Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Nyuma ya Margaret Thacher, U Bwongereza bwongeye kugira umuyobozi w’umugore

Hari Hashize imyaka 26 u Bwongereza budafite Minisitiri w’intebe w’umugore nyuma y’aho Margaret Thatcher umugore wabaye icyamamare abiheshejwe n’uyu mwanya awuviriyeho. Kuri iyi nshuro rero habonetse undi muminisitiri w’intebe w’umugore wasimbuye David Cameron weguye nyuma y’aho igihugu cye cyivanye mu muryango w’Ubumwe bw’I Bulayi biciye muri Kamarampaka.

Theresa May yatsinze mugenzi Andrea Leadsome bose bakomoka mu ishyaka ry’aba Conservateur.

Theresa May yatowe n’abadepite 199 muri 329 bo mu ishyaka ry’aba Conservateur ari naryo riri ku butegetsi mu Bwongereza, naho Leadsom bahanganye yatowe ku majwi 84.

JPEG - 33.3 kb
Theresa May niwe watorewe gusimbura David Cameron

Minisitiri w’Intebe mushya azatangazwa ku ya 9 Nzeli 2016, ahite atangira guhangana n’ingaruka zatewe no kuba u Bwongereza bwarivanye mu muryango wa EU bwari bumazemo imyaka 43 (Brexit).

AFP ivuga ko nubwo May, ufite ubunararibonye muri politiki, ari we watowe ku majwi menshi n’abadepite, Minisitiri w’Intebe uzasimbura David Cameron, azemezwa mu matora y’abarwanashyaka 150 000 b’aba Conservative.

JPEG - 55.8 kb
Margaret Thatcher wabaye icyamamare kuri uyu mwanya

Aba bagore babiri bose basezeranyaga abaturage b’u Bwongereza ko bazashobora guteza imbere igihugu cyabo nubwo hari impungenge z’igabanuka ry’ubukungu nyuma ya Brexit.

Theresa May akimara gutorwa yahise atangaza ko mu gihe cya vuba araba akoze urutonde rw’abaminisitiri bagomba kumufasha nabo bazemezwa nyuma y’aho azaba yemerejwe kuyobora iki gihugu

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X