Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

ONU “Abantu 348 bishwe bazira manda ya 3 ya Petero NKURUNZIZA”

Inama y’umuryango w’Abibumbye ONU ishinzwe kurwanya ihohoterwa itangaza ko abantu 348 aribo bishwe mu buryo bw’indengengakamere bwabaye mu Burundi, kuva mu kwezi kwa kane k’umwaka wa 2015, hatangiye imyigaragambyo yo kwamagana kongera kwiyamamaza kwa Perezida Petero NKURUNZIZA.

Icyegeranyo cy’inama y’umuryango w’Abibumbye ONU ishinzwe kurwanya ihohoterwa kivuga ko abandi bantu babarirwa muri 651 bakorewe ihohoterwa. Icyo cyegeranyo gishinja igipolisi cy’Uburundi hamwe n’abakozi b’iperereza ko aribo bari inyuma y’ubwo bwicanyi hamwe n’ihohoterwa ryakorewe abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ONU rishinzwe kurwanya gufata abantu ku ngufu riramagana ubwicanyi, no gukongeza urwango bikorerwa Abatutsi mu Burundi, ukavuga ko bishobora kuvamo Jenoside.

Umuyobozi w’iryo shami, Jens Modvig, avuga ko ryasabye Uburundi gusohora icyegeranyo kidasanzwe kubera ibintu bitari bike biteye impungenge mu bikomeje kuba mu gihugu.

Jens Modvig atangaza ko ishami rya ONU, rishinzwe kurwanya gufata abantu bunyamaswa, ko wabonye amakuru ko ubwicanyi no gufata abantu bunyamaswa, byaturutse ku mpamvu za politiki mu Burundi.

Modvig amenyesha kandi ko intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru wa ONU, ku byerekeye kwirinda Jenoside yerekanye impungenge avuga ko hari ibimenyetso bigaragaza ko uko ibintu byifashe mu Burundi bishobora kuvamo Jenoside.

Leta y’Uburundi yohereje abategetsi bakomeye bayihagarariye , bagombaga gusohora icyegeranyo cy’ukuntu ibintu byifashe mu gihugu, gusa ishami rishinzwe kurwanya gufata abantu bunyamaswa ryatangaje ko batitabye ngo bagire icyo bavuga kubyakomeje kubavugwaho.

Iryo shami rivuga ko mu mateka yaryo, bwabaye ubwa mbere igihugu cyikura mu nama cyatumiwemo, kubera gutinya gusubiza ibibazo bitari bike bikomeye byakivugwagaho

JPEG - 42.3 kb
ONU ivuga ko i Burundi hakomeje ibikorwa byo guhohotera abantu

Jean Pierre TUYISENGE

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Karenzi Emmy - 16/08/2016 saa 14:57

Kujya impaka zubaka tudatukana jye nta kibazo mbibonamo,ubu ndahamya ko hali abantu benshi badukulikiye kdi hai amasomo abanyabwenge bashobora gukuramo,Kumenya imirongo myinshi yo muli Bible sibyo bizajyana umuntu mu ijuru,kuko ijambo ry'Imana twese turalizi kdi haranditswe ngo abavuga ngo mwami mwami sibo bazajya mu ijuru ahubwo abazajya mu ijuru n'abakora ibyo Data mu ijuru ashaka none se muvandimwe habarugira wasomye Bible neza wowe?wemera se ko Dawidi yashyizweho n'Imana?wemera ko yishe Goliati n'abantu benshi cyane?Biblia ivuga ngo iki?Dawidi yimitswe n'umuhanuzi w'Imana Samuel kdi abitegetswe n'Imana yo mu ijuru ndabihamya kdi ndabyemera,none se reka nkubaze ibyo uvuga ngo imyandikire yose ivuga kimwe wowe wide he koko? ese iyo Bible uvuga warayisomye koko?wabonye ibyo uvuga hali aho byanditse? Imana n'Imana ugomba kuyubaha kdi ukayitinya nta soni?ahubwo sinzi imana imana uvuga iyo ariyo!!! ndibuka ko mu ishuli badukubitaga iyo twatangizaga inyuguti ngo ku Izina ry'umuntu, nkwaswe Imana yaremye ijuru n'isi!!! aha sindi kumwe nawe,ikindi bariya bategetsi wavuze haruguru ndakumenyesha kuba umutegetsi runaka n'akazi nk'akandi kose buli muntu azabazwa ibye,murakoze.
Kanda hano umusubize

Karenzi Emmy - 16/08/2016 saa 14:56

Kujya impaka zubaka tudatukana jye nta kibazo mbibonamo,ubu ndahamya ko hali abantu benshi badukulikiye kdi hai amasomo abanyabwenge bashobora gukuramo,Kumenya imirongo myinshi yo muli Bible sibyo bizajyana umuntu mu ijuru,kuko ijambo ry'Imana twese turalizi kdi haranditswe ngo abavuga ngo mwami mwami sibo bazajya mu ijuru ahubwo abazajya mu ijuru n'abakora ibyo Data mu ijuru ashaka none se muvandimwe habarugira wasomye Bible neza wowe?wemera se ko Dawidi yashyizweho n'Imana?wemera ko yishe Goliati n'abantu benshi cyane?Biblia ivuga ngo iki?Dawidi yimitswe n'umuhanuzi w'Imana Samuel kdi abitegetswe n'Imana yo mu ijuru ndabihamya kdi ndabyemera,none se reka nkubaze ibyo uvuga ngo imyandikire yose ivuga kimwe wowe wide he koko? ese iyo Bible uvuga warayisomye koko?wabonye ibyo uvuga hali aho byanditse? Imana n'Imana ugomba kuyubaha kdi ukayitinya nta soni?ahubwo sinzi imana imana uvuga iyo ariyo!!! ndibuka ko mu ishuli badukubitaga iyo twatangizaga inyuguti ngo ku Izina ry'umuntu, nkwaswe Imana yaremye ijuru n'isi!!! aha sindi kumwe nawe,ikindi bariya bategetsi wavuze haruguru ndakumenyesha kuba umutegetsi runaka n'akazi nk'akandi kose buli muntu azabazwa ibye.
Kanda hano umusubize

kwiza - 16/08/2016 saa 13:12

abarundi ahubwo nkurikije ukuntu bagira umutwe ukomeye hapfuye bake! bumva nga bashaka gukora ibitaba ahandi muri africa, za cameroun,uganda,zimbabwe nahandi henshi bari kuri manda ya5 naho bo ngo iya3 nikibazo. ikibabaje nuko hapfuye abatazi ibyaribyo ababizi biyuririye indege kera. africa yishwe nokutamenya .
Kanda hano umusubize

kwiza - 16/08/2016 saa 13:11

abarundi ahubwo nkurikije ukuntu bagira umutwe ukomeye hapfuye bake! bumva ngo bashaka gukora ibitaba ahandi muri africa, za cameroun,uganda,zimbabwe nahandi henshi bari kuri manda ya5 naho bo ngo iya3 nikibazo. ikibabaje nuko hapfuye abatazi ibyaribyo ababizi biyuririye indege kera. africa yishwe nokutamenya .
Kanda hano umusubize

HABARUGIRA Emmanuel - 15/08/2016 saa 16:47

Reka nsubize uwitwa KARENZI EMMY.Ibyo GAFIRITA JOSHUAH avuga ni ukuri.Kandi menya ko niwandika IMANA cyangwa imana,byombi bivuga kimwe.Naho ikigirwa-mana,niyo wakandika IKIGIRWA-MANA,nabyo bivuga kimwe.Inyuguti nkuru cyangwa intoya ntacyo bihindura.Iyo wanditse imana mu nyuguti nto,ntabwo uba uvuze ikigirwa-mana.Aho uribeshye cyane.Aho uvuga ngo abategetsi bose bashyirwaho n'imana,naho uribeshye.Imana irabihorera bagategeka,ariko bose izabakuraho ku munsi wa nyuma (Daniel 2:44).Abenshi uko bajyaho,nawe urakuzi.Babanza kwica abantu imana yiremeye,bakoresheje imbunda.Nta mwicanyi numwe imana ikunda. Utigije nkana,imana niyo yashyizeho Sindikubwabo,Idi Amin,Habyarimana,Kayibanda,Mobutu,Museveni,Nkurunziza,etc...Bose babanje kwica abantu benshi kugirango bafate ubutegetsi.Dore ibimenyetso byerekana ko imana itabakunda.Icya mbere,imana izabamenagura bose ku munsi wa nyuma nkuko wabisoma muli Daniel 2:44.Icya 2,nimara kubica bose,izabagaburira ibisiga (birds).Byisomere muli Ibyahishuwe 19:17,18 na ZABURI 110:5.Ntimugasome umurongo umwe wa Bible ngo murekeraho.Mujye mushaka n'indi myinshi.Iyi si iyoborwa na SATANI nkuko YESU yavuze (Yohana 9:31).Imana nimara gukuraho abategetsi bose ku munsi wa nyuma,izaha ubutegetsi YESU,ayobore isi yose izaba igihugu kimwe (Ibyahishuwe 11:15).Mujye mwiga Bible,aho kuvuga ibyo mwishakiye.Umurongo umwe ntabwo uba uhagije.
Kanda hano umusubize

nizeyimana egide - 15/08/2016 saa 16:40

ubuse ko irikuvuga gusa knd ikavugako ibimenyutso ibibona akaba ntacyo irakora ubwo iri mubiki?? amagambo gusaa bazi kubara abapfuye gusa nzabandeba
Kanda hano umusubize

Kaguma - 15/08/2016 saa 14:16

Urakoze kurangiza inkuru yawe utugezaho matayo itanu umurongo wibyahishuwe byanditse muri bibiliya yera Amen.Gusa, Intambara zica abirabura akenshi abazipanga baba bibebereye kure bagakoresha abateruzi bibibindi.
Kanda hano umusubize

Karenzi Emmy - 15/08/2016 saa 14:11

Ibi bintu mu by'ukuli birababaje Joshua nshuti yanjye niba uvuga Imana yaremye isi n'ijuru jya wandika utangije inyuguti nkuru (Imana),iyo wanditse kuliya uba uvuze ikigirwamana ikindi kdi ijambo ry'Imana n'ubuhanuzi butavangiye(original),Bible ivuga neza uko imperuka izaba ntabwo abantu aribo bazarangiza isi nubwo bakoze izo bombe Yesu Kristo yabivuze neza cyane ati:bazaba barya banywa barongora bakora imirimo nkuko bisanzwe,kdi ati ubwo bazaba bavuga ngo n''amahoro n'amahoro nibwo umwana w'umuntu azahera ko aze imperuka igere isi yaremye n'Imana kdi niyo izayikuraho,kdi iz'uko izabigenza wowe gafirita menya ko n'ubutegetsi buriho ku isi ar'Imana yabushyizeho reka kwitwaza Bible ngo werekane amarangamutima yawe y'amafuti Imana niyo yimitse Sauli bukeye yimika Dawidi, abo yimitse yabimitse mu ijuru cyangwa ku isi?Imana ifite gahunda yayo ikoreraho,kdi izi byose ishobora byose irakomeye ahubwo niba ufite urukundo fata amasengesho y'iminsi itatu utarya utanywa dusengere bariya Bantu Bali mu kaga nkuko I Ninewe babikoze,murakze
Kanda hano umusubize

Karenzi Emmy - 15/08/2016 saa 14:09

Ibi bintu mu by'ukuli birababaje Joshua nshuti yanjye niba uvuga Imana yaremye isi n'ijuru jya wandika utangije inyuguti nkuru (Imana),iyo wanditse kuliya uba uvuze ikigirwamana ikindi kdi ijambo ry'Imana n'ubuhanuzi butavangiye(original),Bible ivuga neza uko imperuka izaba ntabwo abantu aribo bazarangiza isi nubwo bakoze izo bombe Yesu Kristo yabivuze neza cyane ati:bazaba barya banywa barongora bakora imirimo nkuko bisanzwe,kdi ati ubwo bazaba bavuga ngo n''amahoro n'amahoro nibwo umwana w'umuntu azahera ko aze imperuka igere isi yaremye n'Imana kdi niyo izayikuraho,kdi iz'uko izabigenza wowe gafirita menya ko n'ubutegetsi buriho ku isi ar'Imana yabushyizeho reka kwitwaza Bible ngo werekane amarangamutima yawe y'amafuti Imana niyo yimitse Sauli bukeye yimika Dawidi, abo yimitse yabimitse mu ijuru cyangwa ku isi?Imana ifite gahunda yayo ikoreraho,kdi izi byose ishobora byose irakomeye ahubwo niba ufite urukundo fata amasengesho y'iminsi itatu utarya utanywa dusengere bariya Bantu Bali mu kaga nkuko I Ninewe babikoze,murakze
Kanda hano umusubize

GAFIRITA Joshuah - 15/08/2016 saa 13:11

Byali kuba byiza UN atariyo ivuze ibi.Kuko byose biba irebera gusa.Genocide yo mu Rwanda nayo yabaye barebera.Birababaje cyane.UN bayishyiraho muli 1945,mission yayo yali KUZANA AMAHORO ku isi.Kuva yajyaho,intambara zabaye n'iziriho,ntizibarika.IBITWARO bikomeye,birimo atomic bombs zakozwe,zishobora kurimbura iyi si inshuro nyinshi ziramutse zikoreshejwe.Bisobanura ko abantu bashobora KURIMBURA isi imana yiremeye.Nubwo billions z'abantu bakeka ko bizahora gutya,cyangwa ko abantu ubwabo bashobora kuzana amahoro,ntibishoboka,byarabananiye.Mujye mwemera ibyo BIBLE ivuga.Imana niyo yaturemye.Izi UMUTI w'ibibazo dufite kandi yawandikishije muli Bible.IKIBAZO nuko abantu babarirwa muli za Billions/miliyari batemera ibyo Bible ivuga nyamara bayitunze.Ugasanga ibyisi gusa alibyo byonyine bashyira imbere.Imana yanga abantu bose bameze gutyo,bibera mu byisi gusa (Yakobo 4:4).Dore uko Bible ivuga:Ku Munsi w'imperuka,imana izamenagura ubutegetsi bw'abantu,ishyireho ubutegetsi bwayo (Daniel 2:44).Izica abantu bose bibera mu byisi gusa,isigaze abantu bake bayumvira (Yeremiya 25:33;Imigani 2:21,22).Hanyuma isi ihinduke Paradizo. Intambara,inzangano,urupfu,indwara,ubukene,ubusaza,etc...biveho burundu.Ngiyo inkuru nziza Bible itubwira (2 Petero 3:13,Ibyahishuwe 21:4).Iga Bible aho kurakazwa n'ibyo ivuga.Iyo urakaye,mu byukuri uba urakariye imana kuko niyo ibivuga muli Bible.Ibaze uti:Ese koko niko Bible ivuga,hanyuma ugenzure niba ari byo.Imana ishaka ko ubimenya,ugahinduka kugirango uzarokoke ku Munsi wa nyuma.Muli Matayo 5:3,YESU yavuze ko hahirwa abantu bumva bakeneye ibyo imana itwigisha (spiritual needs),bakabikurikiza.Abo batandukanye n'abibera mu byisi gusa.Munyumve neza,kuba uwisi ntabwo bivuga kudakora.Bivuga gukora kandi ugakorera n'imana (Yohana 14:12). Nukuvuga kujya KUBWIRIZA nkuko YESU n'abigishwa be bagenzaga.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X