Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Nyuma ya Hillary Cliton mu matora ya 2016: Hatahiwe : Michelle Obama mu mwaka 2020

Nyuma y’amatora yabayemo guhangana gukomeye ndetse no gutungurana kwafashwe nk’igitangaza kuri benshi, mu matora yabaye mu ri Amerika ku matariki ya 8 Ugushyingo 2016, hagati y’umukandida Hillary Cliton ndetse na Donard Trump,aho yarangiye Trump ariwe utsinze ayo matora ku majwi 279 ku majwi 228 ya Hillary Clinton.

Bamwe mu batajya bacika intege mu gushyigikira umuntu bitewe n’amaranga mutima yabo,bavuze ko kuba umukandida bari bashyigikiye kuberako ari umutegarugori Hillary Clitoni imbuto zitaramwereye akaza kutsindwa na Trump.

JPEG - 24.2 kb
Michelle Obama nawe ngo akeneye intebe yo muri White House

Ubu bamwe mu banyamerika bavuzeko bataracika intege mu gushyigikira umukandida w’umugore kuko bahise bavugako biteguye kuzashyigikira umufasha wa Perezida Obama ucyuye igihe, ariwe Michelle Obama mu matora ateganyijwe muri 2020.

Impamvu zatanzwe n’abashaka ko Michelle Obama yazababera umukandida mu matora azaba muri 2020 n’uko ubushakashatsi bwakozwe na Gallup, bwerekana ko Michelle Obama akunzwe n’abanyamerika ku kigero cya 64% aho ubwo bushakashatsi buvugako Michelle Obama akunzwe kurusha umugabowe Baraka Obama, kurusha Donard Trump hamwe na Hillary Criton.

Ubwo yamaraga gutsindwa madame Hillary Criton mu ijambo rye rigufi yagize ati” nubwo njye bitanshobokeye ko natsinda aya matora nk’umutegarugori, mfite ikizere yuko hari igihe abanyamerika bazayoborwa n’umugore.

Tubibutseko amatora yandi azaba muri 2020, kuko mandayabo ari imyaka 4 gusa.

Ariko perezida utowe akaba atarenza manda 2 n’ukuvugako nta Perezida muri Amerika ushobora kuyobora imyaka 12 bivuzeko Trump aramutse yongeye guhatanira amatora yubutaha yaba ariyo manda yanyuma ya mugeza muri 2024.

John Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Joy - 13/11/2016 saa 13:38

sorry hillary
Kanda hano umusubize

Bagabo - 12/11/2016 saa 06:00

Ko muvuga amajwi 279 kuri 228 andi 31 yegunywe na nde ko bari abakandida 2 gusa kandi amajwi yose akaba agomba kuba 538?
Kanda hano umusubize

Samantha lindsay - 11/11/2016 saa 08:38

Hiral criton yatsindishijwe numugabowe abanyamerika ntibashakaga kongera kubona isura yaba Crintoni muri W H kuko bagize imyitwarire mibi mwiyo nzu yera na Africa byumwihariko kukibazo cy'ugwanda Michelle nawe nashaka arekere areke kurota kumanywa yihangu Umugabo we nawe aravumwa nabanyafrica kubwo kubicira umubyeyi wabo Khaddafi Abirabura nabo bakicwa kubwinshi ntagire icyo abivugaho Obama ntacyiza yazaniye iy'isi uretse agahinda yateye abanyafrica
Kanda hano umusubize

byukusenge eric - 10/11/2016 saa 15:38

yooo!!! hillary cliton sorry gusa nanjye nari ngushyigikiye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X