Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Musenyeri Ruhumuriza wakekwagaho Jenoside ntakirukanywe mu Bwongereza

Musenyeri w’umunyarwanda ukekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 Bishop Bishop Jonathan Ruhumuliza, yatsinze urubanza yari yajuririyemo icyemezo cy’ubutegetsi bw’Ubwongereza cyo kumwambura sitati y’ubuhunzi no kumwirukana muri iki gihugu.

Urukiko rwemeje ko n’ubwo kumuburanisha kuri iki cyemezo hashingiwe ku kuba akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi byari mu ukuri, bidahagije ngo yirukanwe ku butaka bw’Ubwongereza.

Rwavuze ko uyu mugabo usanzwe ari umusenyeri wo mu itorero ry’abangirikani ahamaze imyaka myinshi kandi agaragaza imyitwarire myiza.

JPEG - 57.4 kb
Bishop Jonathan Ruhumuriza yatsinze urubanza mu Bwongereza

Ikindi urukiko rwashingiyeho icyemezo cyarwo ni ukuba nyuma ya Jenoside Ruhumuriza yagarutse mu Rwanda inshuro nyinshi mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kandi akagira uruhare muri gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge.

Runavuga ko yagiye atumirwa n’abategetsi b’u Rwanda guhura na Perezida Kagame ubwo yabaga yagiye mu Bwongereza kandi akaba atagaragara kuri lisiti n’imwe ya guverinoma cyangwa se iy’ubutabera bw’u Rwanda y’abakekwaho uruhare muri Jenoside.

Urukiko rwavuze ko ibi bihagije kugira ngo Bishop Ruhumuriza yemererwe kuguma mu Bwongereza n’iyo ubutegetsi bwaba bwaramwambuye sitati y’ubuhinzi.

Nkindi Alpha}

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Nzeyimana - 21/09/2016 saa 12:51

ngewe ndemeza ko ces accusations envers Musenyeri Ruhumauriza ali les fauses accusations kuko ces massacres zabaye ndi umunyeshuri muri Groupe scolaire de Kigeme en 3ème année Normal Primaire et je suis témoins oculaire de tous ce qui s'est passé. ninayo mpavu Musenyeri yatsinze urubanza
Kanda hano umusubize

Umar Shakur 2 Pac - 11/07/2016 saa 08:50

yewe ntibyoroshye ubutabera buzakore akazi kabwo neza kandi Imana iri kumwe natwe twese ababuze ababo n'abemeye kureka amabi bagasaba imbabazi abo bahemukiye hanyuma bakirinda inzira yose yakongera gusubiza u Rwanda mu icuraburindi. Mugire amhoro mwese
Kanda hano umusubize

kiki - 1/07/2016 saa 11:42

Icyo mutumva ni iki??? Yahungiye muri banyamurwanyakristu b'abahamya
Kanda hano umusubize

Masumbiko - 30/06/2016 saa 14:52

Mgr RUHUMURIZA Aaron niwe mu méthodiste.
Kanda hano umusubize

NDAYAMBAJE Robert - 29/06/2016 saa 20:28

BAMWE MU BINYUMA BAZABA AB' IMBERE.......
Kanda hano umusubize

NDAYAMBAJE Robert - 29/06/2016 saa 20:28

BAMWE MU BINYUMA BAZABA AB' IMBERE.......
Kanda hano umusubize

Umar Shakur 2 Pac - 11/07/2016 saa 08:53

yego cyane cyane kuri iyi si niko twimereye
Kanda hano umusubize

Kamondo charles - 29/06/2016 saa 18:16

Uyu mu Bishop ndamuzi, muzi nk'inyangamugayo.
Kanda hano umusubize

jpaul - 30/06/2016 saa 12:03

nange uyu mugabo ndamuzi ninyangamugayo byari bikwiye ko atsinda
Kanda hano umusubize

BIGEGA SAMUEL - 29/06/2016 saa 16:55

Genocide yabaye nsengera muli Anglican Church,iliya ba Pastor Antoine Rutayisire babamo.Maze kwiga BIBLE neza,nayivuyemo.Burya Anglican Church yashinzwe n'umwami wa England witwaga Henry VIII,kubera ko PAPA yamubujije gushaka undi mugore.N'ubu supreme Leader wa Anglican Church ni UMWAMIKAZI wa England,Elisabeth II.Uretse n'ibyo,Anglican Church kuva kera irangwa n'amatiku,kuronda ubwoko,kurya amafranga y'imfashanyo zivuye hanze,etc...Mulibuka Bishop SEBUNUNGULI ashwana na Bishop NDANDALI mu myaka ya za 1980s.Uyu Bishop RUHUMULIZA,niwe wali Archbishop wabo muli 1994.Noneho Anglicans bavuye hanze,balimo ba Bishop Rucyahana bamukorera Coup d'etat arahunga.Mujye mwiga BIBLE neza mbere yo guhitamo aho musengera.Ntimukavuge ngo idini ntabwo ali ngombwa. BIBLE yerekana ko iyo usengera ahantu bigisha cyangwa bagakora ibyo imana yanga (ndavuga mu rwego rw'idini,simvuga umuntu ku giti cye),BIBLE ivuga ko nutabavamo,nawe uzapfana nabo ku munsi w'imperuka (Ibyahishuwe 18:4). Bible iravuga ngo "Nimubasohokemo".Ndatanga urugero rworoshye.Muli YOHANA 3:16,havuga ko abanga kwemera ko YESU ali UMUKIZA wacu,ntabwo bazabona ubuzima bw'iteka.Namwe muzi amadini menshi atemera ko YESU ali MESSIAH.Ni muli ubwo buryo abantu benshi bazazira ko basenga UBUTATU aho gusenga imana imwe rukumbi.Abandi bakazira gusenga bakoresha ibibumbano n'amashapule kandi BIBLE ibibuzanya muli KUVA/Exodus 20:4.Abandi bakazira kurya icyacumi nyamara YESU abitubuza muli Matayo 10:8 ndetse na PAWULO akabitubuza muli Ibyakozwe 20:33.
Kanda hano umusubize

Lysa - 29/06/2016 saa 17:46

None se ko utatubwiye idini wagiyemo ?
Kanda hano umusubize

Lysa - 29/06/2016 saa 17:52

Ko mbona message yawe ntaho ihuriye n'inkuru ? Ikindi kandi ntabwo watubwiye idini ubu waba warahungiyemo !!!!!
Kanda hano umusubize

Jado - 30/06/2016 saa 07:57

Tekereza imyumvire nkiyo.yesu niwe nzira n,ukuri n,ubugingo kdi nta torero rizabura umugeni.gusa yesu yabwiye abishwabe.ngo uzabamenyera k,imbuto bera nawe isuzume neza.ntiwite kw,idini
Kanda hano umusubize

Umar Shakur 2 Pac - 11/07/2016 saa 08:45

yego koooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo, ngo wabivuyemo man! ubwo se wabitewe ni iki?
Kanda hano umusubize

eric - 29/06/2016 saa 15:29

Imana ihimbazwe kubwu mushumba wayo yongeye Gutera iteka.Amen
Kanda hano umusubize

rafiki evariste - 29/06/2016 saa 15:16

ntabwo ari musenyeri w,umungirikani ni umu méthodiste libre
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.