Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Nigeria: Abategetsi benshi ba Boko Haram bishwe

Umukuru w’umutwe wa Boko Haram mu gihugu cya Nigeria, Aboubakar Shekau, yaguye mu gitero cy’indege cyagabwe n’igisirikare cy’icyo gihugu, nk’uko biri mu itangazo rya Leta.

Ategetsi bakuru benshi b’uwo mutwe nabo bishwe.

Amakuru ava mu gisirikare kirwanira mu kirere muri Nigeria zivuga ko icyo gitero cyagabwe kuwa wa gatanu ku wa 19 z’ukwezi kwa munani, ubwo abo bategetsi barimo basenga mu kigobe cya Taye, mu karere ka Gombale mu ishamba rya Sambisa, riri mu ntara ya Borno.

Nk’uko igisirikare kibivuga, abategetsi ba Boko Haram bishwe ni nka Abubakar Mubi, Malam Nuhu hamwe na Malam Hamman.

”Umukuru wabo, uzwi ku izina rya ‘Abubakar Shekau’ televiziyo y’abarabu Al Jazeera nayo yemeje ko uyu mugabo nawe yishwe muri iki gitero.

Umutwe wa Boko Haram umaze iminsi uri mu bizabo by’ubutegetsi.

Umutwe wa Islamic State watangaje ko Abu Musab al-Barnawi ari we mukuru mushasha wa Boko Haram.

Gusa nyuma y’iryo tangazo, Shekau yahise atangaza ko ari we ukiri umukuru w’uwo mutwe, ahubwo agashinja al-Barnawi kugerageza kumuhirika ku butegetsi.

Jean Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

bosco - 23/08/2016 saa 19:43

Ngo Boko haramu?Ariko ubundi mug irango hari ubabazwa nabariya bagome!Nibadahindura iriya mikorere y'ubugome bazashira!kuko Imana ntiyigera yishimira biriya bikorwa byabo kimwe n'indi mitwe y'iterabwoba yose aho iri hose bazabona isomo nibadahinduka ngo bareke ubugome bwabo Imana byanze bikunze izabaha akanyafu.
Kanda hano umusubize

Niyonsenga Emmanuer - 23/08/2016 saa 13:24

Turabakunda Cyane Mujye Mukomeza Kutugezaho Amakuru Meza
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X