Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Mozambike:Abanyarwanda 3 bashatse kwivugana ukuriye Diaspola nyarwanda Imana ikinga akaboko

Abanyarwanda batatu batuye muri Mozambike bakurikiranywe n’ubushinjacyaha bwo mu ntara ya Maputo bakekwaho gushaka kwica Louis Baziga, ukuriye Diaspora nyarwanda muri icyo gihugu. Aba bagabo bakaba bamuziza ko yaba ari icyitso cya leta y’u Rwanda .

Abaregwa ni Diomede Tuganeyeze, umupasiteri akaba n’umucuruzi wahoze mu ngabo za Leta yakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Revocat Karemangingo, nawe wahoze ari umusirikare ariko ubu akaba ari umucuruzi n’undi mucuruzi witwa Benjamin Ndagijimana.

Ufunze kugeza ubu ni Tuganeyeze ariko umushinjacyaha Octavio Zilo yategetse ko afungurwa atanze amafaranga 150 000 yo muri icyo gihugu (Meticais) angana n’amadorali 2050.

JPEG - 15.2 kb
Louis Baziga bari bamuhitanye Imana ikinga akaboko

Ibiro Ntaramakuru bya Mozambique bivuga ko ako gatsiko k’Abanyarwanda kashakaga kwivugana Baziga kamushinja kuba icyitso cya Leta y’u Rwanda.

Hari kandi n’amakuru avuga ko habaye amakimbirane hagati yabo ashingiye ku kuyobora urusengero rw’Abapantekoti rwo mu mujyi w’amajyepfo wa Matola, rwashinzwe na Baziga afatanyije nabo bagabo.

Inyandiko z’ubushinjacyaha zivuga ko Tuganeyeze yakodesheje umupolisi wo muri Maputo ngo amufashe kwica Baziga, akamwizeza kumwishura ama meticais 600 000. Yahise amwishyura 150 000 amwereka inzu y’uhigwa, iduka ry’ibiribwa na farumasi atunze.

Uwo mupolisi niwe waje kumena ibanga ry’uwo mugambi mubisha aburira Baziga ko bashaka kumwivugana.

Baziga n’uwo mupolisi bahise babata mu mutego; bafata ibiganiro hagati y’uwo mupolisi n’abo bagabo batatu.

Kugira ngo babumvishe ko Baziga yapfuye, yamaze iminsi itatu atagaragara n’imodoka ye ntiyava aho iri ku cyambu cya Maputo.
Kugira ngo abamare akangononwa, uwo mupolisi yaberetse n’ibintu bya Baziga avuga ko yabimwibye amaze kumwica.

Ubushinjacyaha bwemeje ko ubwo buhamya n’ibimenyetso birimo amajwi ya telefoni bihagije ngo Tuganeyeze na bagenzi be bakurikiranwe.

Ubwo Baziga yongeraga kujya ahagaragara mu mpera za Werurwe yagize ati”Abantu duhuje ubwenegihugu barangambaniye bashaka kunyica. Umupolisi niwe wambwiye ko bamwishyuye ngo anyice. Ampa ibimenetso bifatika birimo amajwi bamuha amategeko. Namwijeje amafaraga yikubye kabiri ayo bari bamwemereye.”

Uyu muyobozi wa Diaspora yavuze ko yahaye uwo mupolisi telefoni ye n’amakarita ya banki. Icyo gihe Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, uba muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega yavuze ko ubwo bugambanyi bubabaje kuko bwabaye mu gihe Abanyarwanda baba muri Mozambique bari batangiye kugaragaza ubufatanye.

Ati”Bazacuruza bakunguka kandi bitezweho no gushora imari mu Rwanda. Ariko hari agatsiko gashingiye ku moko gashaka kugirira nabi Abanyarwanda bashaka kugaruka mu Rwanda ngo bahakorere ibikorwa.”

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mapera - 11/09/2016 saa 05:28

Kuki leta ikomeje kujujubya impunzi hirya nohino?
Kanda hano umusubize

LAURENT - 9/09/2016 saa 06:08

Wowe wiyita x,ukwiye gutinya kwivuga nyine,baravuga ibigoye,ukavuga ibigori,ni wa mugani wa kinyarwanda uti,umunyenzara ahora arota arya,urumva ibyo ibitekerezo byawe bigeze,urigupfobya ugereranya ibitereranywa,genocide nikintu kibi kidasanzwe ntakugereranya ibitagerenywa,itonde Imana ya guhana,twe turababaye twakaje abacu.Icyo gihugu nigikore ubutabera.
Kanda hano umusubize

HATARI AUGUSTIN - 8/09/2016 saa 17:47

PASTORS bose biyita abakozi b'imana.Nyamara bagakora ibyo imana yanga.Bali bakwiliye gusaba imbabazi nkuko mukuru wabo,Pastor EZRA MPYISI,yazisabye kuli Radio Rwanda.Yasobanuye yuko nkuko nawe yabigenzaga,Pastors baba bishakira IFARANGA nta kindi,bakoresheje Bible.Mu gihe YESU na ba PAWULO badusaba gukora umurimo w'imana ku buntu (soma Matayo 10:8 na Ibyakozwe 20:33) nkuko nabo babigenzaga,PASTORS bose bigisha mbere na mbere ICYACUMI.Bagahisha abayoboke babo ko icyacumi cyali kigenewe abantu bitwaga ABALEWI bo muli ISRAEL,kubera impamvu dusoma muli KUBARA 18:21,24.Kuki batigana abahamya ba Yehova birirwa babwiriza ku buntu mu nzira hose ku isi?Niyo mpamvu Bible idusaba GUSHISHOZA mbere yo guhitamo aho dusengera (1 Yohana 4:1).Hali amategeko menshi imana yahaye ABAYAHUDI atareba abakristu.Urugero,imana yategetse ABAYAHUDI "Gukebwa",ndetse itegeka ko UMUYAHUDI utazakebwa bagomba kumwica.Ariko iryo tegeko ntabwo rireba Abakristu.Pastors bashukisha abantu amategeko y'Abayahudi,ariko bakabahisha ko ISEZERANO risobanura neza amategeko atatureba,arimo n'icyacumi nkuko YESU n'abigishwa be babivuze.
Kanda hano umusubize

karisa - 8/09/2016 saa 15:24

Ibi nibinyoma Revocat acuruza inzoga gusa nta torero agira uwo Benjamin baramubeshyera.Ahubwo bahemukiye inzirakarengane yitwa SERUSHOKI afungwa azira ubusa.kugirango bamwambure itorero yari yaratangije Maputo none abakristo basigaye batakijya giterana kucyumweru kubera guhohotera umubyeyi wabo Serushoki wabigishije akabagira inama!Amaraso ye muzayabazwa
Kanda hano umusubize

kantengwa - 8/09/2016 saa 14:04

NIBYO NIBA BARAGAMBIRIYE KWICA BABIRYOZWE ARIKO NIMUSIGEHO KUBYURIRIRAHO(XXXX NA LALA)NGO MUTWUMVISHE KO ARI INTERAHAMWE ZONYINE ZISHE CYANGWA KO INKOTANYI ZO ZITISHE ABAHUTU.AMARASO NI NKANDI UMWICANYI WESE AZABIRYOZA BITINDE BITEBUKE.
Kanda hano umusubize

xxxxx - 8/09/2016 saa 12:06

ark se izi nterahamwe zo kiyahura zatuje ko abo zishe batazazuka zirumva zigikeneye kwica kweri!! aheeee njye nahaze ibikorwa byayo satani ajye atwara ibyayo rwose baraturembeje.
Kanda hano umusubize

lala - 8/09/2016 saa 11:32

Egoko! aba bagabo ni abagambanyi karahabutaka ndumva amaraso yinzirakarene z'Abatutsi bishe muw'1994 muri genocide abajojoba muntoki! ubutabera nibukore akazi kabwo bahanwe
Kanda hano umusubize

faida joana maputo - 8/09/2016 saa 23:13

hababaje serushoki bashutse akaba ari gukora ubundi buroko.naho BAZIGA LOUIS ni interah amwe yinda nini!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X