Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Nyuma ya Perezida Museveni, Robert Mugabe Perezida Zuma nawe yasinziriye mu nteko ishinga amategeko?

Ku musi w’ejo amaso menshi muri Afurika y’epfo yari ahanze Minisitiri w’imali ya leta Pravin Gordhan ubwo yari mu nteko ishinga amategeko. Muri iri jambo Perezida nawe wari muri iyi nteko yahisemo gusinzira

Ubutunzi bwa Afrika y’Epfo buhanganye n’ibibazo bitandukanye, hakaba hari n’ibibazo byinshi bijanye nabyo mu mashuli.

Abanyeshuri ba kaminuza nyinshi bamaze iminsi bari mu myigaragambyo kubera amafaranga y’ishuri yongejwe.

JPEG - 26.9 kb
Perezida Zuma yasinziriye mu nteko ishinga amategeko nk’uryamye ku buriri iwe

Gordhan ubwe afite ibibazo bya politike ku buryo ingengo y’imali ya leta yiteguraga gukoresha yari itegerejwe n’abantu benshi.

Ariko muri kino gitondo, inkuru zatangiye gukwiragira ku mbuga nkoranyambaga n’uko perezida Jacob Zuma yaba yari asinziriye igihe uwo muminisitiri yarimo asoma disikuru ye.

Urubuga rwa Times Live rwavuze ko yari asinziriye.
Abantu bamwe bagerageje gutanga ubusobanuro mu mvugo isekeje, kucyo uwo mutegetsi yarimo arakora.

Urubuga rwa Rand Daily Mail rwanditse ibintu bitanu kubyo yarimo arakora, ndetse n’ibyo perezida Zuma ashobora gukoresha mu kwisobanura.

Nari ndi kureba ubutumwa kuri Twiiter
Ugutwi kwanjye kwariko kurandya, narimo nkoresha urutugu rwanjye.

Narimo ngerageza kumva uyoboye inteko ishinga amategeko. Narimo numva ibyo uyoboye abadepite ba ANC Jackson Mthembu arimo aravuga nyuma yanjye.
Burya numva cyane iyo mfunze amaso. Ibitotsi ni ubundi buryo bwo kuba maso.

Ibiro bya preida Zuma ntacyo birabivugaho. Uwo mutegetsi si we wa mbere muri Afrika abonetse ku mugaragaro yapfunze amaso.

Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe ari ku butegetsi kuva mu 1980, amaze kugaragara incuro nyinshi cane.

Mu kwezi kwa kane uyu mwaka, yabonetse asa n’uwusinziriye mu kiganiro n’abamenyeshamakuru aho yari kumwe n’umushikiranganji wa mbere w’Ubuyapani, Shinzo Abe.

Mu kwezi kwa cyenda mu 2012, bamufotoye asinziriye ari mu nama ya ONU mu mujyi wa New York.

Mu mwaka wa 2014Televiziyo yo muri Uganda ya , NTV yarerekanye perezida Yoweri Museveni, uyobora icyo gihugu kuva mu 1986, asa n’uwusinziriye mu nteko ishinga amategeko .

Iyo NTV yavuze ko yari yafunze amaso.

Umuvugizi wa Leta yavuze ko icyo gihe uwo mutegetsi yarimo atekereza.
NTV yahise ihagarikwa gutangaza ibijyanye n’ibikorwa by’umukuru w’igihugu by’agateganyo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kwizera Alfred - 3/11/2016 saa 11:24

biriya ni ibnt bisanzw cyne ahbw igitangaje nuk ari president
Kanda hano umusubize

Kwizera Alfred - 3/11/2016 saa 11:23

biriya ni ibnt bisanzw cyn ahbw igitangaj nuk ari president
Kanda hano umusubize

Tereza - 2/11/2016 saa 15:45

Iyo president asinziriye kuriya mu nama aba atekerezako buriya igihugu kiyobowe nande?Asinziriye kuriya yagombye guhita akorerwa coup d'etat.Erega kuba president ni ugushinyiriza.Babijyaho bumva ari umunyenga ariko nyuma bumva bisharira no kubivamo bitagishoboka.Ni nko kuba padiri.Burya nta mu president wishimira kugumaho ahubwo ibyegera bye nibyo bimubuza kuko byumva nabyo bizagwamo.Bati uzavaho natwe tuzaguhitana!ugasanga aheze mu giharahiro ngo yagundiriye ubutegetsi kandi nawe atariwe.Ntimuzumve bishongora cg ngo barakomeye ni amaburakindi n,umuruho mwinshi.Buriya Zuma arasinzira mu nama yiriwe ahinga cg avoma?Biba byamucanze tujye dusenga Imana niyo muyobozi udasinzira!!!!!!!
Kanda hano umusubize

Choya - 29/10/2016 saa 15:40

President wacyu nasinzira gucha nga Zuma tuza mwanga
Kanda hano umusubize

simbi - 29/10/2016 saa 09:16

Kuba President siyo mchezo Bwana
Kanda hano umusubize

Inararibonye - 28/10/2016 saa 18:03

Biriya bibaho rwose. Babyita kumva abanzi, mwa bana mwe.
Kanda hano umusubize

sam - 28/10/2016 saa 17:53

stress nuuruho ntabwo byoroshe gutegeka mirioni zabantu baguhata ibibazo amanwa nijoro
Kanda hano umusubize

sam - 28/10/2016 saa 17:50

stress numuruho ntabwo byoroshe gutegeka mirioni zabantu bose baguhata ibibazo amanwa nijoro
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X