Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Perezida Kagame yashyikirije ibihembo bimwe mu bigo byitwaye neza mu imurikagurisha rya Dar es Salaam

Mu imurikagurisha yasuye ubwo yari mu ruzinduko mu gihugu cya Tanzaniya, Perezida Kagame yashyikirije ibihembo bitandukanye bimwe mu bigo bya leta n’iby’ibyigenga byitwaye neza muri iri murikagurisha.

Muri iryo murikagurisha ryari rifite insanganyamatsiko yo guhuza ibicuruzwa n’amasoko, ikigo cya Tanzaniya gishinzwe ubumenyingiro (VETA) cyahawe igihembo kiruta ibindi.

Perezida Kagame kandi yahaye igihembo Minisiteri ya Tanzaniya y’Umutungo Kamere n’Ubukerarugendo na Kaminuza ya Dar es Salaam.

JPEG - 86.1 kb
Perezida Kagame ageza igihembo kuri umwe mu bitabiriye imurikagurisha

Avuga mu Giswayire n’Icyongereza by’umwimerere, Perezida Kagame yavuze ko hari byinshi abaturage b’ibihugu byo mu karere bakunguka haramutse hariho ubufatanye bwa nyabwo.

Ati” Hari amahirwe menshi ari muri EAC, yaboneka binyuze mu kwishyira hamwe kw’ibihugu byacu, nk’urugero Tanzaniya n’u Rwanda bifitanye igihango kirenze amateka n’imipaka.”

Yavuze ko gufungura umupaka uhuriweho n’ibihugu byombi wa Rusumo ari kimwe mu bikorwa byavanyeho imbogamizi mu bucuruzi mu karere.

JPEG - 86.4 kb
Perezida Kagame asura bamwe mu bitabiriye imurikagurisha

Perezida Magufuli yashimiye Kagame kuba yitabiriye ubutumire bwe agafungura ku mugaragaro iryo murikagurisha ryitabiriwe n’abaturutse mu bihugu 30.

Ati” Uruzinduko rwawe rwerekanye umubano ukomeye uri hagati y’u Rwanda na Tanzaniya. Iri murikagurisha ryitabiriwe n’ibigo 650 bikomeye byaturutse mu bihugu 30 n’ibindi bigo bito n’ibiciriritse bisaga 2000.”

Uruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri Tanzania rukurikiye urwo Magufuli yagiriye mu Rwanda mu rwego rwo kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi.

Magufuli yagiriye uruzinduko rwa mbere hanze y’igihugu cye mu Rwanda muri Mata 2016, icyo gihe yavuze ko we na Kagame bagiye gukora ku buryo abaturage b’ibihugu byabo bakorera hamwe ku bw’inyungu zabo bwite n’iterambere ryihuse.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

munyarutete noher - 4/07/2016 saa 05:08

Mbega ngobiraba byiza,ibinibyo byonyine bizatuma igihugu cyacu gikomeza gutera imbere,Turashima cyane umukuru wigihugu cyaco.
Kanda hano umusubize

emmanuel - 2/07/2016 saa 20:02

ni byoza cyane
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X