Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Perezida Museveni yohereje ingabo ze muri Soudan gukurayo abagande

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yohereje ingabo ze muri Soudan Y’Epfo kujya gukurayo abacuruzi, n’abandi baturage be babayo nyuma y’intambara zadutse muri iki gihugu zihuje abashyigikiye Salva Kiir n’Abashigikiye Riek Machar.

Ibi byatangajwe uyu munsi ku wa kabiri na Lt Col Paddy Ankunda umuvugizi w’igisirikare cya Uganda.

Nkunda yagize ati “ UPDF izafasha abantu bacu bari Nisitu kuhava babagarure muri Uganda”

JPEG - 76.3 kb
Ingabo za Uganda zoherejwe muri Soudan y’Epfo

Aya makuru kandi yemejwe n’umuvugizi wa Leta ya Uganda Ofwono Opondo avuga ko Perezida Museveni yategetse ko abagande bakurwa muri Soudan bakagarurwa mu gihugu mu rwego rwo guhunga intambara ikomeje muri Soudan.

Gusa Ankunda yahakanye ko haba hari abasirikare ba Uganda bazakoreshwa mu ntambara aho muri Soudan.

Mu kwezi kwa 12 mu mwaka wa 2013 ingabo za Uganda zoherejwe I Juba kujya kugarurayo amahoro mu gihe ingabo za Riek Machar zari zihanganye n’iza Perezida Salva Kiir, gusa mu mwaka ushize wa 2015 zakuweyo nyuma yuko abo bombi bari bahanganye bari bamaze gusinya amasezerano yo guhagarika intambara.

Ingabo za Uganda zisubiye mu gihugu cya Soudan y’Epfo nyuma yuko abagande batanu bakora ibikorwa by’ubucuruzi baguye mu mirwano ihuje abashyigikiye Perezida Salva Kiir n’abashyigikiye umwungirije Riek Machar.

Urupfu rw’abagande batanu rutumwe umubare w’abagande bose hamwe bamaze kugwa muri Soudan y’Epfo bagera kuri barindwi.

Gusa amakuru yakomeje guturuka muri Soudan y’Epfo yageze ku imirasire, aravuga ko Perezida Salva Kiir yategetse ko abarwana barambika intwaro hasi. Kugeza ubu ngo hari amahoro, n’umutekano wagarutse.

Jean Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

bobo - 14/07/2016 saa 08:46

sha innocent uvuze ukuri kabsa natwe leta yacyu nikureyo abantu
Kanda hano umusubize

bobo - 14/07/2016 saa 08:46

sha innocent uvuze ukuri kabsa natwe leta yacyu nikureyo abantu
Kanda hano umusubize

NSHIZIRUNGU IBRAHIM - 13/07/2016 saa 21:11

AFRICAN WE! BIRABABAJE ABENE GIHUGU NIBO BAHASIGA UBUZIMA, IMANA IZABAZA ABANYAPORITIKE AMARASO Y'INZIRAKARENGANE
Kanda hano umusubize

Mengu - 13/07/2016 saa 20:50

Esubwo Soudani ibayatanze uruhushya rwokwinjira kubutaka bwayo cyangwa binjirayo uko bashatse? Ese AU summit ntacyo biyirebaho?
Kanda hano umusubize

nzamwita innocent - 13/07/2016 saa 18:10

mutubwirire abayobozi burwanda natwe badukureyo
Kanda hano umusubize

nzamwita innocent - 13/07/2016 saa 18:09

mutubwirire abayobozi burwanda natwe badukureyo
Kanda hano umusubize

Ott von Richmann - 12/07/2016 saa 14:38

Sizindi mpuhwe M7Afitiye aba people Ahubwo nu bwoba bwibyo Riek Machar yamusezeranyije ko azahorera John grang M7 Atinya Machar cyane kandi machari mwibuke ko ali umunwele badacana uwaka naba dinka M
Kanda hano umusubize

Ott von Richmann - 12/07/2016 saa 14:37

Sizindi mpuhwe M7Afitiye aba people Ahubwo nu bwoba bwibyo Riek Machar yamusezeranyije ko azahorera John grang M7 Atinya Machar cyane kandi machari mwibuke ko ali umunwele badacana uwaka naba dinka M
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X