Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Perezida Joseph Kabila yisubiyeho ku kibazo cy’amatora

Perezida Joseph Kabila arasaba abaturage bose batuye igihugu ayoboye gutera inkunga inzira y’amatora ateganyijwe kuba mu mpera z’uyu mwaka. Ibi akaba yarabitangaje mu mpera z’iki cyumweru ubwo yari I Kindu ubwo hizihizwaga ku nshuro ya 56 iki gihugu kibonye ubwigenge.

Uhagarariye Societe Civile muri RDC muri Kindu, John Masimango Mutchimbwa yahamije ko ibyo Perezida Kabila yavuze bigaragaza ko yisubiyeho ko ntayindi mpamvu ishoboka yasubiza inyuma amatora ateganyijwe kuba mu mpera z’uyu mwaka.

Muri uru rugendo Perezida Kabila yakoreye muri aka gace yasabye societe civile kugumya gufasha aka gace ndetse nabo bakaba umuterankunga wa guverinoma.

JPEG - 69.1 kb
Perezida Kabila yisubiyeho

Nyuma y’ibiganiro Perezida Kabila yagiranye na Societe Civile, Masimango yavuze ko Perezida Kabila yababwiye ko nta mpamvu n’imwe ishobora gutuma ataba. Ati « Uko byagenda kose nta mpamvu ishobora gutuma amatora ataba.”

Perezida Kabila yabwiye Societe Civile ko muri uku kwezi kwa Nyakanga hazongera hagasubukurwa ibiganiro bigamije kunoza inzira y’amatora ariyo izafatirwamo ibyemezo bikomeye bizifashishwa muri aya matora.

Iki cyifuzo cya Perezida kiragaragaza ko yaba yisubiyeho akemera ko amatora aba dore ko mu minsi ishize yari yatangaje ko amatora atazaba kubera ikibazo cy’amafaranga yo kuyategura.

Icyo gihe yavugaga ko agomba kuguma ku butegetsi kugeza igihe habonekeye amafaranga yo gutegura amatora. Akaba yaravugaga ko ibyo abyemererwa n’itegeko nshinga ry’iki gihugu.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 6/07/2016 saa 21:02

Kabila emera manda yawe uveho kuneza kubera uli munsi ya mategeko ureke aba nyekongo bihitremo ujye kureberera inka zawe ureke kotsa igitutu Moise katumbi Aba Kongo mani bamwibonamo ahindure Kongo nka paladizo
Kanda hano umusubize

philos - 6/07/2016 saa 13:06

Bisamaza mujye mumenya ibyanyu abacongomni byarayobeye mureke kubyitiranya n'iby'abanyarwanda.Abanyarwanda nitwe twihitiyemo aho igihugu twifuza ko kijya Kagame tuzi aho atugejeje bitandukanye nibyanyu mumazemo imyaka myinshi mwananiwe gukemura.
Kanda hano umusubize

Makolo - 6/07/2016 saa 19:11

Igihe bizagutulikirana ntuzatabaze, baravuze ngo manda ya gatatu irasama.Abashatse kuyijyamo bose wabonye uko byabagendekeye mumateka yu Rwanda.
Kanda hano umusubize

Milton - 5/07/2016 saa 19:36

Utsinze igitego. Bravo your Ex
Kanda hano umusubize

muterahejuru maurice - 5/07/2016 saa 15:56

Bravo,Bravo kabila,uzashyirwe muntwari z'igihugu,kuko ntakamara kuri lno si y'IMANA
Kanda hano umusubize

Bisamaza - 5/07/2016 saa 19:17

Nonese yavuzeko ayomatora atazayajyamo? Twashakaga koyerura akavugako atazayajyamo kuko yarangije manda ze ntiyihe gutwara abacongomani nkuko batwaye abanyarwanda ejobundi ngo ntabwo arijye nubusabe bw'abaturage.Africa we, genda...
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X