Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Perezida Kagame yageze I Maputo mu gutsura umubano

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere Perezida Kagame yageze I Maputo aho agomba kubonana n’abayobozi b’iki gihugu ndetse anahure n’abashakashatsi ndetse n’abikorera.

Akigera ku kibuga cy’indege cya Maputo, Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Oldemiro Baloi.

JPEG - 78.3 kb
Yakirwa ku kibuga cy’indege

Muri Mozambique, azatanga amasomo ku ruhare rw’abikorera mu iterambere ry’u Rwanda, ndetse anagirane ibiganiro n’abayobozi b’iki gihugu ku mubano w’ibihugu byombi.

Kuwa kabiri tariki ya 25 Ukwakira azaba ari mu cyumba cy’inama ‘Joaquim Chissano International Conference Centre’ i Maputo, Umurwa Mukuru wa Mozambique, ahazaba hateraniye ba rwiyemezamirimo, abarimu n’abashakashatsi, abanyeshuri ndetse n’abanyamakuru, bose bazaba baje kumuvomaho ubunararibonye bw’u Rwanda mu kwiteza imbere.

Biteganyijwe ko kuri uwo wa kabiri aribwo azasoza urugendo rwe rw’iminsi ibiri muri iki gihugu.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kaka - 25/10/2016 saa 05:19

Abari maputo mube maso?
Kanda hano umusubize

kaburundi - 25/10/2016 saa 18:57

Hahaha. Babe maso?? Kubera? Tuliya!!! Imana igira imabazi nyishi ntaco uguma wikanga kireka niba uzi ico wiyagiririza. Ariko mozambique ntabwo ari kure y urwanda ngo waba wihishije cane, ahubwo ni imbabazi z Imana zakurinze. Gira rero wihane urwkw kwama uri mumwiza
Kanda hano umusubize

kaka - 25/10/2016 saa 05:19

Abari maputo mube maso?
Kanda hano umusubize

Bagabo - 24/10/2016 saa 21:13

None se iyi nkuru ko ntaho igaragaza ko azabonana n'umukuru w'igihugu cya Mozambike?
Kanda hano umusubize

elias - 24/10/2016 saa 17:27

Murakaza neza bwana muyobozi wacu
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X