Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Perezida Mugabe arasaba ko imyigaragambyo ihagarara

Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe, arahamagarira ubumwe mu gihugu. Yanasabye ko imyigaragambyo yamagana guverinema ye yahagarara. Avuga ko iganisha k’urugomo.

Umukambwe Mugabe w’imyaka 92, ibyo yabisabiye kuri uyu wa mbere, mu muhango wo kwizihiza ba sekombata babohoje Zimbabwe mu ntambara. Umuhango wabereye muri Kiriziya nkuru y’igihugu i Harare.

JPEG - 43 kb
Muri iki cyumweru hitezwe indi myigagarambyo yamagana guverinema ku nzitizi yashyize ku bicuruzwa bitumizwa hanze

Mugabe yagize ati: “Ndasaba amahoro n’ubumwe mu banyazimbabwe. Tugomba kuguma mu bumwe, tukamenya ko mu by’ukuri, nta bumwe, ntacyo twageraho. Hazaba ugucikamo ibice, impagarara, imirwano n’urugomo. Niyo mpamvu, ibintu bimeze nk’imyigaragambyo ntacyo byungura. Kubera ko amaherezo irangira ibayemo urugomo”.

Ba sekombata barwanye intambara yo kubohoza Zimbabwe, yarangiye igihugu kibonye ubwigenge mu 1980, babaye inkingi ikomeye mu gushyikira Mugabe.

Cyakora Ishyaka riri ku butegetsi ZANU-PF vuba aha ryirukanye ba sekombata bane nyuma y’uko bise Mugabe “umunyagitugu”.

Muri iki cyumweru hitezwe indi myigagarambyo yamagana guverinema ku nzitizi yashyize ku bicuruzwa bitumizwa hanze.

Kuri uyu wa mbere, Mugabe yarahiye kudakuraho izo nzitizi, avuga ko zibereyeho kurinda Zimbabwe.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

murundi - 10/08/2016 saa 08:04

muranntangaza ari nkurunziza interuro ni naveho agende.yaba museveni mugabe nabandi ngo nabagabo....
Kanda hano umusubize

mbabazi - 9/08/2016 saa 09:58

imirasire mwagiye murangwa n'ikinyabupfura. iyo mukoresha ijambo umukambwe, umusaza MUGABE muba mushaka kuvuga iki? uriya ni HE my friend kwisi hose. mujye mumwita nkuko yitwa plz. none ko mutita KABILA umwana cg wowe munyamakuru wiyite uruhinja, cg umusore cg se igikwerere.
Kanda hano umusubize

ddn - 9/08/2016 saa 13:22

ndagushyigikiye kbs Mugabe,ni HE excellent Leader umuyobozi ukwiye Africa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X