Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

ONU itewe Impungenge n’ ihohoterwa riri gukorerwa abanyamategeko bane b’abarundi

Akanama k’umuryango w’Abibumbe ONU gashinzwe kurwanya ihohoterwa n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu katangaje ko gatewe impungenge n’ibyegeranyo bivuga ku banyamategeko bane bo mu Burundi, barimo baricwa urubozo, biturutse ku makuru bahaye aka kanama ka ONU.

Itangazo ako kanama ka ONU kasohoye, kuri uyu wa mbere, risaba Leta y’Uburundi gutanga ibyemeza ko nta banyamategeko baba barimo barahohoterwa.

Iryo tangazo rivuga ko abanyamategeko Armel Niyongere, Lambert Nigarura, Dieudonne Bashirahishize na Vital Nshimirimana, bagize uruhare mu cyegeranyo cyakozwe n’imiryango itegamiye kuri Leta mu Burundi, ku bijyanye no guhohotera ikiremwa muntu mu Burundi.

Kubera uruhare bagize muri icyo cyegeranyo, umunyamategeko yasabye umukuru w’Inama y’abanyamategeko I Bujumbura kubakura ku rutonde gw’abanyamategeko, atanga ibirego bitari bike harimo no kuba baragize uruhare mu ihirikwa ry’ubutegetsi.
Inama y’umuryango w’Abibumbye ONU iteganyijwe gusohora icyegeranyo ku wa gatanu.

Mu kwezi kwa karindwi, akanama gashinzwe umutekano ka ONU, kakaba karemeranyije ku mwanzuro wo kohereza mu Burundi abapolisi bagera kuri 228, kubungabunga no gufasha gutsimbataza ibiganiro bihuza abarundi nyamara Leta y’Uburundi yateye utwatsi iki cyemezo.

JPEG - 67.8 kb
Abarundi bigaragambirije icyemezo cya ONU

Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 9/08/2016 saa 19:08

Izo nkozizikibi zabacamanza batyoza igihugu cacu bibereye mububiligi nibaze bakurikiramwe nubutungane kumabi bakoreye igihugu nabenegihugu
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X