Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Nyagatare: Ubujura bw’inka bwibasiye akarere

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yahamagariye abaturage b’akarere ka Nyagatare kongera imbaraga mu kwicungira umutekano ngo bakome imbere ibibangamiye umutekano birimo n’ubujura bw’amatungo muri ako gace , burimo kugenda bufata indi ntera.

Ibi Minisitiri yabivuze ku wa 18 Kanama mu nama y’umutekano yabereye mu isanteri y’ubucuruzi ya Musenyi mu murenge wa Karangazi.

JPEG - 133.9 kb
Minisitiri Francis Kaboneka arasaba abaturage kugira uruhare mu kurinda umutekano

Iyi nama yitabiriwe kandi n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana n’ umuyobozi w’Inkeragutabara ku rwego rw’igihugu, Lt. Gen. Fred Ibingira.

Inama yibanze ku bujura bw’amatungo bukomeje kuhavugwa cyane cyane mu turere twa Nyagatare na Gatsibo.

Minisitiri Kaboneka aganira n’ibihumbi by’abaturage bitabiriye inama, yagaragaje umurongo ngenderwaho mu guhangana n’ibibazo by’umutekano bahura nabyo, ababwira ko biri mu maboko yabo kandi aribo bakwiye kubyikemurira.

Yagize ati:” Ubu bujura bw’inka budindiza gahunda y’iterambere ya Perezida wa Pepubulika ariyo Gir’inka munyarwanda; ntibushobora kwihanganirwa. Ubufatanye ni intwaro ya ngombwa mu gukumira no kurwanya ibyaha.”

Abaturage ba Musenyi bagiriwe inama yo kwitabira gahunda z’iterambere ngo banazamure ubukungu n’ imibereho myiza byabo.

IGP Gasana yavuze ko Polisi y’u Rwanda yongereye imbaraga mu bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere n’izindi nzego zishinzwe umutekano ngo iki kibazo cy’ubujura bw’amatungo gikemuke.

Nibura inka zigera ku 100 zibwe muri Nyagatare guhera mu Gushyingo umwaka ushize, aho 32 muri zo zagarujwe kandi hafatwa abantu 44 bakekwagaho ubujura bwazo.

IGP Gasana yagize ati:”Ubufatanye no gutanga amakuru ku cyaha cyose ni urufunguzo rwo kugaruza mu maguru mashya amatungo yibwe cyangwa ikindi cyose cyaba cyibwe ndetse no gufata abibye.”
Yanongeyeho ko ibyagezweho ari ukubera amakuru yatanzwe n’abaturage.

Lt. Gen. Ibingira nawe yatanze ubutumwa nk’ubwo maze yongeraho ko abanyarwanda bigishijwe kuba aribo bibungabungira amahoro n’umutekano byabo.

Lt Gen Ibingira yagize ati:" Abajura bashobora kuba umuturanyi wawe,umwana wawe cgangwa undi wese uzi,nk’abanyarwanda mwigishijwe, mubatangeho amakuru."

Afatira ku rugero rw’ibyabaye vuba aha, aho inka 5 zo muri gahunda ya Girinka zibiwe mu rwuri ariko zose zikaza gufatirwa muri Bugesera, Lt. Gen Ibingira yaburiye uwo ari we wese wazafatirwa mu bikorwa nk’ibi ko azabona ingorane.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Asiimwe. - 22/08/2016 saa 08:43

Nuko nuko Bwana Minister, Afande IGP na Afande Ibingira. Byari bikabije rwose ubujura bw'Amatungo mukarere ka Nyagatare cyane cyanee Musenyi. Nkiwacu mu myaka itanu ishije twibwe inka 12 zose ntanimwe ya fashwe kandi abo baturanyi nibo biba ntabandi.
Kanda hano umusubize

Mihimo - 19/08/2016 saa 17:36

Ndabona uwarubuze muriyi nama ari Afande Nyamvumba
Kanda hano umusubize

bosco - 19/08/2016 saa 17:00

birakabije hafatwe ingamba zikarishye inka iravuna abaturarye bagombye kurya tanga amakuru kubo bacyeka bagakurikiranywa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X