Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

ONU ihangayikishijwe n’imirwano ikomeje guca ibintu muri Sudani y’epfo

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye ONU, Ban Ki Moon, aravuga ko atewe impungenge n’imirwano ikomeje guca ibintu muri Sudani y’epfo.

Mu mpera z’icyumweru gishize intambara y’amasasu yari imeze nabi mu nkengero z’umujyi wa Wau hagati y’igisirikare cya leta hamwe n’imitwe yitwaje intwaro.

JPEG - 19.1 kb
N’ubwo hashyizweho guverinoma y’inzibacyuho nanubu imirwano irakomeje

Amashyirahamwe y’abagiraneza avuga ko ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage bimaze guhunga , hakaba kandi hari amakuru avuga ibikorwa by’ubusahuzi bikomeje.

Ngo muri aka gace abaturage b’inzirakarengane akomeje kumeneka ku bwinshi.

Kuva mu kwezi kwa 12 Umwaka wa 2013 ubwo imirwano yuburaga kugeza ubu amahoro asesuye ntaraboneka umutuzo abaturage baracyari mu gihirahiro ari nako bapfa ubutitsa bazira iyi ntambara.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

KABERA Thomas - 27/06/2016 saa 13:12

Ntabwo byumvikana.UN ijyaho muli 1945,intego yayo yali KUZANA AMAHORO KU ISI.Hashize imyaka 70 yose byarayinaniye.Ugeze imbere ya Headquarters ya UN iba i New York,handitse amagambo dusoma muli YESAYA 2:4,avuga ngo abantu bazacura inkota zabo mo amasuka yo guhinga.UN ijyaho,hali igihugu kimwe gifite atomic bomb.Nta Intercontinental missiles na submarines zabagaho.None ibihugu 9 bifite atomic bombs zirenga 16 000,zishobora kurimbura isi inshuro nyinshi.Byerekana ko UN yananiwe.Niki kizazana amahoro ku isi?Nkuko tubisoma muli Daniel 2:44,ni imana yitwa Yehova yonyine izazana amahoro ku isi.Ku Munsi wa nyuma uli hafi,imana izamenagura ubutegetsi bwose bwo ku isi hamwe na UN,ikureho n'amadini yose y'ibinyoma hamwe n'abayoboke bayo.Hazarokoka gusa abasenga imana mu buryo yemera kandi bakora ubushake bwayo.Muli make hazasigara abantu bake bitandukanya n'ibintu bibi bibera muli iyi si (politike,intambara,etc...).Hanyuma isi ihinduke Paradizo (2 Peter 3:13).
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X