Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Muri Sudani yepfo imirwano yubuye

Amakuru aturuka muri Sudani y’epfo avuga ko hari imirwano yadutse hagati y’impande zihanganye muri Sudani yepfo. Abantu bakomeretse amazu aratwikwa.

Ababibonye baravuga ko bumvise urusaku rw’imbunda ziremereye mu nkengero z’umujyi wa Yei uri mu majyepfo y’uburengerazuba bw’umurwa mukuru Juba.

JPEG - 28.3 kb
Riek Machar na Salva Kiir aba bagabo bombi

Ingabo zishyigikiye visi perezida Riek Machar ziravuga ko ingabo za leta zateye ibirindiro byazo kuwa gatandatu nijoro.

Ntibyari byamenyekana niba hari abaguye muri iyo mirwano ariko amazu atandukanye yaratwitswe n’ubwo leta itaratangaza umubare w’amazu yahiye.

Mu kwezi gushize ingabo za Perezida Salva Kiir n’iza Riek Machar zarwaniye mu murwa mukuru Juba.

JPEG - 20 kb
Amazu menshi yatwitswe

Iyo mirwano yatumye ONU ifata icyemezo cyo kwohereza muri icyo gihugu abandi basirikare babungabunga amahoro ibihumbi bine.

Ariko Perezida Kiir yavuze ko atazongera gukorana na ONU kandi ko atazareka ngo ONU yigarurire igihugu cye.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Karenzi Emmy - 15/08/2016 saa 14:22

coment's zacu ko zidasebanya ntizitikane mwazishyize he? nshuti ntabwo mwemera Imana?Imana niyo nkuru.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X