Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Nta modoka itwara abantu izongera kwambuka umupaka w’U Burundi yerekeza mu Rwanda

U Burundi bwatangaje ko nta modoka zitwara abantu zizongera kuva mu Burundi ngo zijye mu Rwanda cyangwa ziva mu Rwanda zinjira muri icyo gihugu.

Nta mpamvu nyakuri izwi yatumye hafatwa icyemezo nk’iki kuko iyo Pierrre Nkurikiye uvugira igipolisi cy’Uburundi yatanze yakemanzwe na benshi mu basesenguzi, icyakora birakekwa ko kigamije gukoma mu nkokora ubucuruzi bwa bamwe mu banyarwanda bafite ibyo bakorera ku butaka bw’u Burundi.

JPEG - 54.7 kb
Imodoka ziva mu Burundi cg izijyayo ntizicyemerewe

Mu gipolisi cy’Uburundi nibo batangaje aya makuru. Pierre Nkurikiye uvugira igipolisi cy’u Burundi yavuze ko impamvu y’ibi ari ugushyira mu bikorwa umwanzuro wari wafashwe wo kubuza ko hari abakongera gusohokana ibiribwa mu Burundi ngo mu rwego rwo kurinda abaturage inzara, mu gihe izuba ryakwaka igihe kinini.

Ariko anavuga ko harimo impamvu z’umutekano kuko ngo abaza guhungabanya umutekano w’igihugu bava mu Rwanda baza mri bene izo modoka kandi ngo zigasubiranayo ibihingwa byo mu Burundi.

Pierre Nkurikiye avuga ko imbibi zidafunze gusa ngo abantu bakwiye kujya bambuka umupaka n’amaguru hanyuma bakurira imodoka bagera hakurya bakurira imodoka.

JPEG - 61.5 kb
Pierre Nkurikiye umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi

Iri tangazo rivuga ko abagenda n’izabo nta kibazo.

Menshi mu ma kompanyi atwara abantu hagati y’Uburundi n’Urwanda ni ayo mu Rwanda nka Volcano na Yahoo Car. Abantu benshi bakunze gukorera ingendo hagati y’ibyo bihugu byombi. Mu gihe kingana n’umwaka kandi ngo abarundi bajya mu Rwanda bariyongereye cyane cyane abajya gusuhuza ababo bari mu nkambi zo mu Rwanda.

Icyemzo cya Perezida Nkurunziza cyo kwiyamamariza manda ya gatatu cyatumye muri Burundi haduka imirwano, abantu barenga 500 barapfa abandi bagera kuri 270,000 bahunga igihugu nkuko bitangazwa n’Umuryango w’Abibumbye.

Jean Pierre TUYISENGE

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Benny - 7/08/2016 saa 14:07

Ubwo abakoreraga Rwanda Revenue Athaurity ku kanyaru nibihanganire bagiye guhura na Chômage.
Kanda hano umusubize

Basabose - 6/08/2016 saa 20:17

That is nosense. Wowe uvuga ngo Nkurunziza nu mugabo, nu mugabo in which domain? Mu gutekerereza abaturage be? Aho ni zero. International relations? Zero again. Zinzi aho namushyira?
Kanda hano umusubize

tuysenge jean - 6/08/2016 saa 12:30

iryoniterabwoba.
Kanda hano umusubize

mugeni - 6/08/2016 saa 09:30

Vana imyumvire yawe aho kandi biranagaragaza uwo uri we.
Kanda hano umusubize

Mbandiyimfura - 5/08/2016 saa 16:17

Si uko bitangira!!!Ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana.Ayo ni amacenga afite icyo ahatse
Kanda hano umusubize

cyane - 5/08/2016 saa 15:04

Nos voisins ont droit à la sécurité et à l'erreur! Laissons le temps au temps.
Kanda hano umusubize

cyane - 5/08/2016 saa 14:53

Wibagiwe akajambo "ngo" kuko atari wowe ubyemeza. Ababivuze bashobora kwisubiraho, ukamwara. Kandi urumva ko atari imodoka zose zitwara abantu—habuzeho "rusange"!
Kanda hano umusubize

Petero - 5/08/2016 saa 14:27

Nkurinziza numuntu wumugabo.Ntawuyoberwa umwibye burya.
Kanda hano umusubize

- 5/08/2016 saa 12:17

v bnnnghcvyv j sfhbbv @
Kanda hano umusubize

aliasgikweto - 5/08/2016 saa 11:58

Agahwa kari kuwundi karahandurika
Kanda hano umusubize

by emico - 5/08/2016 saa 18:48

H Nkurunziza numugabo kabisa
Kanda hano umusubize

tuysenge jean - 6/08/2016 saa 12:27

gusamwitege ibizanyumayibiburyango iyubonye igicucucyumuntunguwomuntu abarihafi
Kanda hano umusubize

Basabose - 6/08/2016 saa 20:07

Ubugabo bwe ububoneye hehe kandi mwikurura inzara kandi we arya? .
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X