Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Perezida Kagame muri kaminuza ya Yale yagarutse kuri Caguwa

Ubwo yari muri kaminuza ya Yale Perezida Kagame yavuze ko demokarasi nyayo ari ishingira ibikorwa ku byifuzo by’abaturage, ashimangira ko nta gihugu gikwiye kwiha uburenganzira bwo kugena uko ibindi bibabo. Muri ibi biganiro yaganiriye n’abanyeshuri yongeye kugaruka ku icibwa rya caguwa.

Mu kiganiro yagejeje ku banyeshuri bagera kuri 400 biga muri Kaminuza ya Yale muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku mugoroba w’ejo kuwa kabiri tariki 20 Nzeri 2016. Ni igikorwa ngarukamwaka kizwi nka ‘Coca-Cola World Fund Lecture’.

Mu kiganiro Perezida Kagame yatanze yibanze ku birimo kuba hirya no hino ku Isi agaragaza n’umuti wabyo. Yavuze ku ntambara zugarije Isi muri iki gihe, agaragaza uburyo bwiza bwo gukemura ibibazo no guharanira imiyoborere myiza atari uguteza intambara.

Yagize ati “Ntidushobora gusuka lisansi mu bitameze neza ngo ducane umuriro hanyuma twizere ko umuriro uzabihanagura hanyuma tukongera kwiyubaka. Ibihugu ntabwo ari pariki n’abaturage ntabwo ari ibiti.”

Perezida Kagame yagarutse kuri demokarasi yikoma bimwe mu bihugu bitumva neza politiki yo gushingira ibikorwa ku byifuzo by’abaturage, ahubwo bigashaka gutegeka ibindi uko biyoborwa, uko bibaho no kubifatira ibyemezo binyuranyije n’ibyo byifuzo by’abaturage.

Ati “Bamwe mu bagize Umuryango Mpuzamahanga babona izi mpinduka nk’imbogamizi ku buryo bw’imiyoborere yabo bamenyereye. Bakomeza kwiha uburenganzira bwo kugena ibikwiye gukorwa no kugena ibizabavamo ntibashyire imbere gukorana bya hafi n’abo bireba.”

Kubwa Perezida Kagame, iyi ni imwe mu mpamvu zigira uruhare rufatika mu mutekano muke, kutifatira ibyemezo kwa bimwe mu bihugu, gutakaza icyizere hagati y’ibihugu, imvururu zikomeje kwiyongera no kuba hari ibihugu bigihatirwa gufata ibyemezo bibi.

Perezida Kagame avuga kuri demokarasi irangwa mu Rwanda

Umukuru w’Igihugu yagarutse ku mahirwe u Rwanda rufite yo kuba umubano hagati y’ubuyobozi n’abaturage umeze neza kandi byoroshye ko bahura amaso ku maso, bagahabwa n’ubushobozi bwo gutanga inyunganizi n’ibitekerezo mu bibakorerwa.
Yagize ati “Nta na kimwe cyakorwa kinyuranyije n’ibyifuzo by’abaturage ngo kirambe.

Gutsimbarara ku gushaka gufata ibyemezo bitajyanye n’igihe ku bandi, ni imvano y’umwuka mubi mu mibanire n’amahanga.

Ntabwo bikwiye ntacyo bimaze.”
Asubiza ikibazo yari abajijwe, Perezida Kagame yavuze ko hari ababona ko ikibazo u Rwanda rufite ari uko ibintu bikorwa kandi bigakorerwa abaturage.

Abo ngo ntibatinya kuvuga ko abantu batabona ibyo bifuza nk’aho hari uwamenya ibyo Abanyarwanda bifuza kuruta bo ubwabo.

Yagize ati “Abanyarwanda bazi ibyo bashaka, ubuyobozi bwiza, uburezi, ubuzima bw’abana babo kandi nibyo babona.”

Ubufatanye bukwiye ibihugu mu Caguwa

Perezida Kagame yavuze ko hari imbaraga zikomeye zituruka mu gukorana mu bwubahane n’abandi kandi igihugu cyaba gito cyangwa kinini kikabigiramo inyungu ziteza imbere abaturage babyo hatabayeho kwikanyiza.

Yatanze urugero rw’icyemezo Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba uherutse gufata cyo guca Caguwa, avuga ko kigamije kubaka inganda no kurwanya imyumvire yo kumva ko abaturage banyuzwe no kwambara imyenda y’imikuburano ariko kizanafasha abazashoramo imari.

Yagize ati“Nkuko tubizi Leta Zunze ubumwe za Amerika, zifasha iterambere ry’inganda za Afurika binyuze muri gahunda yitwa Africa Growth and Opportunity Act, twabonye ko gahunda yacu yumvikana kuko no mu bundi buryo izagirira akamaro abaturage ba hano.”

“Amerika n’ibindi bihugu bikomeye bifite ubushobozi bwo kurema Isi nk’uko babishaka ariko hari izindi mbaraga zava mu bandi mukorana mu bwubahane kandi umusanzu wabo ukwiye guhabwa agaciro.”

Perezida Kagame yavuze ko hari imyumvire mibi kuri Afurika abantu benshi bafite ikwirakwizwa na za Guverinoma, itangazamakuru, mu mashuri n’ahandi.

Yatanze urugero rw’uburyo abantu bakomeje kutumva kimwe umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu, ibivugwa ku gihugu ntibibe aribyo bifatwa nk’ukuri.

Perezida Kagame ashimangira ko ibyo bidakwiye kandi u Rwanda rutazahwema guhagarara ku kuri kwarwo.

Yagize ati “Iyi si dipolomasi yo guhatirwa kwemera ibitari byo. U Rwanda ntirwigeze rubyemera. Iyo badushotoye, duhitamo kwihagararaho, tukarwanira ukuri, ku cyari cyo cyose bigomba.”

Kaminuza ya Yale yagiye igaragaza inyota yo kumenya byinshi ku Rwanda, nk’aho kuwa 18 Werurwe 2011, Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri cumi na batanu bayo, akabaganiriza ku nzira igihugu cyihaye nyuma y’amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu bamaze gutanga ikiganiro nk’iki harimo Luis Moreno Ocampo, Umushinjacyaha wa ICC; Mary Robinson wigeze kuba Perezida wa Ireland; Samantha Power, Ambasaderi wa USA muri Loni; Dr Mohamed "Mo" Ibrahim, Umunyasudani w’Umwongereza akaba n’umuherwe ukomeye; Raila Odinga wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Kenya n’abandi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

tuzabaho nabi ariko siko bizahora - 23/09/2016 saa 14:39

hhhhh nonese ra! urwo rutemba amata nubuki nuruhe? nsinakurnganya wenda nawe uri gitifu wumurenge runaka ntacyindi wavuga ngo utikura umugati mukanwa gusa nujya kuvuga uge umbanza utekereze kabarangizaga kwiga aho kujya kwaduranya kuri reta ngo nibahe akazi bagacuruza caguwa utekereze kubavaga muburaya bagacuruza caguwa utekereze nabambaraga agakabutura kitwa papa nishumeri 100fr izonganda zanyuse zizakemura ibabazo byabo byosera! ariko koko inkuru iranze ibaye impamo abakize bazakomeza bakire abakennye barusheho gukena? cecekasha nimba bikunyuze byina ariko ababaye kubera caguwa turi benshi ntawe utureba reka dupfe urwo dupfuye rurahagije nahomwe nimutamikwe imigati gusa!
Kanda hano umusubize

RWABUKWISI Thomas - 22/09/2016 saa 19:18

YALE University irakomeye cyane.Ni iya 15 ku isi.Dore Universities zikomeye ku isi kurusha izindi uko zikurikirana:Massachussets Institute of Technology,Stanford University,Harvard University,University of Cambridge.Abaharangije bahita babarwanira bakabaha akazi.Ikibabaje nuko abenshi bakoreshwa mu gukora INTWARO za kirimbuzi zo kwica abantu imana yiremeye!!!Naho ibya CAGUWA byo umuti urambye urahari nubwo abantu hafi ya bose batajya bawutekereza.Mu isi nshya duhora tubabwira ivugwa muli 2 Petero 3:13,ibyo bya CAGUWA bizavaho burundu,abantu bose bareshye kandi bakundane.Hari abajya batubuza kuvuga ISI NSHYA.None se turate iyi si imana yenda kurimbura hamwe n'abantu bose bibera mu byisi gusa ntibite ku bintu imana itubwira muli Bible?Abantu bose bibera mu byisi gusa ntibashake imana,Bible ibita ABANZI B'IMANA nkuko tubisoma muli Yakobo 4:4.Duhora tubabwira ibyisi nshya kubera ko tubakunda kandi dushaka ko muzarokoka ku munsi w'imperuka wegereje,nimuramuka muhindutse nkuko natwe twahindutse.Tubereka n'inzira mwacamo kugirango muzabone ubuzima bw'iteka muli Paradizo.Ikibabaje nuko abumva ari bake cyane.Abo bumva nibo bazarokoka ku munsi wa nyuma (Imigani 2:21,22).Naho abanga kumva bagakeka ko ubuzima ari amafranga,bose bazarimbuka.Soma Zephania 1:18.Tugomba gukora bisanzwe,ariko kandi tugomba no gushaka imana kugirango tuzabe muli Paradizo.Ntimukishinge ibinyoma abanyamadini bababwira ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Biliya bajyana imirambo mu nsengero na kiriziya ni uguta igihe.Ku gihe cya YESU n'abigishwa be,ntabwo bigishaga ngo hari ROHO idapfa.Byahimbwe na Greek Philosophers,amadini nayo arabigana (to imitate),ariko ntabwo Bible yigisha ROHO idapfa.Ni ikinyoma.Isomere Umubwiriza 3:19,20,wumve uko bigenda iyo dupfuye.Gusa abantu bashaka imana ntibaheranwe n'ibyisi,imana izabazura ku munsi wa nyuma nkuko YESU yabivuze muli Yohana 6:40.Birababaje kubona abanyamadini bishyuza n'abantu bapfuye.Biteye isoni.Niyo mpamvu Bible ibita abakozi b'inda zabo (Abaroma 16:18).
Kanda hano umusubize

issa - 24/09/2016 saa 07:14

Ariko se mwebwe mubona iyi si irimo kwiyubaka iba paradizo cyangwa irimo iraba irimbukiro? Ikindi niba ntacyo ukorera nyuma y'urupfu uri ikibazo kuko wiyemeje gukora amabi yose bikarangizwa n'uko upfuye. Niba wumva ntagihembo cy'ibyo wakoze cyangwa wangije nyuma yo gupfa. Ese ye nta n'ubwo unibaza kuu gihe utari wakaje ku isi aho wari uri ko Imana itubwira ko yatumenye tutarajya no munda za ba mama? Ariko wabyemera utabyemera uzashya tu. Imana ikorohereze.
Kanda hano umusubize

Kubwimana Theophile - 22/09/2016 saa 16:16

Abanyarwanda Dufite Democratie Ituruka Kumutekano Nabayobozi Beza Gusa Ndashimira Presida Wa Republika Uburyo Atumva Amabwire Yabanyamahanga Tuzamutora100%
Kanda hano umusubize

ntambara - 22/09/2016 saa 13:20

Mudusubije ku mpu !!!
Kanda hano umusubize

ntambara - 22/09/2016 saa 13:18

Ariko wose mukuru wigihugu cyacu ko caguwa muziciye murabona twe barwanda ruto turajya twambara iki ? Ko ariwo mwambaro twari dushoboye kwigondera. Ninka zaracitse wenda twarikujya twambara impu nkabakera , birababaje kubakene ?!?!
Kanda hano umusubize

Mushumbamwiza - 23/09/2016 saa 10:47

Ngo Inka zaracitse sha? Niba wibera mu Mashyamba ya Congo byo sinakurenganya, ariko ujya unumva icyo bita "Girinka Munyarwanda"? Erega u Rwanda uvuga ni urwa cya gihe inka zatemwaga kuko urw'ubu rwo rutemba amata n'ubuki.
Kanda hano umusubize

- 26/09/2016 saa 13:26

girinkamunyarwanda itanga 1 none nuyica ukarwambara so na nyoko na benewanyu bazambara iki?????
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X