Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Nyuma yo kwiba, Abafundi 10 bategetswe n’amadayimoni guhekenya amabuye karahava

Mu gihugu cya Uganda abubatsi baketsweho kwiba ibikoresho bubakishaga barogeshejwe n’umukoresha wabo kurya amabuye n’ibiti. Polisi ikaba yaraboneyeho gukora iperereza ku ntandaro y’iki kibazo.

Abagabo 10 ni abubakaga amashuri y’inshuke y’uwitwa Dr Mohamed Lubega mu Karere ka Igunga mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

Ikinyamakuru The New Vision kivuga Umu enjeniyeri wubakishakaga ayo mashuri witwa Shaban Zikulabye yasuye umuvuzi wa gakondo witwa Kawologoma wo mu gace ka Nakalama, amusaba umuti w’ikibazo cyari kimwugarije cy’abafundi be bari bibye ibikoresho by’ubwubatsi birimo inzugi z’ibyuma zifite agaciro ka miliyoni ebyiri z’amashilingi ya Uganda.

JPEG - 55.8 kb
Shaban Zikulabe uvugwaho kujya kurogesha abafundi bagahekenya amabuye

Bivugwa ko izo nzugi zibwe mu ijoro ryo kuwa kane w’iki cyumweru, nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru The New Vision dukesha iyi nkuru

Uwo muganga gakondo yaraje amena amazi kuri iyo nyubako yarimo kubakwa n’ahayikikije ubundi arigendera. Bidatinze abibye ibyo bikoresho bahuka amabuye n’ibindi biti biri mu gihuru kiri hafi aho barabirya.

Abaturiye ako gace bahise bahurura, basanga abagabo icumi barimo kurya amabuye n’ibindi bintu bikomeye byose bibazengurutse, barumirwa. Ntabwo bashoboraga kuvuga, ahubwo bo wabonaga ikibashishikaje ari ugushakisha amabuye menshi yo kurya, nk’uko New Vision ikomeza ibitangaza.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Iganga ibi byabereyemo , Nassibu Nditta, yavuze ko polisi igiye gukaza iperereza kugeza hamenyekanye byinshi ku cyari cyabaye ku buryo bbigera aho abagabo bazima barya amabuye.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kabera - 27/06/2016 saa 22:18

Izina niryumuntu koko kandingo iso ntakwanga akwita nabi. Uyu bikeka cg bigega arabona ko ariwe wenyine muhire uzi Imana kurusha abandi cg ari muri babandi bajya mumadini bashakamo amaramuko maze bikaga umurongo umwe wabibiliya akaba ariwo bagendaraho biha gusobanura ijamba ry Imana.
Kanda hano umusubize

BIGEGA SAMUEL - 27/06/2016 saa 17:45

Ndasubiza uwitwa N.M.BRIGITTE.Gukunda umuntu ntibivuga KUMWANBAZA.Bible idusaba Kwambaza YESU gusa.Niwe wenyine uduhuza n'imana.Bisome muli 1 TIMOTE 2:5. BIBLE kandi itubuza gukoresha AMASHAPULE n'ibindi bibumbano.Haba kubitunga mu Kiliziya,mu nzu no mu modoka.Ngo ubikoresha azarimbukana nabyo ku munsi wa nyuma (KUVA/Exodus 20:4,5),(Deuteronomy 7:26).Biliya BIBUMBANO muba mufite,ntabwo ali MALIYA.Ni IBUMBA muba mwakuye mu gishanga cyangwa IBITI muba mwabajije hanyuma mukabisiga IRANGE.Nta muntu numwe uzi uko MALIYA yasaga.
Kanda hano umusubize

sinarinzi - 28/06/2016 saa 00:06

Sogokuraza wanyu mu kwemera ariwe Luteri yabaraze bibiliya ituzuye. Jya mu ba Korenti urebe aho Paulo mutagatifu akora reference ku gitabo cyaba Makabe niho uhita wumva ko mwabeshywe.
Kanda hano umusubize

Iratwumva enock - 28/06/2016 saa 13:13

Bibibiriya itubuza no kwiremera ibishushanyo bibajwe ndeste nibisanabyo
Kanda hano umusubize

true - 28/06/2016 saa 12:20

Ese ko mwibagiwe Imana mukambaza yesu, Imana yo muzayambaza ryari? wanyereka aho yesu yavuze ngo mujye munsenga?mwabikuye he gusenga yesu,ko ntahantu nahamwe wanyereka yesu we ubwe avuga ati,mujye munsenga!!birababaje
Kanda hano umusubize

N.M.Brigitte - 27/06/2016 saa 14:34

SAMUELI we (N'abandi bose bameze nkawe): "Sinsenga Mariya, ni ukumwambaza uko ari! Umuhire watubyariye Umuremyi! Tumurate mu bandi, tumwogeze hose! ICYO IMANA YAKUNZE, WE (WOWE) WACYANGA UTE!???" Naho ibyo byabaye i Bugande ntaho bihuriye n'uyu Mubyeyi wacu turata!!!
Kanda hano umusubize

true - 28/06/2016 saa 12:22

Uti Maria yakubyariye umuremyi!!! ese umuremyi arabyarwa? muti ni nyina w'ÍMANA!! Imana ntibyarwa,kandi ntibyara..,irarema
Kanda hano umusubize

N.M.Brigitte - 27/06/2016 saa 14:33

SAMUELI we (N'abandi bose bameze nkawe): "Sinsenga Mariya, ni ukumwambaza uko ari! Umuhire watubyariye Umuremyi! Tumurate mu bandi, tumwogeze hose! ICYO IMANA YAKUNZE, WE (WOWE) WACYANGA UTE!???" Naho ibyo byabaye i Bugande ntaho bihuriye n'uyu Mubyeyi wacu turata!!!
Kanda hano umusubize

BIGEGA SAMUEL - 27/06/2016 saa 07:25

ABADAYIMONI babaho cyane.Ese ABADAYIMONI mwaba muzi icyo ari cyo?Ni abamarayika bigometse ku mana bafatanyije na SATANI.Noneho imana ibirukana mu ijuru ibacira hano ku isi (Ibyahishuwe 12:7-9).Kuva icyo gihe,Abadayimoni na Satani,chef wabo,nibo bayobora iyi si (Yohana 12:31).Niyo mpamvu mubona intambara,ubusambanyi,ubujura,ruswa,ubwicanyi,etc...byeze ku isi.Burya na biliya mubona i Kibeho abantu babona umuntu mu kirere bakamwita Maliya,burya ni Abadayimoni bihindura.Noneho bakabasenga byitwa ngo ni Maliya basenga,bakoresha amashapule n'ibindi bibumbano.Imana itubuza kubumba cyangwa kubaza biliya bibumbano n'amashapule (KUVA/Exodus 20:4,5).Ndetse Bible ivuga ko ku Munsi w'imperuka,imana izarimbura abantu bose bakoresha biliya bibumbano n'amashapule (Deuteronomy 7:26).
Kanda hano umusubize

Germain - 27/06/2016 saa 11:13

Sam ibi uvuze ni ukuri abadayimoni ni abamalayika batawe ku isi, kandi ni benshi cyane kuburyo buzuye hose ari aho tunyura ari aho dukorera ari aho dutuye, burya ni ubona umwana w inkumi ashaka kugaragaza ubwambure bwe cg umugore ukuze byose si ikindi ni ya myuka mibi iba yamugiyemo igatangira kumukoresha ikamwumvisha ko gutera imbere ari ukujya mubantu ukurura umugabo wese ukurebye nta menye ko kumbi ari umwuka w ubusambanyi wamugiyemo ; rero ari uroga ari urogesha ari uwarozwe bose n imyuka mibi iba yabagiyemo
Kanda hano umusubize

Guy - 27/06/2016 saa 17:40

Ariko ni byiza kugira liberte d'expression, nkuyu mugabo witwa Samuel ni gute ahabwa urubuga kugirango ateshe agaciro ukwemera kw'abandi.Nibyo afite uburenganzira bwo kutemera ibyo abandi bemera, ariko ntafite uburenganzira bwo kuvuga ibyo yishakiye.Nta kindi narenza ku magambo nkayo..... gusa birababaje.Imana imubabarire
Kanda hano umusubize

sinarinzi - 27/06/2016 saa 18:06

Wowe Samuel, i Kibeho ntuzajyeyo, ko wasobanukiwe. Abajya i Kibeho, biriya bihumbi amagana biva imihingo yose, ntibiyobere ahandi, byihorere, nibirimbuka Imana ntizabikubaza kuko uzaba warababuriye, mu bushishozi bwawe. Dayimoni ibwiriza abantu gusenga, kuva mu byaha, gutakambira Yezu, iyo izaba yarataye umurongo, keretse niba uhindura ibikorwa nk’ibyo iby’umwijima ariwe ahubwo ukoreshwa na shitani. Ubu se ko musigaye mukora amasinema yerekana ubuzima bwa Yezu, ayo si amashusho? Ntimwifashisha ayo mashusho mu gusenga no kwigisha? Iyo umuntu yabayeho nk’umuntu, ushobora kumwibukira mu mafoto ye ufite, ushobora kumushushanya, ushobora kumukorera statue nkuko mu mico yose babikorera cyane cyane abo bakunda cyangwa bubaha, babaye indashyikirwa. Inyigisho zo gusebanya no gushaka abayoboke ku ngufu turazimenyereye, rimwe na rimwe zidatinya no gukoresha ikinyoma. Uretse Yezu wabaye umuntu. Mariya, Yozefu, Intumwa, wigeze ubona ubumba ikintu akavuga ati niwowe ubaye Imana yanjye nkuko abanya Israeli babumbye inyana yazahabu? Wigeze ubona hari ukugaragariza image ya Imana Data? Ko uri intyoza muri Bibiliya reka nkwibutse undi murongo: uri Petero, ni ukuvuga urutare. Urwo rutare nzubakaho Kiliziya yanjye. Imbaraga z’ikuzimu zizahaguruka, aliko ntizizayisenya. Kaza umurego nakubwira iki.
Kanda hano umusubize

uwimbabazi thadeo - 26/06/2016 saa 20:28

iyonkuru irababaje kurya amabuye! aha abagande si abantu
Kanda hano umusubize

A JEAN CLAUDE - 2/07/2016 saa 03:04

mushake Imana bigishoboka kwibonwa muyambaze ikiri bugufi. naho ibyo byose ntagaciro mbihaye.
Kanda hano umusubize

- 26/06/2016 saa 18:00

komutatweretsese ukobayarya ntimukabeshyepe!!!!!!!!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X