Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Muri RNC zombi umuriro wongeye kwaka

Nyuma y’aho Willy Nyamitwe Umuvugizi wa Perezida Pierre Nkurunziza ahuriye n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bakorera mu buhungiro, Byatumye muri RNC zombi ( iya Kayumba Nyamwasa niya Rudasingwa Theogene) haka Umuriro.

Iyi nama yabereye i Oslo muri Norvege ikaba yarahuje Abarundi na Opposition nyarwanda ikorera mu buhungiro. Leta y’u Burundi yari ihagarariwe muri iyo nama n’Ambassadeur w’u Burundi muri Norway ndetse n’umuvugizi wa Perezida w’u Burundi Willy Nyamitwe.

JPEG - 17 kb
Gen Kayumba Nyamwasa

RNC ya Rudasingwa yari ihagarariwe na Joseph Ngarambe na Musonera Jonathan.

Mu bandi bakunzwe kwitwa na Opozisiyo ikorera mu buhungiro ko ari abateruzi b’ibibindi hari MN Inkubiri ya Nkiko Nsengimana hari kandi Musangamfura Sixbert wa FDU-Inkingi naho mu Ishema Party hari Jeanne Mukamurenzi, wari uhagarariye Padiri Thomas Nahimana.

Kubera ko iyi nama ya Willy Nyamitwe, RNC ya Rudasingwa n’andi mashyaka ya Opposition, kuri ubu yateje amakimbirane akomeye hagati ya RNC zombi bapfa aba barundi. RNC ya Kayumba Nyamwasa irashinja iya Rudasingwa na Musonera, ubugambanyi bwo kwifatanya n’abarundi bagamije gupfobya Jenoside, barabashinja kandi kurya amafaranga y’abarundi no kwivanga mubibazo byabo kandi ataricyo ngo barwaniye.

JPEG - 33.6 kb
Maj Dr Rudasingwa Theogene

Abarundi nabo bafite inyungu yo gukorana na RNC ya Rudasingwa mu gusebya u Rwanda kuko bavuga ko u Rwanda rucumbikiye abashaka gutera uburundi.

Munama ya Oslo muri Norway, Willy Nyamitwe yerekanye Film Documentaire irimo intwaro ngo z’u Rwanda zafatiwe k’ubutaka bw’u Burundi n’amashusho y’abasilikare bavuga ko ari ab’u Rwanda ngo bafatiwe mu Burundi, ariko HCR irabanyomoza ivuga ko ibyo ari ugukabya, atari abasilikare b’u Rwanda.

HCR iti : turabizi neza ko hari ikibazo, ariko murakabije ,sibyo.

Amakuru twabashije gucukumbura y’iyo Film Documentaire ya Willy Nyamitwe yerekaniwe mu nama Oslo n’uko amashusho yagaragaye muri iyo Film Documentaire y’intwaro n’ abasilikare , atari iby’igisilikare cy’u Rwanda, ahubwo herekanywe amashusho arimo intwaro n’abasikare by’aba Congomani b’Abatwa b’Impunyu ziba mu mashyamba ya Congo, abandi ni aba Mai Mai.

JPEG - 41 kb
Bamwe mu bagize opozisiyo nyarwanda bakorera mu buhungiro bari gukurikira film documentaire yateguwe na Willy Nyamitwe

Nyuma y’inama RNC ya Rudasingwa na Leta y’u Burundi bemeranje ubufatanye hagati yabo n’abarundi, harimo guhana ibyangombwa by’inzira ( Passport ) zo kubafasha gutembera mubihugu bitandukanye cyane cyane by’Afrika muri Mobilisation na Recruitment. (Sensitization and recruitment).

Kuva Rudasingwa yatangira gahunda yo kwibuka Abahutu, agamije kuvuga ko mu Rwanda habaye ‘Double Genocide’ ikozwe na RPF-Inkotanyi ,abarundi batari bake batangiye ku mwibonamo kuko ariyo gahunda ya CNDD-FDD yatangiye kwigisha mu karere, ivuga ko Abatutsi bayobowe na Kagame na Museveni ngo bashaka kwigarurira akarere k’Ibiyaga bigari bityo ngo Abahutu batazabyemera.

Ayo ni amagambo ya Pascal Nyabenda Perezida w’Inteko Ishingamategeko mu Burundi akaba yari n’umukuru wa CNDD-FDD, kuri ubu akaba yarasimbuwe kuri uyu mwanya wo kuyobora CNDD-FDD.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

muntuwimana - 1/11/2016 saa 15:30

Abarundi n'abanyarwanda turi abavandimwe bazahajwe n'amoko twazaniwe n'abazungu izo ntambara ntacyo zadufasha. Njye mbona umuntu wese arya aruko yabize icyuya nta mu ntu ndabona winjiye muri Restora cyangwa Alimentation ngo yishyure ubwoko bamuhe icyo ashaka. Imana iduhe umugisha.
Kanda hano umusubize

gashi - 31/10/2016 saa 20:02

hhhhhaaah, niba iyi nkuru ari ukuri, biransekeje cyane rwose, ngiye hasi, ngo HCR yavuze ngo iki? niba nabyumvise neza, ni ukuvuga ko HCR izi imbunda u Rwanda rukoresha, iz' u burundi, Mai-Mai, impunyu zo muri congo....., ubwo ibizi ite?
Kanda hano umusubize

gashi - 31/10/2016 saa 20:01

hhhhhaaah, niba iyi nkuru ari ukuri, biransekeje cyane rwose, ngiye hasi, ngo HCR yavuze ngo iki? niba nabyumvise neza, ni ukuvuga ko HCR izi imbunda u Rwanda rukoresha, iz' u burundi, Mai-Mai, impunyu zo muri congo....., ubwo ibizi ite?
Kanda hano umusubize

Kabonnwa - 31/10/2016 saa 14:15

DUKENEYE KUREBA IYO FILM DOCUMENTAIRE
Kanda hano umusubize

Kabonnwa - 31/10/2016 saa 14:13

Dukeneye iyo film Documentaire maze buri wese amenye aho ukuri kuri!!!Naho kuyiduhisha si byiza.Kandi nimutayishiraho muzaba mubaye abanyamakuru bababeshi. Dukeneye kureba iyo FILM DOCUMENTAIRE SVP.murakoze
Kanda hano umusubize

atois - 30/10/2016 saa 20:37

NTawutabizi erega ikinyoma nicyo gishyirwa imbere kurusha ibindi turimubinyoma Ariko ntacyo twabikoraho
Kanda hano umusubize

igisumizi bakareke emmanuel - 30/10/2016 saa 20:26

birababaje pe ubwo sintambara bari gushaka c Mana We Tabara Ubwoko Bwawe
Kanda hano umusubize

kabaka - 30/10/2016 saa 18:50

Mwabaye rushasha kdi twabemersga nonnn
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 30/10/2016 saa 18:04

Ishyanga rizatera irindi shyanga, Ubwami buzatera ubundi bwami. Ibi n'ibimenyetso by'imperuka. Barundi Banyarwanda bavandimwe. Simwe ahubwo ni satani wamanukiye isi none ageze kw'iherezo rye. Dusenge ubudasiba kuko azayobya n'intore niba bishoboka. Iherezo rya byose n'uko hagiye kwimikwa ubwami butazahanguka, ubwami bw'amahoro, aho abazungu bazabana neza n'abirabura, abatutsi n'abahutu bakabana amahoro Inyamanswa z'inkazi zikabana n'abantu zitabarya Ahatazaba amarira n'agahinda, ntarupfu ruzabayo, hahora umunezero. Aho niho nifuriza Abarundi n'abanyarwanda kuzaba ubuziraherezo, Amen.
Kanda hano umusubize

rucamuvyuma mayeliko - 30/10/2016 saa 14:09

abarundi baratwngeje ubuse guhura nabiriya bisambo bizabamarira iki?
Kanda hano umusubize

umuganwa - 30/10/2016 saa 13:24

Narumiwe kabisa, iki kinyamakuru ko mbona candika ibintu bidafise epfo na ruguru, none HCR yabinyomoje gute ninde uhagarariye HCR wavuze? None izo ntwaro niyo video birihe ngo twemere ko ivyo muvuga ari ukuli, MUGABO mwaramaramaye, nibi mwahora muvuga mufana M23 yarimo ikibitwa MWe mwarayifana ngo igira itsinde, mudatera umwaku igihugu canyu, cigakubitika
Kanda hano umusubize

umuganwa - 30/10/2016 saa 13:21

rucamuvyuma mayeliko - 30/10/2016 saa 14:07

ariko abarundi ni babwenge bike kweli,ubu ntibarabina uko ibindi bihugu mpuzamakungu bikora dipolimasi,bakwiye ucigwa gihambaye baraje bakironke nibakomeza gukinisha ugwanda
Kanda hano umusubize

byicaza - 30/10/2016 saa 15:48

Yaaaa umuntu wese ukagira umugambi wo kurasa nareke bavandimwe mwese ntampamvu yo kurasana ibyo nibyo bituma dusigara inyuma ni mureke ni mureke ntaco bimeze naho uwirata ngo bazi kurwana wasanga yahunga mbere ariko iciza nuko abayobozi bibihugu bakemura ibibazo kandi birashoboka habaye ho ubushake intammbara irasenya ntiyubAka
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X