Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Perezida Museveni yahaye u Rwanda igihembo

Perezida Yoweri Museveni yahembye u Rwanda abinyujije ku Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, agishimira ko cyitwaye neza mu imurikagurisha mpuzamahanga rya Uganda ryabaye ku nshuro ya 24 ku wa 8 Ukwakira 2016.

Ubwo yafunguraga iryo murikagurisha ku mugaragaro, Museveni, wari wambaye gisirikare ari kumwe na Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Amakoperative, Amelia Kyambadde, bahembye u Rwanda rwari ruhagarariwe n’umukozi wa RDB ushinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, Christian Ndatimana.

JPEG - 41.4 kb
Perezida Museveni ashyikiriza umukozi wa RDB igihembo cy’uko u Rwanda rwitwaye neza

Ndatimana yabwiye abanyamakuru ko muri iryo murikagurisha u Rwanda rwari ruhagarariwe n’inganda n’abanyabukorikori basaga 21, muri ibyo bigo, icumi ari iby’abagore, kuko n’imurikagurisha ryari rifite insanganyamatsiko yo kongerera ingufu abagore mu gukora ibiva mu nganda.

Ati “Leta y’u Rwanda yakoze ku buryo abagore bitabira iryo murikagurisha, bitewe na gahunda yayo yo kubaha amahirwe angana n’ay’abandi mu iterambere, cyane cyane mu bikorwa bibabyarira inyungu.”

Uyu mukozi yongeyeho ko u Rwanda rwahembwe nk’igihugu cy’amahanga cyarushije ibindi kumurika neza ibyo gikora, naho uruganda rwa Sulfo Rwanda rugahembwa nk’urwarushije izindi mu kumurika ibikorwa byarwo neza.

Iryo murikagurisha ryagaragayemo ibikoresho by’ubuhinzi, ibyo mu nzu birimo intebe, n’amarido, ibikoresho byo mu gikoni, iby’ubwubatsi, ibiribwa n’ibinyobwa n’ibindi.

Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu, nyuma yo gusanga ibikorerwa hanze ari byinshi cyane kurusha ibyoherezwayo.

Muri gahunda ya Made in Rwanda, hagamijwe gufasha ba rwiyemezamirimo bashoboye gukorera ibikoresho by’ibanze mu gihugu cyane cyane nk’imyenda.

Hari na gahunda yo gufasha abikorera bato n’abaciriritse cyane cyane abagore, bagashobora kuzamura ibikorwa byabo bikagera ku rwego rw’inganda.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NIYONKURU Japhet - 15/10/2016 saa 10:11

Ubundi ni gute twaguma guteza imbere ibindi bihugu kandi natwe twashobora kwirinda kuguma dusohora amafaranga?Njye rwose iyi gahunda ndayemera gusa inzego zibishinzwe nizibitangize vuba maze aho gutunga materials za made in USA n'ahandi dutunge iza made in our lovely country Rwanda.
Kanda hano umusubize

Innocent - 13/10/2016 saa 14:44

Bizagorana gucuruza products zujuje standards
Kanda hano umusubize

Innocent - 13/10/2016 saa 14:43

Njye mbona nyiri isoko rya ziriya ngwa ariwe Chief wa RSB kuko atari ibyo ntizakwinjira mu gihugu nukuntu zimeze
Kanda hano umusubize

mutesa - 12/10/2016 saa 01:36

Leta isuzume amazi yo kunnywa yo mu ruganda bita JIBU aba mu macupa atandukanye -5-10-20litres! Aya mazi basigaye bayavoma ku ma robinet ya EWASA,bagapfundikira .Ijerikani ya 20 l ikagura1200 frw kandi aya Sulfo cg Inyange yo agurwa 2500 frw.
Kanda hano umusubize

Jean De Dieu - 11/10/2016 saa 06:26

Mwaramutse Basomyi? Leta isuzume ireme rya products zimwe na zimwe mu rwego rwo kunoza ireme rya "made in Rwanda" nk'urugero hari INGWA zaturembeje rwose...Standadization Culture ihabwe umwanya Minister Kanimba atureberere. Thank U2 much
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X