Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

ONU ngo irashaka guhana Sudani y’Epfo

Akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi karavuga ko kiteguye gufatira ibihano mu rwego rw’intwaro Sudani yepfo iki gihugu nikiramuka kigerageje kubangamira igikorwa cyo kwongera umubare w’abasirikare ba ONU bahari.

ONU irashaka kwohereza muri Sudani yepfo abandi basirikare ibihumbi bine bo kurinda abaturage b’abasivile no kurinda umutekano w’umurwa mukuru Juba nyuma y’imirwano iherutse hagati y’abayoboke ba Perezida Salva Kiir n’umwungirije Riek Machar.

Ariko Bwana Kiir yavuze ko atazemera ko ONU yigarurira igihugu cye kandi ko atazongera gukorana n’uyu muryango.

Radio BBC iravuga ko bikomeye kugirango ONU yohereze abandi basirikare muri icyo gihugu leta yacyo itabyemeye.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 15/08/2016 saa 11:45

Birakwiriye sudan yepfo icyeneye izindi ngabo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X