Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Muhanga: Afungiwe kwiyita umupolisi akambura abantu

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Muhanga ifungiye kuri Sitasiyo ya Nyamabuye umugabo witwa Mutsindashyaka Jean Damascene kubera ubwambuzi bushukana bw’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 80, iki cyaha akaba yaragikoze yiyita Umupolisi w’u Rwanda.

Umuyobozi wa Polisi muri aka karere , Chief Inspector of Police (CIP) John Bosco Karega yavuze ko amakuru y’ubwo bwabuzi bushukana yatanzwe n’uwo yatse ayo mafaranga witwa Ingabire Claudine amubeshya ko azamushakira akazi mu mushinga w’uburobyi bw’amafi (Kivu Fishing Project), uyu mushinga ukaba ari baringa kubera ko utabaho mu karere ka Muhanga.

CIP Karega yavuze ko Mutsindashyaka, ufite imyaka 28 y’amavuko, yafatiwe mu kagari ka Gahogo, ho mu murenge wa Nyamabuye ku itariki 25 Kamena ahagana saa tatu za mu gitondo.

Asobanura uko yafashwe, CIP Karega yagize ati:"Ku munsi yafashweho, Mutsindashyaka yabwiye Ingabire ko ari umupolisi w’u Rwanda kandi ko aziranye n’abayobozi batandukanye bo mu karere ka Muhanga ku buryo ashobora kumushakira akazi muri uwo mushinga wa baringa. Ingabire yagize amakenga, maze abaza abandi niba koko uwo mushinga ubaho.Yaje kumenya ko utabaho, maze ahita abimenyesha Polisi y’u Rwanda."

CIP Karega yongeyeho ko basatse mu nzu ya Mutsindashyaka maze basangamo ibyangombwa by’ibyiganano by’uwo mushinga utabaho, fotokopi esheshatu z’ibyemezo by’amashuri by’abantu batandukanye n’amafoto magufi ane ya bamwe muri bo.

Mu butumwa bwe, CIP Karega yagize ati:" Umupolisi w’u Rwanda agira ibimuranga birimo ikarita y’akazi n’impuzankano. Ikindi kandi Polisi y’u Rwanda ntishakira abantu imirimo. Abantu bakwiye kuba maso kuko abatekamutwe nk’aba barahari. Uzababona cyangwa akamenya amakuru y’ibikorwa nk’ibi by’ubwambuzi bushukana azabimenyeshe Polisi y’u Rwanda n’inzego zibishinzwe."

Nahamwa n’icyaha, Mutsindashyaka azahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 318 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kabendera - 29/06/2016 saa 14:34

Uyu mukobwa nawe agomba gukurikiranwa n'amategeko kuko yatanze ruswa n'ubwo yayihaye utarayigombaga.Kuko uwayahawe iyo azakuba uyu mushinga ubaho wenda yari kugahabwa.Anadafatwa nawe nta butabera tuzaba twerekanye!!Tumaze kumenyera kubona akazi ariko dutanze ruswa,tukirirwa turirimba ko twaciye ruswa!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X