Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Perezida Museveni yaganiriye n’abigeze kuyobora u Burundi

Ku munsi wo kuwa kane tariki ya 11 mu masaha y’igicamunsi,Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yabonanye n’abategetsi batatu bahoze bayoboye U Burundi.

Abaperezida yakiriye ni Perezida Pierre Buyoya, Domitien Ndayizeye na Sylvestre Ntibantunganya bose bahoze bategeka u Burundi.

JPEG - 14.1 kb
Uhereye ibumoso ni Pierre Buyoya, Sylvestre Ntibantunganya na Domitien Ndayizeye bakirwa na Perezida Museveni

Mu kiganro yahaye Ijwi rya Amerika, Ntibantunganya yavuze ku nama bagize n’umuhuza, Museveni, baganira uburyo ibiganiro bihuza byakwihuta kurusha uko bigenda ubu.

Baganiriye nanone uburyo bakura inzitizi zikomeje kuboneka mu biganiro by’impande zitavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi .

Barebeye hamwe nanone uburyo ibibazo by’umutekano muke uboneka mu Burundi waboneka abatuma uba muke bagahanwa n’amategeko.


Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 14/08/2016 saa 11:00

Yegoko? bihatse ikira?
Kanda hano umusubize

Byumviro - 14/08/2016 saa 23:09

Kurimbura abahutu.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X