Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Perezida Kagame yagiye gufungura imurikagurisha muri Tanzaniya

Kuri uyu wa gatanu Perezida Kagame arafungura imurikagurisha mpuzamahanga rya Dar Es Salaam ( DITF) riraba ku nshuro yaryo ya 40. Ni mu ruzinduko uyu mukuru w;igihugu cy’uRwanda ari gukorera mu gihugu cya Tanzaniya.

Ni nyuma y’uko ibihugu byombi byemeranyije gushyiraho ihuriro (JIC) rikurikiranira hafi ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yemejwe na Komisiyo Ihoraho ihuriweho n’u Rwanda na Tanzania.

Ayo masezerano arimo ayo kongerera ingufu kompanyi z’indege, RwandAir na Air Tanzania, kwihutisha ibikorwa remezo mu muhora wo hagati, birimo umuhanda wa gariyamoshi uzahuza u Rwanda, Tanzania, u Burundi, Uganda n’Uburasirazuba bwa Congo.

PNG - 622.9 kb
Perezida Kagame yakirwa na mugenzi we wa Tanzaniya Dr Pombe Magufuri

Uruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri Tanzania ruza rwishyura urwo Magufuli yagiriye mu Rwanda mu rwego rwo kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi.

Magufuli yagiriye uruzinduko rwa mbere hanze y’igihugu cye mu Rwanda muri Mata 2016, icyo gihe yavuze ko we na Kagame bagiye gukora ku buryo abaturage b’ibihugu byombi bakorera hamwe ku bw’inyungu zabo bwite n’iterambere ryihuse.

Perezida Kagame azaba ni we wa kabiri usuye Perezida Magufuli kuva yarahirira kuyobora Tanzania. Uwa mbere ni uwa Vietnam, Truong Tan Sang.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X