Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

’Narapfuye ndazuka’, Perezida Robert Mugabe

Perezida Mugabe wujuje imyaka 92, ibyo yabivuze yururutse indege ku kibuga cya Harare, aho yagaragaraga ko afite akanyamuneza.

Iyo ndege yari yanditseho ko yafashe urugendo rujya muri Aziya y’uburasirazuba , ariko yagiye i Dubai.

Bwana Mugabe avuga ko yari yagiye Dubai ku mpamvu zerekeye umuryango we.
Urwikekwe rufatiye ku rugendo rw’iyo ndege, hamwe n’ibindi bihuha, byanuganuga ko yaba yagiye kwivuza i Dubai, ndetse ko yaba yanahitanywe n’indwara.

JPEG - 23.8 kb
Mugabe yavuze ko avuye i Dubai ku bibazo by’umuryango

Ikinyamakuru ’The Southern Daily’ cyari cyanditse ko Mugabe yahitanywe n’ indwara y’umutima, ngo igihugu kikaba cyari cyinjiye mu nzibacyuho kiyobowe na Emmerson Mnangagwa usanzwe amwungirije.

Ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters biratangaza ko igihe yageraga ku kibuga cy’indege cya Harare, Mugabe yabwiye abanyamakuru mu rurimi kavukire rw’igi Shona ko yari yagiye Dubai kubera ikibazo cy’umwe mu bana be.

Ariko kandi yagize ati: "Yego nari napfuye, ni byo nari napfuye. Nazutse rero nk’uko nsanzwe ndi. Iyo ngeze mu gihugu cyanjye mba uwo w’ukuri".
Biteganyijwe ko Perezida Mugabe ageza ijambo ku rubyiruko mu nama yarwo yo kuri uyu wa gatandatu.

Igihugu cya Zimbabwe gikomeje kuba mu midugararo kubera ibibazo bya politike na ruswa.

Mu cyumweru gishize habaye imyigaragambo abantu batabwa muri yompi.
Kuva kuwa kane w’iki cyumweru imyigaragambyo muri Harare yari imaze ibyumweru bibiri nibwo yahagaritswe.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

GATASHYA Daniel - 5/09/2016 saa 17:38

KUZUKA,ni inkuru nziza yahinduye ubuzima bwanjye.Kera nali nzi ko upfuye aba yitabye imana mu ijuru.Nkili mu idini rya Gatolika,batwigishaga ko "twaremewe kuzajya mu ijuru".Ndibuka tujya guhamba papa wanjye muli 1989,twararirimbaga ngo "twaremewe kuzajya mu ijuru".Ariko nyuma naje kwiga Bible,nsanga nta na hamwe Bible ibyigisha.Urugero,muli Umubwiriza 3:19,20,havuga ko iyo dupfuye tuba dusubiye mu gitaka.Ahubwo ko umuntu wakoreye imana ikiriho,imana izamuzura ku munsi wa nyuma.Ni YESU ubwe wabyivugiye muli Yohana 6:40.Nakomeje kwiga Bible,mbona ibintu byinshi ntarinzi.Urugero,Bible isaba umukristu nyakuri wese kujya mu nzira akabwiriza nkuko na YESU yabigenzaga.Soma Yohana 14:12.Kuba umukristu nyawe,nukwigana YESU n'abigishwa be.Nawe ukabwiriza ku buntu nkuko babigenzaga.Soma Matayo 10:8 na Ibyakozwe 20:33.Ntabwo kuba umukristu ari kujya kwa Padiri ukarya ukaristiya cyangwa kwa Pastor bakagucurangira,ugaha icyacumi Pastor ukitahira.Umukristu agomba gukora umurimo YESU yakoraga wo KUBWIRIZA.Niko Bible ivuga.Bible ivuga ko tugomba gukora tukitunga.Bisome muli 2 Abakorinto 3:8.Niyo mpamvu jye n'abandi dusengana b'Abahamya ba Yehova,twese tujya mu nzira tukabwiriza ku buntu.Tukabifatanya no gukora tukitunga nkuko PAWULO na YESU babigenzaga.Nguko uko amizero yo KUZUKA yahinduye ubuzima bwanjye.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X