Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Perezida Joseph Kabila ngo yaba ariwe watumye ise Laurent Kabila yicwa

Byavuzwe kandi byemezwa ko Desire Kabila yishwe n’uwari ushinzwe kumurinda. Iby’uru rupfu byakomeje kugirwa ubwiru ku ngoma ya Perezida Kabila dore ko n’ubwo ubu bwicanyi bwajyanywe mu butabera ngo iyo urubanza rugiye kugera ku musozo ababuranishwa baricwa n’abacamanza baruciye bakanyuruzwa bigakomeza kubera benshi urujijo.

Amakuru aturuka ku mbuga nkoranyambaga z’abakongoman aravuga Perezida Joseph Kabila yaba ari we wari inyuma y’uru rupfu rwa se nyuma y’aho arasiye umwe mu bari bashinzwe kuri ise Desire Kabila agahita apfa maze mugenzi we wari inshuti y’uwishwe wari uraho hafi arabibona kubera umujinya ahita arasa Kabila kuburyo yahise afatwa n’amasasu abiri agwa hasi aho.

JPEG - 30.2 kb
Joseph uri ibumoso bivugwa ko kurasa escort ya se byatumye mugenzi we yihorera

Kabila yahise ajyanwa kuvurizwa hanze y’igihugu. kuva icyo gihe ibijyanye n’urupfu byakomeje kugirwa ubwiru bukomeye. Ubu ngo muri R.D. Congo umwuka ukaba umeze nabi cyane cyane mu gisirikari. Ubu ngo igihugu kikaba kiyobowe na Jeannette na Zoe Kabila, abavandimwe ba Joseph Kabila.

Muri iyi nkundura y’amashyaka ari kurwanya Perezida Kabila abenshi ngo batangiye kumubaza iby’uru rupfu ariko kugeza ubu nawe yarumye gihwa kandi kuva yapfa mu 2000 kugeza magingo aya ntiyifuza ko iby’uru rupfu bijya ahabona.

Hagati aho mu gisirikare hari ubwumvikane buke bwatumye havukamo ibice bibiri igice kimwe kimushyigikiye n’ikindi gice gishyigikiye abamurwanya.

Amakuru aturuka muri iki gihugu avuga ko haba hari umugambi wo gushyaka kumukura ku butegetsi yishwe ariko we yakunze kubwira RNTC ko nta mugambi wo kumurasa uriho muri FARDC.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

victor - 28/09/2016 saa 09:46

Icyo kintu muvuze birashokako ari ukuri kuko ntakuntu Joseph Kabila yaribujye kuntebe akananirwa gukurikirana ibyurupfu rwa se, naho gucikamo kwingabo za congo mwabimenye bitinze ngewe naganiriye numuntu ambwirako rya shyaka ubushize mwatubwirako rifite gahunda yogucamo congo rishobora gukubita coup d'etat perezida Kabila cg ingabo zirishijyikiye zigatangiza urugamba vuba kuko no muri etat mojor ya congo rifite abarishijyikiye aba tipe bafite politike ihanitse Kabila ntabwo azabacika rwose, intambara iratutumba gahoro gahoro kandi ushobora kuzaba ikomeye kurusha iyo muri 1996, ntibyoroshye reka tubihange amaso.
Kanda hano umusubize

victor - 28/09/2016 saa 09:44

ndayambaje - 28/09/2016 saa 09:36

Gusa aya makuru ndayemeye yakorewe itohoza ryimbitse nanjye amakuru maze kumenya nuko ishyaka riheruka gukora umutwe urwanya leta rishaka gucamo congo ngo yaba ariryo ribiri inyuma ibi byogucamo ingabo za congo rifatanyije nabandi batavugarumwe na joseph Kabila, kandi iri shyaka amakuru ari hano muri congo nuko ryamaze kwigarurira benshi cyane mu ngabo za FARDC. Iri shyaka cyangese rebellion biravugwako rifamije gucamo Congo ibice bibiri. Reka dutegereze nakataraza kazaza kuko Kabila ibye birasa nibigiye kurangira mu minsi yavuba
Kanda hano umusubize

Wabona ibyo yakoreye uriya musaza abantu bari bakeneye aribyo bimubayeho.Tuzaba tubireba.arega ibinshi byarahishkwe ariko bizagaragara.
Kanda hano umusubize

Ndabibona - 27/09/2016 saa 18:51

Source y'iyi nkuru?????
Kanda hano umusubize

Kabongo - 27/09/2016 saa 17:10

Muge mureka kubeshya,abamwishe nuwa batumye arazwi inama zokumwica nigihugu cyigituranyi cyabigizemo uruhare kirazwi akarimorori karihafi kujya ahagaragara agatinze kazaza namenyo yaruguru.
Kanda hano umusubize

kabwa - 1/10/2016 saa 08:19

kabongo abo babikoze se bari munkiko? ko bzwi se ukaba ubazi wababwiwe niki? wari kumwe nabo se
Kanda hano umusubize

mugisha - 27/09/2016 saa 17:04

Ibyo yakoze nibikwiye.
Kanda hano umusubize

LAURENT - 27/09/2016 saa 16:58

IBYO NUKUBESHYA,ABO BAKABARANKURU SE BARI BAHARI.NIBONGO MTUPU.
Kanda hano umusubize

mibaro - 27/09/2016 saa 16:56

Ese niba muvyipfuza buriya muraza kubigeraho ra? Musubize ameru mun rwubati we. ntaco yabaye yari yibereye mu ruzinduko i Vaticani. Ahaaa
Kanda hano umusubize

- 27/09/2016 saa 15:58

Nibaziko,ariwewamwishe,naveho,kukoararegwajenoside
Kanda hano umusubize

Samantha lindsay - 27/09/2016 saa 14:38

Ibyo ntawe utarubizi nabampatsibihugu bari bamurinyuma turabazi ahubwo hari igitumye iyi nkuru yandikwa. akazamuye imbwa mugiti kaba kagiye kuyihantantura se?!!! Mutege amatwi namaso muraza kumenya icyo iyi nkuru igendereye
Kanda hano umusubize

Samantha lindsay - 27/09/2016 saa 14:37

GITIFU - 27/09/2016 saa 14:32

arambabaje
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X