Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ni gute iyubahirizwa ry’amasezerano ya Arusha rigenzurwa na Leta?

Inteko ishinga amategeko y’UBurundi itangaza ko arirwo rwego rwonyine rufite ububasha bwo gukurikirana ishyirwamubikorwa ry’amasezerano y’i Arusha, nk’uko nkuko itegeko nshinga. Gusa abasesenguzi baribaza uburyo imyanzuro ireba impande ebyiri igenzurwa na Leta gusa.

Mu itangazo inteko ishingamategeko y’u Burundi yasohoye kuri uwu wa mbere, yatangaje ko nta rwego rundi na rumwe cyangwa ishyirahamwe, byemerewe kwiha uburenganzira bwo gusuzuma ayo masezerano, kuko ngo byaba ari uguhonyanga itegeko nshinga rya Repubulika y’u Burundi.

Inama Nshingamategeko itangaje ibi nyuma y’aho hari amashyaka, amashyirahamwe adaharanira inungu za politike, insengero, hamwe n’ibihugu bimwe na bimwe bimaze iminsi bisaba ko haba igenzurwa ry’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’i Arusha.

JPEG - 41.2 kb
Willy Nyamitwe ushinzwe itangazamakuru mu biro by’umukuru w’igihugu

Tubibutse ko ibiganiro bihuza Abarundi bitegekanijwe i Arusha kuva kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Nyakanga 2016 kugeza ku itariki ya 14 Nyakanga 2016. Leta y’U Burundi itangaza ko yakiriye ubutumire, kandi ko izitabira ibyo biganiro, ariko nanone Leta ikavuga ko itarota yicarana n’abafite ibyo bashinjwa n’ubutabera, cyane cyane abahuriye mu ihuriro CNARED rw’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi.

Willy NYAMITWE, ushinzwe itumanaho mu biro by’umukuru w’igihugu Petero NKURUNZIZA, avuga ko abari muri CNARED ariko bakaba bafite amashyaka bayoboye yemewe n’amategeko aribo bonyine bazicarana na Leta y’Uburundi.

PNG - 632.8 kb
Ibiganiro bihuza abarundi bizatangira ejo

Tubamenyeshe kandi ko abaserukira ishyaka riri ku butegetsi CNDD FDD muri ibyo biganiro ari Joseph Ntakirutimana icyegera cya kabiri cy’ishyaka, Zenon Ndaruvukanye uri mu nama nkuru y’inararibonye, Benigne Rurahinda nawe uri mu rwego rw’abarwanashyaka bakomeye ba CNDD FDD akaba n’umugore wa Nyakwigendera General Adolphe NSHIMIRIMANA, hamwe na Daniel Gelase Ndabirabe, umuvugizi w’iryo shyaka.

Jean Pierre TUYISENGE-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kaaaa - 12/07/2016 saa 21:13

Imana ifite igisubizo cya buri kibazo ntakintu nakimwe kinanira imana
Kanda hano umusubize

kaaaa - 12/07/2016 saa 21:13

Imana ifite igisubizo cya buri kibazo ntakintu nakimwe kinanira imana
Kanda hano umusubize

mufate - 12/07/2016 saa 11:52

Wlly nyamavyi arakaryamana na nyina iyo mbwa ibiganiro ntibishoboka ahubwo rondera ibigwanisho tubatuze be na shebuja ivyo binwamaraso
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X