Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ngo “muri jenocide Mbarushimana yagendana gerenade”

Urugereko ruburanisha aboherejwe n’ibihugu by’amahanga bashinjwa uruhare muri jenoside rwakomeje kumva abatangabuhamya mu rubanza rwa Emmanuel Mbarushimana .

Umutangabuhamya utagaragarijwe umwirondoro kubera impamvu z’umutekano , ni we wumviswe ashinja Mbarushimana uruhare rutaziguye mu bwicanyi bwabereye aho bombi bari batuye mu cyahoze ari Komini Muganza .

Uyu mutangabuhamya ni umwe mu bavuga ko bazahajwe n’ibikorwa by’ubwicanyi avuga ko bwateguwe na Mbarushimana .

Uyu mutangabuhamya wo ku ruhande rw’ubushinjacyaha yasubije ibibazo by’urukiko ijwi rye ryahinduwe kandi ari ahantu atabonwa n’abari mu rukiko.

Ibi ngo byakozwe ku mpamvu zo kumurindira umutekano kuko atinya ko yagirirwa nabi n’abo mu muryango w’uwo ashinja.

Umutangabuhamya yashinje Mbarushimana kuba ku isonga y’ibitero birimo icyamusigiye ubumuga ndetse kikanahitana abana be n’abandi benshi bari bahunganye .

Uyu mutangabuhamya yanavuze ko Mbarushimana ari mu bayoboye inama zateguye ubwicanyi ndetse akaba yarategetse ishingwa rya za bariyeri ziciweho abatutsi .

Ubwo Mbarushimana yari ahawe akanya ngo ahate ibibazo umushinja, umutangabuhamya yumvikanye kenshi asa n’utera amagambo uregwa mbere y’uko yibutswa ko ari mu rukiko .

Uyu mutangabuhamya yavuze ko bitoroshye gusobanura ibyabaye mu gihe cya jenoside kubera ko yahigwaga .

Kuri we ngo no kuba ashobora gusubiza bimwe abibona nk’igitangaza .
Mbarushimana wabazaga ibibazo bye atuje rimwe na rimwe anyuzamo akamwenyura, yasaga n’ushaka kwereka urukiko ko umushinja yivuguruza mu buhamya bwe.

Mbarushimana w’imyaka 54 yagejejwe mu Rwanda mu mwaka wa 2014 yoherejwe n’igihugu cya Denmark .

Uyu mugabo wabaye umuyobozi w’amashuri mu cyahoze ari Komini Muganza ashinjwa ibyaha birimo gushishikariza imbaga kurimbura abatutsi ndetse nawe akayigiramo uruhare.

Umutangabuhamya wa none avuga ko igihe cyose yamubonye yari yihambiriyeho za gerenades kandi yitwaje n’inkota.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

gakire - 7/10/2016 saa 10:50

ariko numva avuze ibyo yabonye nta cyaha yaba akoze kdi yaba arimo kubaka igihugu ubuse tuyobewe uburyo abayobozi bamashuri batozaga urwango abanyeshuri no kwicana gusa azemere ibyaha anabisabire imbabazi natwe abanyarwanda tuzamubabarira nkuko twababariye n'abandi bose
Kanda hano umusubize

Cyombo - 6/10/2016 saa 18:59

Nibabantu bose bagendanaga grenade cyangwa imbunda kuva 5/1994 kugeza 07/1994 bose bajyanwa mubucamanza sinzi niba haboneka ibyumba naza gereza zihagije.
Kanda hano umusubize

Hakizimana - 6/10/2016 saa 14:03

Bantu b'Imana, mujye mwirinda guushinja icyaba cyitwa ibinyoma. Nta nyungu y'umunyabyaha uretse unuriro w'iteka. Hari abibwira ko bazicuza imbere y'Imana batarapfa maze bababarirwe, ariko ntiruteguza, turimo kubibona cg tukabyumva kuri radio muri iki gihe. Tujye dutekereza ibikubiye my isengesho rya Dawe uri my ijuru Yezu ubwe yatwigishije n'ubwo hari abadakunda ago rivugwa bagahimva ayabo aryoheye amatwi.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X