Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

MSF ntizongera kwakira inkunga ya EU


Ishirahamwe ry’abaganga batagira umupaka MSF rivugako ritazongera kwakira inkunga ya EU kubera politike yabo y’abimukira.

MSF yamaganye amasezerano ishirahamwe ry’ibihugu by’uburayi bagiranye n’igihugu cyaTurkia yogusubiza inyuma abimukira batahutse bakayjanwa mu gihugu cy’u Bugiriki bakoresheje ubwato buto.

Kuruhande rw’abimukira, benshi bahunga intambara ibera muri Syria, bajya mu bihugu by’ burayi nikinini cyane kuva habaye intambara ya kabiri y’isi yose.

MSF yahawe miliyoni 63 z’amadolali n’ishyirahamwe ry’Ubumwe bw’uburayi hamwe n’ibihugu birihuriyemo mu mwaka ushize.

"MSF kumunsi w’ejo yatangaje ko itazongera kwakira inkunga ya EU hamwe n’iyo ibihugu bigize iryo shyirahamwe, mu kwamagana amategeko ateye isoni, no kongera ingufu mu gusubiza inyuma abantu babakura i Burayi," niko iryo shyirahamwe ryabivuze mw’itangazo ryashyize ahagaragara"

Ishyirahamwe MSF rivugako Uburayi bukeneye guhindura gahunda bukareka politike yo gusubiza abantu inyuma ahubwo bakabarinda kandi bakabafasha.

Jerome Oberrit, umunyamabanga mukuru wa MSF yavuzeko ayo masezerano atandukanye n’amategeko yo kugarukira abantu bari mu kaga. Mu ijambo rye yagize ati"Ibi ni ibintu biteye isoni kumpunzi ziri i Burayi,"

MSF yavuzeko nta murwayi n’umwe wabo iyi ngingo izagiraho ingaruka, bavugango"tuzokoresha amafaranga yacu yateganijwe kugirango akazi kacu gakomeze".

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X