Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Nigeria: Abanyeshuri babohojwe basubiranye n’imiryango yabo

Abanyeshuri b’abakobwa 21 bari bafashwe bugwate n’umutwe wa kiyisilamu wa Boko Haram ku ishuli rya Chibok muri Nijeriya bongeye guhura n’imiryango yabo.

Mu muhango wari wuzuye amarangamutima menshi mu murwa mukuru Abuja, umwe mu bakobwa yavuze ko bamaze iminsi 40 batarya ndetse basimbuka urupfu nibura rimwe.

JPEG - 24.7 kb
Abakobwa bahawe ikaze n’abavandimwe babo mu muhango wabereye i Abuja

Ntibisobanutse uburyo irekurwa ryabo ryagezweho, ariko umutegetsi yavuze ko ibiganiro biri kuba kugira ngo abandi bakobwa barekurwe.

Ku bakobwa 276 b’abanyeshuri bari bafashwe bugwate mu kwezi kwa Kane 2014, 197 baracyaburiwe irengero.

JPEG - 44.6 kb
Uwungirije President, Yemi Osinbajo (iburyo) yahaye ikaze abakobwa barekuwe.

Umwe mu bakobwa babohowe igihe yari ari mu muhango wa gikirisitu wo kumwakira mu yagize ati:

"Nari mu bihuru igihe indege yasukaga igisasu cya bombe iruhande rwanjye ariko ntacyo nabaye. Nta biryo twari dufite mu gihe cy’ukwezi n’iminsi 10 ariko ntitwapfuye. Yongeyeho ati "Turashima Imana,"avuga mu rurimi rw’igi Hausa.

Benshi mu banyeshuri bafashwe bugwate ni abakirisitu ariko bahatiwe kwinjira mu idini rya isilamu.

Undi mukobwa yagize ati:
"Ntitwigeze dutekereza ko uyu munsi uzagera ariko, ku bw’ubufasha bw’Imana, twashoboye kuva mu bucakara."
Abavandimwe babo bari banejejwe no guhura n’abo bakobwa, babohowe ku wa Kane.

Umwe mu babyeyi yagize ati:
"Turashima Imana. Sinigeze ntekereza ko nzongera kubona umukobwa wanjye ariko arahari...Abakiriyo- Imana ibafashe babonane n’ababyeyi babo."

Abategetsi muri Nijeriya bahakanye amakuru y’uko abarwanyi ba Boko Haram bafashwe baguraywe n’irekurwa ry’abakobwa. Ariko umwe mu bakora mu rwego rw’umutekano yabwiye BBC ko abayobozi babo bane barekuwe.

Ibiro ntaramakuru AP nabyo bytangaje ko "ingwate y’akayabo" ibarirwa mu mamiliyoni y’amadolari, yishyuwe na guverinoma y’Ubusuwisi ku ruhande rwa guverinoma ya Nijeriya.

Minisitiri w’itangazamakuru Lai Mohammed yavuze ko irekurwa ry’abakobwa ku wa Kane ryari "intambwe ya mbere" yo kurekurwa abakobwa bose basigaye.

Kuri iki cyumweru yabwiye abanyamakuru ati: "Ubu tumaze kujya ku ntambwe ya kabiri kandi turi mu biganiro."

"Ariko birumvikana ko ibi ni ibiganiro bikomeye, hari imwe mu mirongo twashyizeho twanashyizeho uburyo bw’ibanga muri iki gikorwa kandi turateganya kubikomeza."

JPEG - 35.9 kb
Boko Haram yerekanye bamwe mu bakobwa bafashwe mu mashusho yayo ya poropaganda

Bamwe mu bakobwa bashoboye gutoroka mu masaha macye bakimara gufatwa, ahanini babikoze basimbuka amakamyo bari barimo birukira mu bihuru.

Bose muri rusange, abakobwa 219 barafashwe bajyanwa bunyago. Ariko bisa n’aho bamwe bapfiriye mu bunyago.

Kandi hari amakuru avuga ko, nyuma y’imyaka ibiri bari mu bunyago na nyuma y’uko bashyingiwe ku barwanyi ba Boko Haram, bamwe mu bakobwa ntibashaka gusubira iwabo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X