

kongowe genda warahuwe
Kanda hano umusubize

ndayambaje - 21/10/2016 saa 11:16

ubwo fdlr interahamwe na ADF, LRA , babitaye kumupaka wibihugu u Rwanda, Uganda hanyuma bagiye kinshasa? ndumva bitazoroha intambara muri kongo nibwo ikijyagutangira
Kanda hano umusubize

bizimana sebasiyan - 21/10/2016 saa 09:20

nukuge ndakwa muganga agapimwa?
Kanda hano umusubize

Bahati - 20/10/2016 saa 18:47

Kongowe Gendawarakubititsepe Zamanda Ahaaaaaa Nzabambarirwada
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X