Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Perezida Mugabe ashobora kutaziyamamaza kubera uburwayi burimo n’ubufata imyanya ndangagitsina

Mu gihe muri Zimbabwe hateganyijwe amatora mu mwaka wa 2018, Perezida Mugabe ngo ashobora kutazongera kwiyamamaza nyuma yo kugaragarwaho n’uburwayi bukomeye burimo ubufata ku myanya myibarukiro.

Abaganga bihariye ba Perezida Mugabe bakomoka ku mugabane wa Aziya, ngo nibo baba babujije uyu mukuru w’igihugu kongera kuziyamamaza kuko ngo uburwayi afite butamwemerera kuzagaruka mu biro akoreramo, ahubwo ngo cyaba ari igihe kiza cyo kuruhuka no kwitabwaho.

JPEG - 34.8 kb
Perezida Mugabe bimwe mu bimenyetso bigaragaza ubusaza harimo no kwitura hasi ari mu ruhame

The Southern Daily dukesha aya makuru, ishimangira ko bamwe mu bagize Guverinoma ya Zimbabwe ba hafi batangaje aya makuru ko uyu muyobozi w’ishyaka rya Zanu PF riri ku butegetsi ashobora kutiyamamaza.

Ubu burwayi burimo kanseri ifata mu myanya myibarukiro,ubuhumyi,kubyimba ibirenge…, nizo ndwara ngo zibasiye Mugabe kuva mu myaka y’izabukuru, kugeza ubu ngo akaba agera ku kazi mu minota 30 gusa akaba atashye.

Mu 2018 ariwo mwaka hateganyijwe amatora ngo biteganyijwe ko uwungireje Mugabe ariwe ushobora kumusimbura ,dore ko ngo asa n’uwafashe izo nshingano na mbere y’uko Perezida ava ku nshingano kuko akazi kose gasa nk’aho kari mu maboko ye n’ubusanzwe.

Perezida Robert Mugabe yagiye agaragarwaho n’ibimenyetso by’uko ageze mu zabukuru, nko gusinzira mu ruhame, kwikubita hasi mu gihe arimo kugenda n’uburwayi bukunze kumufata, ahanini akaba aribyo byashingiweho hatangazwa ko uwo mwaka w’amatora ashobora kutaziyamamaza.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Michel - 20/11/2016 saa 05:50

azapfa yarabayeho neza kdi yararongoye numugore ashaka. hari ikindi se umugabo aba ategereje hanze aha? ntacyo uretse ibi: kuba aheza, kumenyekana (icyubahiro), kurya no kwambara neza, kurongora umkobwa/numugore wese mwiza uko umutima cg umubiri ubyifuje. ngubwo Ubuzima bwiza bwifuzwa n'a buri wese. ubihakana ni umubeshyi wiyobera'ya kuko Abe igitsinagore cg gabo ibyp nibya bwifuzwa ibihe byose. Ubuzima bukaryoha kugeza ku ndunduro!!!!!
Kanda hano umusubize

usanase - 19/11/2016 saa 21:25

iyaba mutapfaga nibwo namenyako muri abanyagitugu bemewe.narye iminsi yo yaje nabi iminsi iteka inzovu murwabya
Kanda hano umusubize

GAKWKW@gmail.com - 19/11/2016 saa 12:04

Iyaba twese twatekerezaga ko agateruwe n'iminsi katajya karemera kandi iminsi ikona ingwe. Reba uko iminsi ye irangiye none se kwigira hatari bimaze iki? Erega Kadhaff nababere somo rikomeye nubwo badashakakumwigiraho babyirengagiza
Kanda hano umusubize

GITERA Ammon - 19/11/2016 saa 08:16

Kuba abantu bameze nka Mugabe bica bagakiza,nyamara ejo bazapfa bakaba zero,byagombye kubera abantu bategeka isomo.Ubuzima ni ubusa.Na Bible irabivuga.Niyo mpamvu Bible idusaba buri gihe "kwicisha bugufi" (to be humble).YESU niwe muntu ukomeye cyane kurusha abandi wabaye ku isi (the greatest man who ever existed).Nta muntu numwe yigeze yica,nta mukobwa numwe yasambanye nawe nubwo yari umusore mwiza cyane.Ahubwo yigishaga GUKUNDANA.None isi irangwa no kwicana,gusahura umutungo w'igihugu,etc...Muli make,abantu hafi ya bose bakora ibyo imana itubuza.Reba izi ntambara zili mu isi.Akenshi babyita ngo ni kurwanirira igihugu.Reka mbabaze.Buliya intambara za Kongo,Sudan,Yemen,Burundi,etc...,ni kurwanirira igihugu? Imana itubuza kurwana.Abakora ibyo imana idusaba,nibo bonyine bazaba mu isi nshya (2 Peter 3:13).Abandi nabo bubaha imana bazajya mu ijuru.We must struggle for God's plan.Not to think that money,political power is the only life.What pastors and priests say when we die is a lie.Ntabwo tuba twitabye imana.Iyo utashatse imana ukiriho,iyo upfuye biba birangiye,nta kongera kubaho.Ariko abashaka imana bakiriho,imana izabazura ku munsi w'imperuka.Bisome muli Yohana 6:40.Buliya MUGABE napfa,Padiri azavuga ko "yitabye imana".Oya azaba apfuye burundu kuko yakoze ibintu byinshi bibi kandi ntashaka kwihana.Soma Umubwiriza 3:19,20.
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 19/11/2016 saa 07:40

Bitwenge Uwo Musaza Ntabwo Arwaye Imitezi Ahubwo Nubwoba Yagize Bwuko Trump Yamukosora Nubwoba Yifitiye Ariko Numunyabwenge Agiye Kurya Ayo Yakoreye Abandi Bo Azabaniga Ababuze Kumira Ibyo Basahuye Ibihugu Byabo
Kanda hano umusubize

hy - 19/11/2016 saa 06:00

Mugabe Robert oyeeee ee nintwari?
Kanda hano umusubize

bitwenge - 18/11/2016 saa 18:13

ARWYIMITEZI????UMUSAZA KOKO?
Kanda hano umusubize

bitwenge - 18/11/2016 saa 18:13

ARWYIMITEZI????UMUSAZA KOKO?
Kanda hano umusubize

bitwenge - 18/11/2016 saa 18:13

ARWYIMITEZI????UMUSAZA KOKO?
Kanda hano umusubize

HIMBARA Joel - 18/11/2016 saa 13:42

Ibya Mugabe birababaje cyane.Ategeka Zimbabwe guhera muli 1980,afite Diplomes za Universities (Degrees) zigera kuli 7.Ariko yakoze amakosa menshi cyane. Yishe abantu,afunga abandi,yiba amafranga y'igihugu,asambanya abagore n'abakobwa,yambura umugore Colonel wo muli army,etc...None arashaje.Mujye mumenya ko nta muntu numwe unesha uburwayi n'urupfu.Abategetsi bo muli iyi si,bakora ibintu byinshi bibi.Ariko urupfu ruraza rukabagira ZERO.Bakajya mu gitaka,bakabora kimwe n'abandi.Ni isomo ritajya ryigisha abantu,kuko bakomeza bagakora ibyaha.YESU buri gihe yigishaga ko ntacyo bimaze gushaka ubukire,nyamara udashaka imana.Kuko uzapfa ukabisiga kandi ntuzazuke.Ariko abirinda gutwarwa n'ibyisi gusa,ahubwo bagashaka imana cyane,bazahembwa kuzuka ku munsi wa nyuma,no kubaho iteka ryose (Yohana 6:40).
Kanda hano umusubize

Alias - 20/11/2016 saa 09:35

ko numva mwihutira gushinja uwo musaza se mwe muri abere? murumva muri intungane pe? mbere yo kubona akatsi kari mu jisho rya mugabe mwabanje mukikiza uwo mugogo uri mu yanyu? ibyo yakoze aho ntiwasanga mumukubye incuro cumi!?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X